Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibumuso: Mushiki wacu w’umukoruporuteri abwiriza muri Koreya, 1931; iburyo: Babwiriza mu rurimi rw’amarenga muri Koreya muri iki gihe

UMUTWE WA 2

Kubwiriza iby’Ubwami​—Kugeza ubutumwa bwiza ku isi hose

Kubwiriza iby’Ubwami​—Kugeza ubutumwa bwiza ku isi hose

URIMO uritegura kujya kubwiriza kare mu gitondo ku munsi utagiye ku kazi. Umaze akanya ushidikanya kubera ko wumva unaniwe. Urumva muri icyo gitondo wakwiruhukira. Ariko urasenze maze wiyemeza kujya kubwiriza. Ubwirizanyije na mushiki wacu w’indahemuka ugeze mu za bukuru, maze ureba ukuntu yihangana kandi agwa neza, bigukora ku mutima. Mu gihe ubwiriza ubutumwa bw’ukuri ku nzu n’inzu, wibutse ko abavandimwe na bashiki bawe bo hirya no hino ku isi na bo barimo babwiriza ubutumwa nk’ubwo nawe ubwiriza, bakoresheje ibitabo nk’ibyo nawe ukoresha kandi bose bahawe imyitozo nk’iyo nawe wahawe. Nuko ugera imuhira wumva washubijwemo imbaraga. Ushimishijwe cyane n’uko utigumiye imuhira.

Muri iki gihe, umurimo wo kubwiriza Abakristo bakora ni wo murimo w’ingenzi mu mirimo yose ifitanye isano n’Ubwami bw’Imana. Yesu yahanuye ko umurimo wo kubwiriza wari kuzafata intera itangaje mu minsi ya nyuma (Mat 24:​14). Ubwo buhanuzi bwasohoye bute? Muri uyu mutwe, tuzasuzuma abantu bagize uruhare rukomeye muri uwo murimo wo kubwiriza ufasha abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi hose kubona ko Ubwami bw’Imana butegeka, turebe uburyo bakoresha n’ibikoresho bakoresha.

IBIRIMO

IGICE CYA 6

Ababwiriza bitanga babikunze

Kuki Yesu yari yiringiye ko mu minsi y’imperuka yari kugira umutwe w’ingabo ugizwe n’ababwiriza bitanga babikunze? Wagaragaza ute ko ushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana?

IGICE CYA 7

Uburyo bwo kubwiriza bakoresheje uburyo bwose bushoboka kugira ngo bagere ku bantu

Menya ibirebana n’uburyo abagize ubwoko bw’Imana bagiye bakoresha kugira ngo bageze ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose mbere y’uko imperuka iza.

IGICE CYA 8

Ibikoresho bikoreshwa mu murimo wo kubwiriza​—Gutegura ibitabo bikoreshwa ku isi hose

Ni ubuhe buryo umurimo wacu w’ubuhinduzi ugaragaza ko dushyigikiwe na Yesu Kristo? Ni mu buhe buryo ibitabo bwacu bikwemeza ko Ubwami bw’Imana ari nyakuri?

CHAPTER 9

Ibyo umurimo wo kubwiriza wagezeho—“Imirima ireze kugira ngo isarurwe”

Yesu yigishije abigishwa be amasomo abiri y’ingenzi ku birebana n’isarura rikomeye ryo mu buryo bw’umwuka. Ni mu buhe buryo ayo masomo adufasha muri iki gihe?