Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibumoso: Abagize umuryango wa Beteli y’i Brooklyn bijihije Noheli bwa nyuma mu mwaka wa 1926; iburyo: Abantu bibonera ko Abahamya ba Yehova batandukanye n’abandi

UMUTWE WA 3

Amahame y’Ubwami​—Bashaka gukiranuka kw’Imana

Amahame y’Ubwami​—Bashaka gukiranuka kw’Imana

UNYUZE ku muturanyi wawe uramupepera. Wabonye ko amaze iminsi akwitegereza wowe n’umuryango wawe. Na we aragupepeye, hanyuma arakurembuza. Arakubwiye ati “ese nagira icyo nkwibariza? Ni iki gituma muba abantu batandukanye cyane n’abandi?” Nawe uramubajije uti “ushatse kuvuga iki?” Arakubwiye ati “muri Abahamya ba Yehova. Si byo? Ntimumeze nk’abandi bantu. Ntimukora nk’ibyo andi madini akora. Ntimwizihiza iminsi mikuru kandi ntimwivanga muri politiki no mu ntambara. Nta n’umwe muri mwe unywa itabi. Kandi umuryango wanyu ugendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru. Ni iki gituma muba abantu batandukanye cyane n’abandi mu bintu byinshi?”

Uzi ko igisubizo ari iki cyoroheje: tuyoborwa n’Ubwami bw’Imana. Umwami wacu Yesu, akomeza kudutunganya. Adufasha kugera ikirenge mu cye, tukaba abantu batandukanye n’abandi bo muri iyi si mbi. Muri uyu mutwe, tuzabona ukuntu Ubwami buyobowe na Mesiya bwagiye butunganya abagize ubwoko bw’Imana mu buryo bw’umwuka, mu by’umuco no mu rwego rw’umuteguro kugira ngo baheshe Yehova ikuzo.

IBIRIMO

IGICE CYA 10

Umwami atunganya abagaragu be mu buryo bw’umwuka

Noheli n’umusaraba bihuriye ku ki?

IGICE CYA 11

Batunganyijwe mu by’umuco kugira ngo barabagiranishe kwera kw’Imana

Ibyumba by’abarinzi n’amarembo bivugwa mu iyerekwa ry’urusengero Ezekiyeli yabonye ryakomeje kugira ibisobanuro byihariye ku bagize ubwoko bw’Imama guhera mu wa 1914.

IGICE CYA 12

Bashyizwe kuri gahunda kugira ngo bakorere “Imana y’amahoro”

Bibiliya ishyira itandukaniro hagati yʼakaduruvayo nʼamahoro ntirishyira hagati yʼakaduruvayo no kugira gahunda. Ni ukubera iki, kandi icyo gisubizo gifitanye irihe sano nʼimibereho yʼAbakristo muri iki gihe?