Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Indirimbo ya 146

Ni jye mwabikoreye

Ni jye mwabikoreye

Vanaho:

(Matayo 25:34-40)

  1. Umwami afite n’izindi ntama ze

    zifasha abasutsweho umwuka.

    Ibintu byose dukora tubafasha,

    Yesu Kristo azabiduhembera.

    (INYIKIRIZO)

    “Mwarakoze kuko mwabitayeho.

    Ibyo byose ni jye mwabikoreye.

    Mwabakoreye ibikorwa byiza.

    Burya ni jye mwabikoreraga.

    Ibyo byose ni jye mwabikoreye.”

  2. “Mwamfashije nshonje, inyota inyishe.

    Nta kintu na kimwe nababuranye.”

    Bati “ibyo twabigukoreye ryari?”

    Umwami azabasubiza ati

    (INYIKIRIZO)

    “Mwarakoze kuko mwabitayeho.

    Ibyo byose ni jye mwabikoreye.

    Mwabakoreye ibikorwa byiza.

    Burya ni jye mwabikoreraga.

    Ibyo byose ni jye mwabikoreye.”

  3. “Mwangaragarije ubudahemuka,

    mubwiriza mufatanyije na bo.”

    Yesu azabwira izo ntama ati

    “Muragwe isi n’ubuzima bwiza.”

    (INYIKIRIZO)

    “Mwarakoze kuko mwabitayeho.

    Ibyo byose ni jye mwabikoreye.

    Mwabakoreye ibikorwa byiza.

    Burya ni jye mwabikoreraga.

    Ibyo byose ni jye mwabikoreye.”

(Reba nanone Imig 19:17; Mat 10:40-42; 2 Tim 1:16, 17.)