Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Indirimbo ya 154

Tuzakomeza kwihangana

Tuzakomeza kwihangana

Vanaho:

(Matayo 24:13)

  1. Twakora iki

    turi mu bigeragezo?

    Twaba nka Yesu

    Warangwaga n’icyizere.

    Nanone yizeye

    Amasezerano.

    (INYIKIRIZO)

    Nitwihangana cyane

    Kandi tukizera,

    Urukundo rw’Imana

    Ruzatuma dushikama rwose.

  2. Nubwo duhora

    Twibasirwa n’ibibazo,

    Tuzakomeza

    Kugira ibyiringiro.

    Shikama uzabe

    Muri paradizo.

    (INYIKIRIZO)

    Nitwihangana cyane

    Kandi tukizera,

    Urukundo rw’Imana

    Ruzatuma dushikama rwose.

  3. Ntiducogora

    Kandi nta nubwo dutinya.

    Ntituzigera

    Duhemukira Yehova.

    Komera, shikama

    Uzakizwa vuba.

    (INYIKIRIZO)

    Nitwihangana cyane

    Kandi tukizera,

    Urukundo rw’Imana

    Ruzatuma dushikama rwose.

(Reba nanone Ibyak 20:19, 20; Yak 1:12; 1 Pet 4:12-14.)