Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 2

Yesu yahawe icyubahiro mbere y’uko avuka

Yesu yahawe icyubahiro mbere y’uko avuka

LUKA 1:34-56

  • MARIYA ASURA MWENE WABO ELIZABETI

Marayika Gaburiyeli amaze kubwira umwari Mariya ko yari kuzabyara umuhungu uzitwa Yesu, wari kuzategeka iteka ryose ari Umwami, Mariya yaramubajije ati “ibyo byashoboka bite, ko ntaragirana imibonano mpuzabitsina n’umugabo?”​—Luka 1:34.

Gaburiyeli yaramushubije ati “umwuka wera uzakuzaho, kandi imbaraga z’Isumbabyose zizagutwikira. Iyo ni na yo mpamvu umwana uzavuka azitwa uwera, Umwana w’Imana.”​—Luka 1:35.

Kugira ngo Gaburiyeli afashe Mariya kwemera ubwo butumwa, yongeyeho ati “dore Elizabeti mwene wanyu na we yasamye inda y’umwana w’umuhungu ageze mu za bukuru, none ubu uwitwaga ingumba inda ye igeze mu mezi atandatu, kuko nta cyo Imana yavuze kitazashoboka.”​—Luka 1:36, 37.

Mariya yemeye ibyo Gaburiyeli yamubwiye, nk’uko bigaragazwa n’amagambo yavuze. Yaravuze ati “dore ndi umuja wa Yehova! Bibe nk’uko ubivuze.”​—Luka 1:38.

Gaburiyeli amaze kugenda, Mariya yiteguye kujya gusura Elizabeti wabanaga n’umugabo we Zekariya, mu misozi y’i Yudaya hafi y’i Yerusalemu. Urwo rwari urugendo rw’iminsi nk’itatu cyangwa ine uturutse i Nazareti aho Mariya yari atuye.

Amaherezo Mariya yageze kwa Zekariya. Nuko akinjira mu nzu aramutsa mwene wabo Elizabeti. Elizabeti yahise yuzuzwa umwuka wera, maze abwira Mariya ati “wahawe umugisha mu bagore, kandi imbuto iri mu nda yawe na yo yahawe umugisha! Bishoboka bite ko natoneshwa bene aka kageni, ngasurwa na nyina w’Umwami wanjye? Ijwi ry’indamukanyo yawe rikigera mu matwi yanjye, umwana uri mu nda yanjye yasimbaguritse abitewe n’ibyishimo byinshi.”​—Luka 1:42-​44.

Mariya yahise amushimira abikuye ku mutima, ati “ubugingo bwanjye busingize Yehova, kandi umutima wanjye ntiwabura kwishimira Imana Umukiza wanjye ibyishimo bisaze, kuko yabonye imibereho yoroheje y’umuja we. Uhereye ubu, abo mu bihe byose bazanyita uhiriwe, kuko Nyir’ububasha yankoreye ibikomeye.” Tubona ko Mariya yahesheje Yehova icyubahiro nubwo yari yaratoneshejwe. Yaravuze ati “izina rye ni iryera. Uko ibihe biha ibindi, ahora agirira imbabazi abamutinya.”​—Luka 1:46-​50.

Mariya yakomeje gusingiza Imana mu magambo y’ubuhanuzi yahumetswe, agira ati “yakoze ibikomeye abikoresheje ukuboko kwe, yatatanyirije mu mahanga abishyira hejuru mu byo bagambirira mu mitima yabo. Yacishije bugufi abafite ububasha abakura ku ntebe z’ubwami, maze ashyira hejuru aboroheje. Abashonje yabahagije ibyiza, kandi abari bafite ubutunzi arabirukana, bagenda amara masa. Yatabaye Isirayeli umugaragu we, kugira ngo agaragaze ko yibuka isezerano ryo kugaragariza imbabazi Aburahamu n’urubyaro rwe iteka ryose, nk’uko yabibwiye ba sogokuruza.”​—Luka 1:51-​55.

Mariya yamaranye na Elizabeti amezi agera kuri atatu, bikaba bishoboka ko yagiraga ngo afashe Elizabeti wari ukuriwe. Byari byiza rwose ko abo bagore bizerwa, bombi basamye babifashijwemo n’Imana, babana muri icyo gihe!

Zirikana nanone icyubahiro Yesu yahawe na mbere y’uko avuka. Elizabeti yamwise “Umwami wanjye,” kandi umwana yari atwite “yasimbaguritse abitewe n’ibyishimo” igihe Mariya yahageraga. Ibyo bitandukanye cyane n’uko nyuma yaho abandi bafashe Mariya n’umwana yari atwite, nk’uko tuzabibona.