Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 3

Uwagombaga gutegura inzira avuka

Uwagombaga gutegura inzira avuka

LUKA 1:57-79

  • YOHANA UMUBATIZA AVUKA AKITWA IZINA

  • ZEKARIYA AHANURA IBYO YOHANA AZAKORA

Elizabeti yendaga kubyara. Mwene wabo Mariya yari amaze amezi atatu ari kumwe na we. Ariko noneho, igihe cyari kigeze kugira ngo Mariya amusezereho maze akore urugendo rurerure asubira iwabo i Nazareti mu majyaruguru. Nyuma y’amezi agera kuri atandatu, na we yari kubyara umwana w’umuhungu.

Nyuma y’igihe gito Mariya amaze kugenda, Elizabeti yarabyaye. Kuba Elizabeti yarabyaye neza, kandi we n’uruhinja rwe bakaba bari bamerewe neza, byari bishimishije cyane. Igihe Elizabeti yerekaga abaturanyi be na bene wabo urwo ruhinja, bose bishimanye na we.

Amategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli, yateganyaga ko buri mwana w’umuhungu akebwa nyuma y’iminsi umunani avutse, kandi kuri uwo munsi ni bwo yitwaga izina (Abalewi 12:2, 3). Abantu bumvaga ko uwo mwana yagombye kwitirirwa izina rya se Zekariya. Icyakora Elizabeti yarababwiye ati “oya, ahubwo azitwa Yohana” (Luka 1:60). Wibuke ko marayika Gaburiyeli yari yaravuze ko uwo mwana yagombaga kwitwa Yohana.

Ariko abaturanyi na bene wabo barabirwanyije, bati “nta n’umwe muri bene wanyu wigeze yitwa iryo zina” (Luka 1:61). Hanyuma, baciriye Zekariya amarenga bamubaza izina yifuza kumwita. Zekariya yasabye urubaho rwo kwandikaho, arandika ati “Yohana ni ryo zina rye.”​—Luka 1:63.

Nuko mu buryo bw’igitangaza, Zekariya ahita yongera kuvuga. Wibuke ko yatakaje ubushobozi bwo kuvuga igihe yangaga kwemera ibyo umumarayika yamubwiye, ko Elizabeti yari kubyara umwana w’umuhungu. Igihe Zekariya yongeraga kuvuga, abaturanyi be baratangaye, barabazanya bati “uyu mwana azaba muntu ki” (Luka 1:66)? Biboneye ko Imana yari yagize uruhare mu gutoranya izina rya Yohana.

Hanyuma Zekariya yahise yuzuzwa umwuka wera, aravuga ati “Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe, kuko yitaye ku bwoko bwe kandi akaburokora. Yaduhagurukirije ihembe ry’agakiza mu nzu ya Dawidi umugaragu we” (Luka 1:68, 69). Yavuze “ihembe ry’agakiza” ashaka kuvuga Umwami Yesu wari utaravuka. Zekariya yavuze ko ari we Imana yari kuzakoresha, twamara ‘gucungurwa tukavanwa mu maboko y’abanzi bacu, ikazadutonesha ikaduha kuyikorera umurimo wera tudatinya, tugendera imbere yayo mu budahemuka no gukiranuka iminsi yacu yose.’​—Luka 1:74, 75.

Hanyuma, Zekariya yahanuye ibyerekeye umuhungu we, ati “ariko wowe mwana, uzitwa umuhanuzi w’Isumbabyose, kuko uzabanziriza Yehova ugategura inzira ze, kugira ngo uhe ubwoko bwe kumenya iby’agakiza binyuze mu kubabarirwa ibyaha byabo, babiheshejwe n’impuhwe z’Imana yacu zirangwa n’ubwuzu. Izo mpuhwe ni zo zizatuma umuseke udutambikira uvuye mu ijuru, kugira ngo umurikire abicaye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, kandi uyobore neza ibirenge byacu mu nzira y’amahoro” (Luka 1:76-⁠79). Ubwo buhanuzi buteye inkunga rwose!

Icyo gihe, Mariya yari yarageze iwabo i Nazareti, kandi uko bigaragara yari atarashyingirwa. Bizamugendekera bite nibigaragara ko atwite?