Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 4

Mariya yari atwite kandi atarashyingirwa

Mariya yari atwite kandi atarashyingirwa

MATAYO 1:18-25; LUKA 1:56

  • YOZEFU AMENYA KO MARIYA ATWITE

  • MARIYA ABA UMUGORE WA YOZEFU

Inda ya Mariya yari igeze mu kwezi kwa kane. Wibuke ko mu mezi ya mbere yari yaragiye gusura mwene wabo Elizabeti wari utuye mu majyepfo mu karere k’imisozi y’i Yudaya. Ariko noneho yari yaragarutse iwabo i Nazareti. Abantu ntibazatinda kumenya ko atwite. Gerageza kwiyumvisha ukuntu yari ahangayitse!

Icyatumaga ikibazo kirushaho gukomera, ni uko Mariya yari yarasabwe n’umubaji witwaga Yozefu wo mu mudugudu w’iwabo. Mariya yari azi icyo Amategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli yavugaga. Iyo umukobwa wasabwe yaryamanaga n’undi mugabo ku bushake, yagombaga kwicishwa amabuye (Gutegeka kwa Kabiri 22:23, 24). Nubwo Mariya atigeze yiyandarika, agomba kuba yaribazaga uko yari kuzasobanurira Yozefu impamvu atwite n’uko bizamugendekera.

Mariya yari amaze amezi atatu yose adahari. Bityo rero, dushobora kwiyumvisha ukuntu Yozefu yifuzaga cyane kumubona. Igihe bahuraga, Mariya ashobora kuba yaramubwiye ko atwite, agakora uko ashoboye kose kugira ngo amusobanurire ko yasamye biturutse ku mwuka wera w’Imana. Ariko nk’uko ushobora kubyiyumvisha, kwemera ibyo bintu byagoye Yozefu cyane.

Yozefu yari azi ko Mariya yari asanzwe ari umukobwa w’imico myiza, kandi yaramukundaga cyane. Ariko nubwo Mariya yamusobanuriye uko byagenze, we yatekerezaga ko iyo nda yayitewe n’undi mugabo. Icyakora Yozefu ntiyashakaga ko aterwa amabuye cyangwa ngo akozwe isoni ku mugaragaro. Ni yo mpamvu yigiriye inama yo kumubenga rwihishwa. Icyo gihe, abantu babaga barasezeranye ko bazabana bafatwaga nk’abamaze gushyingiranwa. Bityo, byasabaga ko haba ubutane kugira ngo ayo masezerano aseswe.

Nyuma yaho, Yozefu yagiye kuryama akibitekerezaho. Umumarayika wa Yehova yamubonekeye mu nzozi maze aramubwira ati “ntutinye kuzana Mariya umugore wawe mu rugo, kuko inda atwite yayitwise biturutse ku mwuka wera. Azabyara umwana w’umuhungu kandi uzamwite Yesu, kuko ari we uzakiza ubwoko bwe ibyaha byabwo.”​—Matayo 1:20, 21.

Yozefu akangutse, yashimishijwe n’uko ikibazo cyari cyasobanutse. Yahise akora ibyo umumarayika yamubwiye. Yazanye Mariya iwe. Icyo gikorwa yakoze ku mugaragaro cyari nk’umuhango w’ishyingirwa, cyagaragazaga ko noneho Yozefu na Mariya bari umugabo n’umugore. Icyakora Yozefu ntiyagiranye na Mariya imibonano mpuzabitsina mu gihe yari atwite Yesu.

Hashize amezi runaka, Yozefu na Mariya wari ukuriwe, bagombaga kwitegura urugendo bakava iwabo i Nazareti. None se bagombaga kujya he kandi Mariya yari hafi kubyara?