Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 5

Yesu yavutse ryari kandi se yavukiye he?

Yesu yavutse ryari kandi se yavukiye he?

LUKA 2:1-20

  • YESU AVUKIRA I BETELEHEMU

  • ABASHUMBA BASURA YESU ARI URUHINJA

Umwami w’abami w’Abaroma witwaga Kayisari Awugusito, yategetse ko abantu bose bibaruza. Ni yo mpamvu Yozefu yajyanye na Mariya mu mudugudu yavukiyemo wa Betelehemu uri mu majyepfo ya Yerusalemu.

I Betelehemu hari abantu benshi bari baje kwiyandikisha. Nta handi hantu Yozefu na Mariya bashoboye kubona icumbi uretse mu kiraro, aho indogobe n’andi matungo byararaga. Aho ni ho Yesu yavukiye. Mariya yamufurebye mu bitambaro maze amuryamisha aho amatungo arira.

Imana igomba kuba ari yo yatumye Kayisari Awugusito ashyiraho itegeko ryasabaga abantu kwibaruza. Kubera iki? Ni ukubera ko byatumye Yesu avukira i Betelehemu, mu mudugudu wa sekuruza Umwami Dawidi. Ibyanditswe byari byarahanuye kera cyane ko Umutware wasezeranyijwe yari kuzavukira muri uwo mudugudu.​—Mika 5:2.

Iryo joro ryari iry’ingenzi cyane rwose! Abashumba bari mu gasozi, bagoswe n’umucyo mwinshi urabagirana. Uwo mucyo wari ikuzo rya Yehova. Nuko umumarayika wa Yehova arababwira ati “mwitinya, kuko nje kubabwira ubutumwa bwiza bw’ibyishimo byinshi abantu bose bazagira, kuko uyu munsi Umukiza yabavukiye mu mugi wa Dawidi, uwo akaba ari Kristo Umwami. Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso: murasanga umwana w’uruhinja afurebye mu bitambaro, aryamye aho amatungo arira.” Mu buryo butunguranye, haje abandi bamarayika benshi baravuga bati “mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no ku isi amahoro abe mu bantu yishimira.”​—Luka 2:10-​14.

Abo bamarayika bamaze kugenda, abo bashumba barabwiranye bati “nimuze twihute tujye i Betelehemu, turebe ibyo bintu byabaye Yehova yatumenyesheje” (Luka 2:15). Bahise bihuta maze basanga umwana w’uruhinja Yesu ari aho umumarayika yari yababwiye. Igihe abungeri bavugaga ibyo umumarayika yari yababwiye, ababyumvise bose baratangaye. Nuko Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekerezaho.

Hari abantu benshi muri iki gihe bemera ko Yesu yavutse ku itariki ya 25 Ukuboza. Ariko kandi, mu kwezi k’Ukuboza i Betelehemu haba ari mu gihe cy’imvura n’ubukonje bwinshi. Hari n’igihe hagwa urubura. Abungeri ntibashoboraga kurara ku gasozi n’imikumbi yabo mu gihe nk’icyo. Nanone kandi, nta kuntu umwami w’abami w’Umuroma yari gusaba abantu bari baramaze kugaragaza ko bashaka kumwigomekaho, gukora urwo rugendo rwo kujya kwiyandikisha mu gihe cy’imbeho ikaze. Birashoboka ko Yesu yavutse ahagana mu kwezi k’Ukwakira.