Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 12

Yesu abatizwa

Yesu abatizwa

MATAYO 3:13-17 MARIKO 1:9-11 LUKA 3:21, 22 YOHANA 1:32-34

  • YESU ABATIZWA KANDI AGASUKWAHO UMWUKA

  • YEHOVA AVUGA KO YESU ARI UMWANA WE

Hari hashize amezi nk’atandatu Yohana atangiye kubwiriza. Icyo gihe Yesu wari ufite imyaka nka 30, yamusanze ku ruzi rwa Yorodani. Yagenzwaga n’iki? Ntiyari aje kumusura ibi bya gicuti. Nta nubwo yari azanywe no kureba uko umurimo wa Yohana utera imbere. Oya, ahubwo Yesu yari aje ngo Yohana amubatize.

Yohana yahise amuhakanira, ati “ni jye ukeneye kubatizwa nawe, none ni wowe unsanze” (Matayo 3:14)? Yohana yari azi ko Yesu ari Umwana wihariye w’Imana. Wibuke ko Yohana yasimbagurikishijwe n’ibyishimo akiri mu nda ya nyina ari we Elizabeti, igihe Mariya wari utwite Yesu yazaga kumusura. Nta gushidikanya ko Elizabeti yari yarabibwiye Yohana. Nanone Yohana agomba kuba yaramenye ibyo umumarayika yavuze ku bihereranye no kuvuka kwa Yesu, n’ukuntu abamarayika babonekeye abungeri mu ijoro Yesu yavutsemo.

Yohana yari azi ko umubatizo we wari ugenewe abantu bashaka kwihana ibyaha byabo. Icyakora Yesu nta cyaha yagiraga. Nubwo Yohana yabanje kubyanga, Yesu yaramutitirije ati “emera bigende bityo kuko dukwiriye gusohoza ibyo gukiranuka byose muri ubwo buryo.”​—Matayo 3:15.

Kuki byari bikwiriye ko Yesu abatizwa? Yesu ntiyari agiye kubatizwa agaragaza ko yihannye ibyaha. Ahubwo umubatizo we wagaragazaga ko yitangiye gukora ibyo Se ashaka (Abaheburayo 10:5-7). Yesu yari asanzwe ari umubaji, ariko noneho, igihe cyari kigeze kugira ngo atangire umurimo Yehova Imana yari yaramwohereje gukora ku isi. Ese utekereza ko Yohana yari yiteze ko hari kubaho ikintu kidasanzwe igihe yari kuba abatiza Yesu?

Yohana yaje kuvuga ati “uwantumye kubatiriza mu mazi yarambwiye ati ‘uwo uzabona umwuka umumanukiyeho maze ukamugumaho, uwo ni we ubatirisha umwuka wera’ ” (Yohana 1:33). Bityo rero, Yohana yari yiteze ko mu bo yari kubatiza hari uwo umwuka w’Imana wari kumanukiraho. Ku bw’ibyo, Yohana ashobora kuba ataratangaye igihe Yesu yavaga mu mazi, maze akabona “umwuka w’Imana umumanukiyeho umeze nk’inuma.”​—Matayo 3:16.

Ariko kandi, hari ikindi kintu cyabaye igihe Yesu yabatizwaga. ‘Ijuru ryarakingutse.’ Ibyo bisobanura iki? Uko bigaragara, bisobanura ko igihe Yesu yabatizwaga, yibutse imibereho ye yo mu ijuru mbere y’uko aba umuntu. Ubwo rero, icyo gihe Yesu yibutse imibereho ye ari umwana w’umwuka wa Yehova, anibuka ibintu Imana yamwigishirije mu ijuru mbere y’uko aza ku isi.

Nanone igihe Yesu yabatizwaga, humvikanye ijwi rivuye mu ijuru rigira riti “uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwemera” (Matayo 3:17). Iryo jwi ryari irya nde? Iryo jwi ntiryari irya Yesu ubwe kuko yari aho ari kumwe na Yohana. Ryari iry’Imana. Biragaragara neza ko Yesu ari Umwana w’Imana, aho kuba Imana ubwayo.

Ariko kandi, Yesu yari umwana w’umuntu w’Imana, nk’uko umuntu wa mbere Adamu yari ameze. Igihe umwigishwa Luka yari amaze kuvuga ibihereranye n’umubatizo wa Yesu, yaranditse ati “Ubwo Yesu yatangiraga umurimo we yari afite imyaka nka mirongo itatu, abantu bakaba baratekerezaga ko yari mwene Yozefu, mwene Heli, . . . mwene Dawidi, . . . mwene Aburahamu, . . . mwene Nowa, . . . mwene Adamu, umwana w’Imana.”​—Luka 3:23-​38.

Kimwe n’uko Adamu yari umuntu ariko akitwa “umwana w’Imana,” ni na ko byari bimeze kuri Yesu. Yesu amaze kubatizwa yatangiye kugirana imishyikirano mishya n’Imana, ahinduka Umwana w’umwuka w’Imana. Bityo Yesu yashoboraga kwigisha ukuri ku byerekeye Imana kandi akereka abantu inzira y’ubuzima. Yesu yari atangiye imibereho yari kuzatuma atanga ubuzima bwe ari umuntu ho igitambo cy’incungu agacungura abantu bokamwe n’icyaha.