Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 16

Yesu arwanira ishyaka ugusenga k’ukuri

Yesu arwanira ishyaka ugusenga k’ukuri

YOHANA 2:12-22

  • YESU YEZA URUSENGERO

Yesu avuye mu bukwe i Kana yagiye i Kaperinawumu ari kumwe na nyina na barumuna be ari bo Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda.

Ariko se kuki Yesu yagiye i Kaperinawumu? Uwo mugi wari ahantu heza kurusha Nazareti cyangwa Kana kandi uko bigaragara wayirushaga ubunini. Nanone, abenshi mu bigishwa bashya ba Yesu bari batuye i Kaperinawumu cyangwa hafi yaho. Bityo rero, Yesu yari kubatoza batiriwe bava iwabo.

Nanone, igihe Yesu yari i Kaperinawumu yahakoreye ibitangaza byinshi. Bityo rero, abantu benshi bo muri uwo mugi no mu nkengero zawo bumvise ibintu yahakoreye. Ariko bidatinze, Yesu n’abo bari kumwe, bakaba bari abagabo b’Abayahudi biyeguriye Imana, bagiye i Yerusalemu kwizihiza Pasika yo mu mwaka wa 30.

Igihe bari mu rusengero i Yerusalemu, abigishwa be babonye akora ikintu gitandukanye n’ibyo bari barabonye mbere kirabatangaza cyane.

Amategeko y’Imana yasabaga Abisirayeli gutamba ibitambo by’amatungo mu rusengero, kandi abashyitsi bakeneraga ibyokurya. Ni yo mpamvu Amategeko yemereraga abazaga i Yerusalemu baturutse mu turere twa kure kwitwaza amafaranga yo kugura “inka cyangwa intama cyangwa ihene” n’ibindi bintu bari gukenera mu gihe bari kumara muri uwo mugi (Gutegeka kwa Kabiri 14:24-26). Ibyo byatumaga abacuruzi b’i Yerusalemu bagurishiriza amatungo cyangwa inyoni mu rugo rw’urusengero. Kandi bamwe muri bo bibaga abantu babaka amafaranga menshi.

Ibyo byarakaje Yesu cyane, anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga amafaranga, yubika n’ameza yabo maze arabirukana. Hanyuma Yesu yaravuze ati “mukure ibi bintu hano! Inzu ya Data mureke kuyihindura inzu y’ubucuruzi!”​—Yohana 2:16.

Abigishwa ba Yesu babibonye, bibutse ubuhanuzi bwavuze ku Mwana w’Imana bugira buti “ishyaka ndwanira inzu yawe rirandya.” Ariko Abayahudi baramubajije bati “none ko ukoze ibyo, ikimenyetso watwereka ni ikihe?” Yesu arabasubiza ati “musenye uru rusengero, nanjye nzarwubaka mu minsi itatu.”​—Yohana 2:17-19; Zaburi 69:9.

Abayahudi bibwiraga ko Yesu yarimo avuga urusengero rwari i Yerusalemu maze baramubaza bati “uru rusengero rwubatswe mu myaka mirongo ine n’itandatu, none ngo wowe uzarwubaka mu minsi itatu?” (Yohana 2:20). Nyamara Yesu we yavugaga umubiri we awita urusengero. Hashize imyaka itatu abigishwa be bibutse ayo magambo igihe yazukaga.