Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 18

Yesu agomba gukuzwa, Yohana agacishwa bugufi

Yesu agomba gukuzwa, Yohana agacishwa bugufi

MATAYO 4:12 MARIKO 6:17-20 LUKA 3:19, 20 YOHANA 3:22–4:3

  • ABIGISHWA BA YESU BABATIZA

  • YOHANA UMUBATIZA AFUNGWA

Yesu n’abigishwa be bamaze kwizihiza Pasika yo mu mwaka wa 30, bavuye i Yerusalemu. Icyakora ntibahise basubira iwabo muri Galilaya. Ahubwo bagiye mu gihugu cya Yudaya babatiza abantu benshi. Yohana Umubatiza na we yari amaze umwaka akora umurimo nk’uwo, kandi bamwe mu bigishwa be bari bakiri kumwe na we, bakaba bashobora kuba bari mu kibaya cy’uruzi rwa Yorodani.

Icyakora, Yesu ubwe si we wabatizaga abantu, ahubwo ni abigishwa be babatizaga bakurikije amabwiriza yabahaga. Muri icyo gihe, Yesu na Yohana bigishaga Abayahudi bihannye ibyaha bakoze bica isezerano ry’Amategeko y’Imana.​—Ibyakozwe 19:4.

Ariko abigishwa ba Yohana bagize ishyari maze bajya kumureba bitotombera Yesu bati “wa muntu [Yesu] mwari kumwe . . . dore arimo arabatiza none abantu bose baramusanga” (Yohana 3:26). Ariko Yohana we ntiyari afite ishyari. Ahubwo yishimiye ko Yesu yagiraga icyo ageraho kandi yifuzaga ko abigishwa be na bo bishima. Yohana yarababwiye ati “mwebwe ubwanyu murampamya ko navuze nti ‘si jye Kristo, ahubwo noherejwe kumubanziriza.’ ” Kugira ngo barusheho kubisobanukirwa, yabahaye urugero bose bashoboraga kumva, ati “ufite umugeni ni we mukwe. Icyakora iyo incuti y’umukwe ihagaze imuteze amatwi, igira ibyishimo byinshi cyane ibitewe n’ijwi ry’umukwe. Ku bw’ibyo rero, ibyishimo byanjye biruzuye.”​—Yohana 3:28, 29.

Yohana wari incuti y’umukwe, yari yarishimye mu mezi runaka mbere yaho, igihe yerekaga abigishwa be Yesu. Bamwe muri bo bakurikiye Yesu kandi bari kuzasukwaho umwuka wera. Nanone Yohana yashakaga ko abigishwa yari asigaranye na bo bakurikira Yesu. Koko rero, intego ya Yohana yari iyo gutegurira inzira umurimo wa Kristo. Yohana yabisobanuye agira ati “uwo agomba gukomeza gukuzwa, naho jye ngakomeza gucishwa bugufi.”​—Yohana 3:30.

Hari undi Yohana, wari waratangiye gukurikira Yesu mbere yaho, waje kwandika ibyerekeye inkomoko ya Yesu n’uruhare rw’ingenzi afite mu gutuma abantu babona agakiza, ati “uwaturutse hejuru asumba abandi bose. . . . Se akunda Umwana we kandi yashyize ibintu byose mu maboko ye. Uwizera Umwana afite ubuzima bw’iteka; utumvira Umwana ntazabona ubuzima, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we” (Yohana 3:31, 35, 36). Uko ni ukuri kw’ingenzi cyane abantu bagombaga kumenya.

Nyuma gato y’aho Yohana umubatiza avugiye ko uruhare rwe n’umurimo we byagombaga gukomeza kugenda bigabanuka, Umwami Herode yaramufashe aramufunga. Herode yari yaracyuye Herodiya umugore w’umuvandimwe we Filipo. Igihe Yohana yamaganaga ku mugaragaro icyo gikorwa cy’ubwiyandarike, Herode yaramufashe amushyira mu nzu y’imbohe. Yesu yumvise ko Yohana yafashwe, ava muri Yudaya, afata abigishwa be “ajya i Galilaya.”​—Matayo 4:12; Mariko 1:14.