Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 27

Matayo ahamagarwa

Matayo ahamagarwa

MATAYO 9:9-13 MARIKO 2:13-17 LUKA 5:27-32

  • YESU AHAMAGARA UMUKORESHA W’IKORO WITWAGA MATAYO

  • KRISTO ASHYIKIRANA N’ABANYABYAHA KUGIRA NGO ABAFASHE

Yesu amaze gukiza umuntu wari wararemaye, yagumye mu karere ka Kaperinawumu ku nyanja ya Galilaya, ahamara igihe gito. Abantu bongeye kumusanga ari benshi, atangira kubigisha. Mu gihe yarimo agenda, yabonye Matayo, nanone witwaga Lewi, yicaye ku biro by’imisoro. Yesu yaramubwiye ati “nkurikira ube umwigishwa wanjye.”​—Matayo 9:9.

Kimwe na Petero, Andereya, Yakobo na Yohana, Matayo na we ashobora kuba yari azi inyigisho za Yesu n’ibitangaza yakoreye muri ako gace. Matayo yahise amukurikira. Abisobanura mu Ivanjiri ye agira ati “uwo mwanya arahaguruka aramukurikira” (Matayo 9:9). Matayo yahise areka kuba umukoresha w’ikoro aba umwigishwa wa Yesu.

Nyuma yaho, Matayo yakoresheje ibirori bikomeye mu rugo rwe, wenda akaba yarishimiraga ko Yesu yamuhamagaye. Uretse Yesu n’abigishwa be, abandi yatumiye ni ba nde? Abandi bakoresha b’ikoro benshi bahoze bakorana na Matayo na bo bari bahari. Bakusanyaga imisoro y’abategetsi b’Abaroma bangwaga na rubanda, hakubiyemo imisoro yacibwaga amato yazanaga ibintu ku cyambu, imisoro yacibwaga abacuruzi banyuraga mu mihanda minini n’imisoro ku bicuruzwa byatumizwaga mu mahanga. Muri rusange Abayahudi bafataga bate abo bakoresha b’ikoro? Abantu barabasuzuguraga kubera ko akenshi babariganyaga bakabaca amafaranga arenze umusoro usanzwe. Nanone ibyo birori byarimo ‘abanyabyaha,’ bakaba bari abantu bazwiho gukora ibikorwa bibi.​—Luka 7:37-39.

Abafarisayo bakabyaga gukiranuka babonye Yesu ari kumwe n’abo bantu mu birori, babaza abigishwa be bati “kuki umwigisha wanyu asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha” (Matayo 9:11)? Yesu yarabumvise arabasubiza ati “abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye. Nimugende mwige icyo aya magambo asobanura ngo ‘icyo nshaka ni imbabazi si ibitambo.’ Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha” (Matayo 9:12, 13; Hoseya 6:6). Nubwo Abafarisayo bitaga Yesu “umwigisha” batabivanye ku mutima, hari icyo bashoboraga kumwigiraho ku bihereranye n’icyiza.

Uko bigaragara, Matayo yari yatumiye abo bakoresha b’ikoro n’abanyabyaha kugira ngo batege amatwi Yesu, maze bakizwe mu buryo bw’umwuka “kuko muri bo hari benshi bari baratangiye kumukurikira” (Mariko 2:15). Yesu yifuzaga kubafasha kugira ngo bagirane n’Imana imishyikirano myiza. Ntiyabasuzuguraga nk’uko Abafarisayo bari biyiziho gukiranuka babigenzaga. Yesu ashobora gukiza abantu bose barwaye mu buryo bw’umwuka kubera ko agira impuhwe n’imbabazi.

Yesu yagaragarije imbabazi abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha bidatewe n’uko yororaga ibyaha, ahubwo yabagiriraga impuhwe nk’izo yagiriraga ababaga barwaye mu buryo bw’umubiri. Urugero, ibuka igihe yaramburaga ukuboko abigiranye impuhwe maze agakora ku mubembe akamubwira ati “ndabishaka. Kira” (Matayo 8:3). Ese natwe ntitwagombye kugaragaza imyifatire nk’iyo irangwa n’impuhwe maze tugafasha abantu, cyane cyane tubitaho mu buryo bw’umwuka?