Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 30

Imishyikirano Yesu afitanye na Se

Imishyikirano Yesu afitanye na Se

YOHANA 5:17-47

  • IMANA NI YO SE WA YESU

  • ASEZERANYA UMUZUKO

Igihe Abayahudi bamwe bashinjaga Yesu ko yishe Isabato akiza umuntu, yarabashubije ati “Data yakomeje gukora kugeza n’ubu, kandi nanjye nkomeza gukora.”​—Yohana 5:17.

Ibyo Yesu yari yakoze ntibyabuzanywaga mu mategeko y’Imana yagengaga Isabato. Umurimo wo kubwiriza no gukiza abantu indwara yawukoraga yigana ibikorwa byiza by’Imana. Ni yo mpamvu Yesu yakomezaga gukora ibyiza buri munsi. Ariko kandi, igisubizo yahaye abamushinjaga cyatumye barushaho kumurakarira, bashakisha uko bamwica. Barakajwe n’iki?

Uretse kuba baribeshyaga batekereza ko Yesu yishe Isabato akiza abantu, nanone barakajwe cyane n’uko yavugaga ko ari Umwana w’Imana. Batekerezaga ko Yesu yatutse Imana ayita Se, bakumva ko byari kimwe no kuvuga ko we ubwe angana n’Imana. Icyakora Yesu ntiyahiye ubwoba, ahubwo yakomeje abasobanurira imishyikirano yihariye afitanye n’Imana. Yaravuze ati “Se akunda Umwana, akamwereka ibintu byose we ubwe akora.”​—Yohana 5:20.

Se ni we utanga ubuzima, kandi ibyo yabigaragaje mu gihe cyahise ubwo yahaga abantu bamwe ubushobozi bwo kuzura abapfuye. Yesu yakomeje agira ati “nk’uko Data azura abapfuye akabagira bazima, ni ko Umwana na we abo ashaka abagira bazima” (Yohana 5:21). Mbega amagambo afite ireme, atuma tugira icyizere cy’igihe kizaza! No muri iki gihe, Umwana azura abapfuye mu buryo bw’umwuka. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati ‘uwumva ijambo ryanjye kandi akizera uwantumye, ni we ufite ubuzima bw’iteka. Ntashyirwa mu rubanza, ahubwo yavuye mu rupfu ajya mu buzima.’​—Yohana 5:24.

Nubwo kugeza icyo gihe Yesu yari atarazura umuntu wapfuye, yabwiye abamushinjaga ko abapfuye bazazuka. Yaravuze ati ‘igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bumve ijwi rye bavemo.’​—Yohana 5:28, 29.

Nubwo Yesu afite uruhare ruhebuje, yasobanuye neza ko agandukira Imana, agira ati “nta kintu na kimwe nshobora gukora nibwirije. . . . Kuko ntaharanira ibyo nshaka, ahubwo mparanira ibyo uwantumye ashaka” (Yohana 5:30). Icyakora Yesu yasobanuye uruhare rw’ingenzi afite mu mugambi w’Imana, ibyo akaba atari yarigeze abivuga ku mugaragaro mbere yaho. Ariko kandi, abashinjaga Yesu bari bafite ibimenyetso birenze ibyo we ubwe yatanze ku bihereranye n’ibyo. Yesu yarabibukije ati “mwatumye abantu kuri Yohana [Umubatiza], kandi yahamije ukuri.”​—Yohana 5:33.

Abashinjaga Yesu, bagombye kuba bari barumvise ko Yohana yari yarabwiye abayobozi b’idini ry’Abayahudi, hakaba hari hashize imyaka igera kuri ibiri, ko hari uwagombaga kuza nyuma ye, akamwita “wa Muhanuzi” na “Kristo” (Yohana 1:20-​25). Yesu yibukije abamushinjaga ukuntu bubahaga cyane Yohana, icyo gihe wari ufunzwe, agira ati “mwamaze igihe gito mushaka kwishimira cyane umucyo we” (Yohana 5:35). Icyakora Yesu we yatangaga ubuhamya bukomeye kuruta ubwatanzwe na Yohana Umubatiza.

Yesu yarababwiye ati “imirimo nkora ubwayo [hakubiyemo n’iyo gukiza indwara, nk’uko yari amaze gukiza uwo muntu], ihamya ko Data yantumye.” Si ibyo gusa ariko, kuko Yesu yakomeje ababwira ati “nanone Data wantumye yahamije ibyanjye” (Yohana 5:36, 37). Urugero, Imana yahamije ibya Yesu igihe yabatizwaga.​—Matayo 3:17.

Mu by’ukuri, nta mpamvu abashinjaga Yesu bari bafite yo kumwanga. Ibyanditswe bavugaga ko basuzumaga na byo byaramuhamyaga! Yesu yashoje ababwira ati “iyo mwemera Mose, nanjye muba mwaranyemeye, kuko uwo yanditse ibinyerekeyeho. Ariko se niba mutizera ibyo uwo yanditse, amagambo yanjye yo mwayizera mute?”​—Yohana 5:46, 47.