Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 43

Imigani ivuga iby’Ubwami

Imigani ivuga iby’Ubwami

MATAYO 13:1-53 MARIKO 4:1-34 LUKA 8:4-18

  • YESU AKORESHA IMIGANI YEREKEZA KU BWAMI

Uko bigaragara, Yesu yari ari i Kaperinawumu igihe yacyahaga Abafarisayo. Nyuma yaho kuri uwo munsi, yavuye mu rugo yari acumbitsemo maze agenda n’amaguru ajya ku Nyanja ya Galilaya yari hafi aho, hakaba hari hateraniye abantu benshi. Yuriye ubwato yitarura inkombe, maze atangira kwigisha abantu iby’Ubwami bwo mu ijuru. Yabigishije akoresheje imigani myinshi, cyangwa ingero. Abari bamuteze amatwi bari basanzwe bazi ibyinshi mu byo yavugaga, maze bituma basobanukirwa ibice bitandukanye bigize Ubwami bitabagoye.

Mbere na mbere, Yesu yavuze iby’umubibyi wabibye imbuto. Imbuto zimwe zaguye iruhande rw’inzira inyoni ziraza zirazirya. Izindi zaguye ku rutare, ahatari ubutaka bwinshi. Zimaze kumera, izuba ryarazibabuye ziruma kubera ko imizi yazo itashoboraga kugera kure. Hari n’izaguye mu mahwa, maze zitangiye kumera araziniga. Hanyuma, hari izaguye mu butaka bwiza, maze zera imbuto, “imwe yera ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu.”​—Matayo 13:8.

Mu wundi mugani, Yesu yagereranyije Ubwami n’umuntu wabibye imbuto. Iyo umuntu abibye imbuto, zirakura yaba uwo muntu asinziriye cyangwa ari maso. Ariko aba “atazi uko zikura” (Mariko 4:27). Zo ubwazo zirakura maze zikera imbuto, hanyuma akajya gusarura.

Hanyuma Yesu yaciye umugani wa gatatu uvuga ibyo kubiba. Umuntu yabibye imbuto nziza, ariko “mu gihe abantu bari basinziriye,” umwanzi araza abiba urumamfu mu ngano. Abagaragu b’uwo muntu bamusabye kururandura. Yarabashubije ati “nimurureke, kugira ngo ahari nimurukusanya mutarurandurana n’ingano. Mureke byombi bikurane kugeza ku isarura. Hanyuma mu gihe cy’isarura nzabwira abasaruzi babanze gukusanya urumamfu, maze baruhambire mu miba barutwike, hanyuma babone guhunika ingano mu kigega cyanjye.”​—Matayo 13:24-​30.

Benshi mu bari bateze amatwi Yesu bari bazi iby’ubuhinzi. Nanone yavuze iby’akabuto gato ka sinapi bose bari bazi. Ako kabuto karakura kagahinduka igiti kinini ku buryo inyoni zishobora kuba mu mashami yacyo. Yavuze ko “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’akabuto ka sinapi umuntu yafashe akagatera mu murima we” (Matayo 13:31). Icyakora Yesu ntiyarimo yigisha isomo ry’ibimera. Yatangaga urugero rugaragaza ukuntu akantu gato cyane gashobora gukura mu buryo butangaje kakavamo ikintu kinini cyane.

Hanyuma Yesu yaciye umugani ushingiye ku bintu benshi mu bari bamuteze amatwi bari bazi. Yagereranyije Ubwami bwo mu ijuru n’ “umusemburo umugore yafashe, maze akawushyira mu myariko itatu minini y’ifu” (Matayo 13:33). Nubwo uwo musemburo uba utawubona n’amaso, ukwira mu irobe ryose ugatuma ribyimba. Utuma habaho ihinduka ridahita rigaragara.

Yesu amaze guca iyo migani yose, yasezereye abo bantu maze asubira ku icumbi rye. Bidatinze, abigishwa be baramwegereye kugira ngo abasobanurire icyo yashakaga kuvuga.

DUKURE ISOMO KU MIGANI YA YESU

Na mbere yaho abigishwa bari barumvise Yesu akoresha imigani, ariko ntiyari yarayikoresheje mu rugero rungana rutyo. Baramubajije bati “ni iki gituma iyo uvugana na bo ukoresha imigani?”​—Matayo 13:10.

Impamvu imwe yatumaga akoresha imigani, ni uko yashakaga gusohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya. Inkuru ya Matayo igira iti “nta cyo yababwiraga adakoresheje umugani, kugira ngo hasohore ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi, wagize ati ‘nzabumbuza akanwa kanjye imigani, nzatangaza ibintu byahishwe uhereye ku kuremwa kw’isi.’ ”​—Matayo 13:34, 35; Zaburi 78:2.

Ariko kandi, hari indi mpamvu yatumaga Yesu akoresha imigani. Yamufashaga kumenya uko abantu babona ibintu. Abenshi muri bo bishimiraga Yesu kubera gusa ko yari umuhanga mu kubara inkuru kandi akaba yarakoraga ibitangaza. Ntibamubonagamo Umwami bari bakwiriye gukorera no gukurikira mu buryo buzira ubwikunde (Luka 6:46, 47). Ntibifuzaga ikintu cyose cyatuma bahindura uko babonaga ibintu n’uburyo bwabo bwo kubaho. Ntibifuzaga ko ubutumwa bwe bubacengera mu rugero rungana rutyo.

Yesu yashubije ikibazo cy’abigishwa agira ati “ni cyo gituma mvugana na bo nkoresheje ingero, kuko iyo bareba barebera ubusa kandi iyo bumvise bumvira ubusa, ndetse nta n’ubwo babisobanukirwa. Ni bo ubuhanuzi bwa Yesaya busohoreraho ngo ‘. . . Umutima w’ubu bwoko wabaye ikinya.’ ”​—Matayo 13:13-​15; Yesaya 6:9, 10.

Icyakora, ayo magambo ntiyerekezwaga ku bantu bose bumvaga Yesu. Yaravuze ati “mwebwe amaso yanyu arahirwa kuko areba, n’amatwi yanyu kuko yumva. Ndababwira ukuri ko abahanuzi benshi n’abakiranutsi bifuje kureba ibyo mureba ariko ntibabibona, no kumva ibyo mwumva ariko ntibabyumva.”​—Matayo 13:16, 17.

Koko rero, intumwa 12 n’abandi bigishwa b’indahemuka bari bafite imitima yitabiraga ibintu neza. Ni yo mpamvu Yesu yababwiye ati “mwebweho mwahawe gusobanukirwa amabanga yera y’ubwami bwo mu ijuru, ariko bo ntibabihawe” (Matayo 13:11). Kubera ko abigishwa ba Yesu bifuzaga gusobanukirwa, yabasobanuriye umugani w’umubibyi.

Yesu yaravuze ati “imbuto ni ijambo ry’Imana” (Luka 8:11). Naho ubutaka ni umutima. Iryo ni ryo banga ryo gusobanukirwa uwo mugani.

Yasobanuye iby’imbuto zaguye mu butaka bukomeye bwo ku nzira, agira ati ‘Satani araza agakura iryo jambo mu mitima yabo kugira ngo batizera bagakizwa’ (Luka 8:12). Igihe Yesu yavugaga imbuto zabibwe mu butaka bwo ku rutare, yerekezaga ku mitima y’abantu bakirana ijambo ibyishimo, ariko iryo jambo ntirishinge imizi mu mitima yabo. Iyo ‘habaye imibabaro cyangwa ibitotezo bitewe n’iryo jambo,’ bahita bagwa. Koko rero, “mu gihe cy’ibigeragezo,” wenda bitewe no kurwanywa n’abagize umuryango, bahita bacika intege.​—Matayo 13:21; Luka 8:13.

Bite se ku byerekeye imbuto zaguye mu mahwa? Yesu yabwiye abigishwa be ko zerekeza ku bantu bumva ijambo, ariko bagapfukiranwa n’ “imihangayiko yo muri iyi si n’imbaraga zishukana z’ubutunzi” (Matayo 13:22). Baba barakiriye ijambo mu mitima yabo, ariko riranigwa ntiryere imbuto.

Ubwoko bw’ubutaka bwa nyuma Yesu yavuze ni ubutaka bwiza. Ubu butaka bwerekeza ku bantu bumva ijambo bakaryakira mu mitima yabo, bakarisobanukirwa. Ibyo bituma bakora iki? ‘Bera imbuto.’ Imimerere barimo, urugero nk’imyaka bafite cyangwa amagara yabo, ituma bose badakora ibintu bingana; umwe ashobora kwera imbuto 100, undi 60 naho undi 30. Koko rero, ababona imigisha mu murimo bakorera Imana ni “abamara kumva ijambo n’umutima mwiza kandi uboneye, bakarikomeza kandi bakera imbuto bihanganye.”​—Luka 8:15.

Ayo magambo agomba kuba yarashishikaje cyane abigishwa bari bagiye kureba Yesu kugira ngo abasobanurire inyigisho ze! Barushijeho gusobanukirwa iyo migani. Yesu yifuzaga ko basobanukirwa imigani ye, kugira ngo bazageze uko kuri ku bandi. Yarababwiye ati “itara ntirishyirwa munsi y’igitebo cyangwa munsi y’uburiri. Ahubwo rishyirwa ku gitereko cyaryo.” Hanyuma yatanze inama agira ati “ufite amatwi yumva niyumve.”​—Mariko 4:21-​23.

BAHAWE INYIGISHO NYINSHI KURUSHAHO

Yesu amaze gusobanurira abigishwa be umugani w’umubibyi, bifuje kumenya byinshi kurushaho. Baramubwiye bati “dusobanurire umugani w’urumamfu mu murima.”​—Matayo 13:36.

Igihe bamusabaga kubasobanurira uwo mugani, bagaragaje imyifatire itandukanye cyane n’iy’abantu benshi bari ku nkombe y’inyanja. Uko bigaragara, abo bantu barumvise ariko ntibari bafite icyifuzo cyo kumenya icyo iyo migani yasobanuraga n’isomo bayikuramo. Banyuzwe gusa no kumva ibyavugwaga muri iyo migani. Yesu yagaragaje ko abigishwa be baje kumureba ngo abasobanurire batandukanye n’abantu bari ku nkombe y’inyanja.

Yaravuze ati “mwitondere ibyo mwumva. Urugero mugeramo ni rwo muzagererwamo, ndetse muzarushirizwaho” (Mariko 4:24). Abigishwa bitondeye ibyo bumvaga avuga. Urugero abigishwa bagereragamo Yesu bashishikazwa n’ibyo yavugaga kandi bakabyitaho mu buryo bwimbitse, rwatumye abigisha byinshi kurushaho, barushaho gusobanukirwa. Ni yo mpamvu igihe Yesu yasubizaga abigishwa be bashakaga ko abasobanurira umugani w’ingano n’urumamfu, yababwiye ati

“Uwabibye imbuto nziza ni Umwana w’umuntu, umurima ni isi, naho imbuto nziza ni abana b’ubwami, ariko urumamfu ni abana b’umubi, n’umwanzi warubibye ni Satani. Igihe cy’isarura ni iminsi y’imperuka, naho abasaruzi ni abamarayika.”​—Matayo 13:37-​39.

Yesu amaze kugaragaza buri ngingo yo mu mugani we, yasobanuye uko byari kuzagenda nyuma yaho. Yavuze ko mu minsi y’imperuka, abasaruzi ari bo bamarayika, bazatandukanya Abakristo b’urwiganwa bagereranywa n’urumamfu, n’ “abana” nyakuri b’ “ubwami.” “Abakiranutsi” bazakusanyirizwa hamwe kandi amaherezo bazarabagirana nk’izuba “mu bwami bwa Se.” Bizagendekera bite “abana b’umubi”? Bazarimbuka, iyo akaba ari yo mpamvu ‘bazarira bakanahekenya amenyo.’​—Matayo 13:41-​43.

Hanyuma, Yesu yaciriye abigishwa be indi migani itatu. Yaravuze ati “ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’ubutunzi buhishwe mu murima umuntu yabonye akabuhisha. Hanyuma kubera ibyishimo yagize, aragenda agurisha ibintu bye byose, agura uwo murima.”​—Matayo 13:44.

Yakomeje agira ati “ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umucuruzi ugenda ashakisha amasaro meza. Amaze kubona isaro rimwe ry’agaciro kenshi, aragenda ahita agurisha ibintu byose yari atunze maze ararigura.”​—Matayo 13:45, 46.

Muri iyo migani yombi, Yesu agaragaza ko umuntu aba yiteguye kugira icyo yigomwa kugira ngo abone ikintu cy’agaciro by’ukuri. Uwo mucuruzi yahise agurisha “ibintu byose yari atunze” kugira ngo agure isaro rimwe ry’agaciro kenshi. Abigishwa ba Yesu bashoboraga gusobanukirwa uwo mugani w’isaro ry’agaciro kenshi. Naho uwo muntu wabonye ubutunzi buhishwe mu murima, ‘yagurishije ibintu bye byose’ kugira ngo awugure. Muri iyo migani yombi, haba hari ikintu cy’agaciro umuntu yifuza gutunga kandi akagiha agaciro. Icyo kintu cyagereranywa n’ibyo umuntu yigomwa kugira ngo abone ibyo akeneye mu buryo bw’umwuka (Matayo 5:3). Bamwe mu bumvise iyo migani ya Yesu bari baragaragaje ko bafite ubushake bwo gushyiraho imihati kugira ngo babone ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka kandi ngo babe abigishwa be nyakuri.​—Matayo 4:19, 20; 19:27.

Hanyuma, Yesu yagereranyije Ubwami bwo mu ijuru n’urushundura ruroba amafi y’amoko yose (Matayo 13:47). Iyo bamaze kuyarobanura, ameza bayabika mu bitebo naho amabi bakayajugunya. Yesu yavuze ko ari ko bizagenda mu minsi y’imperuka: abamarayika bazarobanura ababi mu bakiranutsi.

Yesu ubwe yakoze umurimo w’uburobyi bwo mu buryo bw’umwuka, igihe yahamagariraga abigishwa be ba mbere kuba “abarobyi b’abantu” (Mariko 1:17). Icyakora, yavuze ko ibivugwa mu mugani we w’urushundura byerekezaga ku byari kuzabaho “mu minsi y’imperuka” (Matayo 13:49). Bityo, intumwa n’abandi bigishwa bari bateze Yesu amatwi, basobanukiwe ko hari ibintu bishishikaje cyane byari kuzabaho.

Abumvise imigani Yesu yaciye ari mu bwato barungukiwe cyane. Iyo Yesu yabaga ‘ari kumwe n’abigishwa be biherereye yabasobanuriraga byose’ (Mariko 4:34). Yari ameze “nk’umugabo ufite urugo, uvana mu bubiko bwe ibintu bishya n’ibya kera” (Matayo 13:52). Igihe Yesu yacaga iyo migani, ntiyarimo yirata ko azi kwigisha cyane. Ahubwo yagezaga ku bigishwa be ukuri kumeze nk’ubutunzi butagereranywa. Mu by’ukuri, ni “umwigisha” utabona uwo umugereranya na we.