Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 45

Yirukana abadayimoni benshi

Yirukana abadayimoni benshi

MATAYO 8:28-34 MARIKO 5:1-20 LUKA 8:26-39

  • YIRUKANA ABADAYIMONI BAKAJYA MU NGURUBE

Igihe abigishwa bagarukaga ku nkombe nyuma yo guhangana n’umuyaga ukaze wo mu nyanja, babonye ikintu kibatera ubwoba. Abagabo babiri b’abanyamahane, bombi bakaba bari baratewe n’abadayimoni, bavuye mu irimbi ryari hafi aho baza biruka basanga Yesu! Umwe muri bo ni we wibanzweho cyane bitewe n’uko ashobora kuba ari we wari umunyamahane cyane kandi akaba yari amaze igihe kirekire yaratewe n’abadayimoni.

Uwo muntu wari uteye agahinda yazereraga yambaye ubusa. Ku manywa na nijoro, “yahoraga mu marimbi no mu misozi, avuza induru kandi yikebesha amabuye” (Mariko 5:5). Yagiraga amahane cyane ku buryo nta muntu watinyukaga kunyura iyo nzira. Hari abari baragerageje kumubohesha iminyururu ariko yarayicagaguraga kandi akavunagura ibyuma bamuboheshaga amaguru. Nta muntu n’umwe washoboraga kumufata ngo amuheze.

Igihe uwo mugabo yegeraga Yesu maze akikubita ku birenge bye, umudayimoni wari umurimo yaramutakishije, aravuga ati “ndapfa iki nawe, Yesu Mwana w’Imana Isumbabyose? Nkurahije Imana, ntumbabaze urubozo.” Yesu yagaragaje ko afite ubutware ku badayimoni, maze ategeka uwo mudayimoni ati “va muri uwo muntu, wa mwuka mubi we.”​—Mariko 5:7, 8.

Mu by’ukuri uwo mugabo yari yaratewe n’abadayimoni benshi. Igihe Yesu yabazaga uwo mudayimoni ati “witwa nde?” yaramushubije ati “nitwa legiyoni, kuko turi benshi” (Mariko 5:9). Legiyoni yari umutwe w’ingabo z’Abaroma wabaga ugizwe n’abasirikare babarirwa mu bihumbi; bityo rero, abadayimoni benshi biremye agatsiko batera uwo muntu, bakajya bishimira kumubabaza. Binginze Yesu “ngo atabategeka kujya ikuzimu.” Uko bigaragara bari bazi urubategereje bo n’umutware wabo Satani.​—Luka 8:31.

Hafi aho hari ingurube zigera nko ku 2.000 zarishaga, kandi Amategeko yavugaga ko zari zanduye ku buryo Abayahudi batari bemerewe kuzorora. Abo badayimoni baravuze bati “twohereze muri ziriya ngurube tuzinjiremo” (Mariko 5:12). Nuko arabemerera binjira muri izo ngurube, maze zose uko zari nk’ibihumbi bibiri ziruka zigana ku gacuri ziroha mu nyanja.

Abashumba bazo babibonye, bahise bajya mu mugi no mu giturage kuvuga ibyabaye. Abantu baje kureba ibyari byabaye, basanga wa muntu abadayimoni bamuvuyemo ameze neza, ari muzima. Yari yambaye, yicaye ku birenge bya Yesu.

Abumvise ibyari byabaye cyangwa bakabona uwo muntu bagize ubwoba, kuko batari basobanukiwe icyo ibyo byasobanuraga kuri bo. Nuko binginga Yesu ngo ave mu karere kabo. Igihe Yesu yuriraga ubwato ngo agende, wa muntu yari yakijije abadayimoni yaramwinginze ngo amureke bajyane. Ariko Yesu yaramubwiye ati “jya iwanyu muri bene wanyu ubabwire ibintu byose Yehova yagukoreye, n’imbabazi yakugiriye.”​—Mariko 5:19.

Ubusanzwe iyo Yesu yamaraga gukiza abantu yabasabaga kutagira umuntu n’umwe babibwira kubera ko atifuzaga ko abantu bamumenya biturutse ku nkuru zirimo amakabyankuru. Ariko uwo muntu wari warahoze afite abadayimoni yagaragazaga mu buryo budasubirwaho imbaraga za Yesu kandi yashoboraga guhamiriza abantu Yesu ubwe atashoboraga kugeraho. Byongeye kandi, ubuhamya bwe bwari kunyomoza inkuru izo ari zo zose zidakwiriye zashoboraga gukwirakwizwa ku bihereranye n’urupfu rwa za ngurube. Ni yo mpamvu uwo muntu yagiye agatangira kwamamaza muri Dekapoli ibyo Yesu yamukoreye.