Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 47

Akana k’Agakobwa Kongera Kuba Kazima

Akana k’Agakobwa Kongera Kuba Kazima

Yayiro yabonye ukuntu Yesu yakijije wa mugore indwara yo kuva amaraso. Nta gushidikanya ko yashoboraga no gufasha umukobwa we nubwo icyo gihe yumvaga ko ‘agomba kuba yari yapfuye’ (Matayo 9:18). Ese hari icyo yari kumumarira?

Igihe Yesu yari akivugana na wa mugore yari amaze gukiza, hari abantu baje bavuye kwa Yayiro maze baramubwira bati “umukobwa wawe yapfuye!” Hanyuma bongeyeho bati “uracyaruhiriza iki umwigisha?”​—Mariko 5:35.

Mbega inkuru y’incamugongo! Uwo mugabo wubahwaga cyane mu karere yari atuyemo, yahise anegekara. Umukobwa we w’ikinege yari yapfuye. Icyakora Yesu yumvise babivuga, maze ahumuriza Yayiro ati “witinya, wowe wizere gusa.”​—Mariko 5:36.

Hanyuma Yesu yaherekeje Yayiro bajyana iwe. Bagezeyo basanga hari umuvurungano n’urusaku rwinshi, abantu barira, baboroga kandi bikubitagura kubera agahinda kenshi. Yesu yarinjiye maze avuga amagambo atangaje agira ati “ntabwo umwana yapfuye ahubwo arasinziriye” (Mariko 5:39). Abari aho babyumvise batangira kumuseka bamukwena. Bari bazi neza ko umwana yapfuye. Icyakora Yesu yari agiye gukoresha imbaraga Imana yamuhaye akerekana ko abantu bashobora kugarurwa bavanywe mu rupfu nk’uko bashobora gukangurwa bavanywe mu bitotsi byinshi.

Hanyuma Yesu yasohoye abantu bose asigarana na Petero, Yakobo, Yohana n’ababyeyi ba wa mwana wari wapfuye. Yesu yajyanye n’abo uko ari batanu ajya aho uwo mwana w’umukobwa yari ari. Maze afata ukuboko k’uwo mwana aramubwira ati “ ‘talisa kumi,’ bisobanurwa ngo ‘mukobwa, haguruka’ ” (Mariko 5:41)! Ako kanya yahise ahaguruka, atangira kugenda. Gerageza kwiyumvisha ukuntu Yayiro n’umugore we basabwe n’ibyishimo! Yesu yabasabye ko baha uwo mukobwa ibyokurya kugira ngo ashimangire ko yari muzima.

Abantu Yesu yari yarakijije mbere yaho, yabasabaga kutagira uwo babwira ibyo yabaga yabakoreye, kandi n’abo babyeyi yabihanangirije kutagira uwo babibwira. Icyakora abo babyeyi bari basabwe n’ibyishimo hamwe n’abandi bantu bakwirakwije iyo nkuru “muri ako karere kose” (Matayo 9:26). Ese wowe iyo uza kubona umuntu wakundaga azutse, ntiwari kuvuga iyo nkuru wishimye cyane? Icyo gihe bwari ubwa kabiri Yesu azura umuntu.