Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 48

Yakoreye ibitangaza i Nazareti ariko ntibamwizeye

Yakoreye ibitangaza i Nazareti ariko ntibamwizeye

MATAYO 9:27-34; 13:54-58 MARIKO 6:1-6

  • YESU AKIZA ABANTU BABIRI BATABONA N’UNDI MUNTU UTAVUGA

  • ABANTU B’I NAZARETI BANGA KUMWIZERA

Yesu yari yakoze ibintu byinshi kuri uwo munsi. Nyuma y’urugendo yari yakoze ava mu karere ka Dekapoli, yakijije umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso kandi azura umukobwa wa Yayiro. Ariko umunsi wari utararangira. Igihe Yesu yari avuye kwa Yayiro, abagabo babiri b’impumyi baramukurikiye bagenda basakuza bati “mwene Dawidi, tugirire imbabazi.”​—Matayo 9:27.

Abo bagabo bise Yesu “mwene Dawidi” bagaragaza ko bizeraga ko Yesu ari umuragwa w’intebe y’ubwami ya Dawidi, bityo akaba yari Mesiya. Yesu yabaye nk’ubirengagiza, wenda akaba yaragira ngo arebe ko bakomeza gutitiriza, kandi koko baratitirije. Yesu yinjiye mu nzu, abo bagabo babiri baramukurikiye. Nuko Yesu arababaza ati “mbese mwizera ko nshobora kubikora?” Bamushubije bafite icyizere bati “yego Mwami.” Nuko Yesu akora ku maso yabo, arababwira ati “bibabere nk’uko ukwizera kwanyu kuri.”​—Matayo 9:28, 29.

Ako kanya bahise bahumuka! Nk’uko Yesu yari yarabitegetse n’abandi yakijije mbere yaho, na bo yarabihanangirije ngo ntihagire uwo babwira ibyo yakoze. Ariko ibyishimo byarabarenze, maze nyuma yaho bavuga ibye ahantu hose.

Abo bagabo babiri bakimara kugenda, abantu bazanye umuntu utarashoboraga kuvuga kuko yari yaratewe n’umudayimoni. Yesu yirukanye uwo mudayimoni, maze uwo muntu ahita atangira kuvuga. Ibyo byatangaje abantu cyane, maze baravuga bati “nta na rimwe higeze haboneka ikintu nk’iki muri Isirayeli.” Abafarisayo na bo bari bahari kandi ntibashoboraga guhakana ibyo bitangaza. Ni yo mpamvu bongeye gushinja Yesu ku birebana n’aho yavanaga ubushobozi bwo gukora ibitangaza, bati “umutware w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.”​—Matayo 9:33, 34.

Hashize igihe gito ibyo bibaye, Yesu yasubiye mu mugi w’iwabo i Nazareti, ajyana n’abigishwa be. Hari hashize igihe kigera ku mwaka yigishirije mu isinagogi yo muri uwo mugi. Nubwo abantu babanje gutangazwa n’ibyo yavugaga, nyuma yaho barakajwe n’inyigisho ze maze bagerageza kumwica. Yesu yongeye kugerageza gufasha abahoze ari abaturanyi be.

Ku munsi w’Isabato yasubiye mu isinagogi kwigisha. Abantu benshi baratangaye maze barabazanya bati “uyu muntu ubu bwenge n’ibi bitangaza akora yabivanye he?” Baravuze bati “uyu si wa mwana w’umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, n’abavandimwe be si Yakobo na Yozefu na Simoni na Yuda? Bashiki be bose ntituri kumwe? None se uyu muntu, ibi byose yabivanye he?”​—Matayo 13:54-​56.

Abo bantu batekerezaga ko Yesu yari umuturage usanzwe. Baribwiraga bati “ntiyakuze tureba, none se yaba Mesiya ate?” Ibyo byatumye batizera Yesu, nubwo babonye ibyo bimenyetso byose, ni ukuvuga ubwenge bwinshi yari afite n’ibitangaza yakoraga. Ndetse na bene wabo ba Yesu ibye byarabagushije kuko bari bamumenyereye. Ni yo mpamvu yababwiye ati “nta handi umuhanuzi abura guhabwa icyubahiro, keretse mu karere k’iwabo no mu rugo rwe.”​—Matayo 13:57.

Koko rero, Yesu yatangajwe n’ukuntu babuze ukwizera. Ni cyo cyatumye atahakorera ibitangaza, “uretse gukiza abantu bake bari barwaye abarambitseho ibiganza.”​—Mariko 6:5, 6.