Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 49

Abwiriza muri Galilaya kandi agatoza intumwa ze

Abwiriza muri Galilaya kandi agatoza intumwa ze

MATAYO 9:35–10:15 MARIKO 6:6-11 LUKA 9:1-5

  • YESU YONGERA KUJYA MURI GALILAYA

  • ATUMA INTUMWA KUBWIRIZA

Yesu yari amaze imyaka igera kuri ibiri abwiriza ashyizeho umwete. None se ubwo ntiyari akwiriye kugabanya umurego akaruhukaho gato? Reka da! Ahubwo Yesu yaguye umurimo we wo kubwiriza, “agenderera imigi yose n’imidugudu yose [yo muri Galilaya], yigisha mu masinagogi yabo kandi abwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza n’indwara z’ubwoko bwose n’ubumuga bw’uburyo bwose” (Matayo 9:35). Ibyo yabonye muri urwo rugendo byatumye yemera adashidikanya ko yagombaga kwagura umurimo wo kubwiriza. Ariko se yari kubigeraho ate?

Aho Yesu yajyaga hose, yabonaga abantu babaga bakeneye gukizwa no guhumurizwa mu buryo bw’umwuka. Bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, zashishimuwe kandi zitatanye. Yumvise abagiriye impuhwe maze abwira abigishwa be ati “rwose, ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake. Ku bw’ibyo rero, nimwinginge Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye.”​—Matayo 9:37, 38.

Yesu yari azi icyashoboraga kubafasha. Yahamagaye intumwa ze 12 maze azishyira mu matsinda atandatu y’ababwiriza babiri babiri. Hanyuma yabahaye amabwiriza asobanutse neza, ati “ntimujye mu banyamahanga kandi ntimwinjire mu mugi w’Abasamariya, ahubwo mukomeze kujya mu ntama zazimiye zo mu nzu ya Isirayeli. Aho munyura hose, mugende mubwiriza muvuga muti ‘ubwami bwo mu ijuru buregereje.’ ”​—Matayo 10:5-7.

Ubwami bagombaga kubwiriza ni bwa bundi Yesu yavuze mu isengesho ry’icyitegererezo. Ubwo ‘bwami bwari bwegereje’ mu buryo bw’uko Umwami Imana yatoranyije, ari we Yesu Kristo, yari ahari. None se ni iki cyari kugaragaza ko abo bigishwa bari bahagarariye ubwo Bwami by’ukuri? Yesu yabahaye ububasha bwo gukiza abarwayi no kuzura abapfuye, kandi ibyo byose bakabikora ku buntu. None se izo ntumwa zari kujya zikura he ibyo zakeneraga, urugero nk’ibyokurya bya buri munsi?

Yesu yabwiye abigishwa be kudategura ibintu byo mu buryo bw’umubiri bari gukenera muri urwo rugendo rwo kubwiriza. Ntibagombaga kwitwaza zahabu, ifeza cyangwa umuringa mu mifuka yabo. Nta nubwo bari bakeneye kwitwaza uruhago rurimo ibyokurya cyangwa amakanzu abiri, cyangwa inkweto. Kubera iki? Yesu yabijeje ko “umukozi akwiriye guhabwa ibyokurya” (Matayo 10:10). Abari kwemera ubutumwa bwabo bari kubaha ibintu by’ibanze bari gukenera. Yesu yarababwiye ati “inzu yose mwinjiramo, muyigumemo kugeza aho muzavira aho hantu.”​—Mariko 6:10.

Nanone Yesu yabahaye amabwiriza y’uko bagombaga kugeza kuri bene urugo ubutumwa bw’Ubwami, arababwira ati “nimwinjira mu nzu, musuhuze bene urugo mubifuriza amahoro. Niba iyo nzu ikwiriye, igire amahoro muyifuriza, ariko niba idakwiriye, amahoro yanyu abagarukire. Ahantu hose batazabakira cyangwa ngo batege amatwi amagambo yanyu, nimuva muri iyo nzu cyangwa muri uwo mugi, muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu.”​—Matayo 10:12-14.

Hari nubwo umugi wose washoboraga kwanga ubutumwa bwabo. Ibyo byari kuba bisobanura iki kuri uwo mugi? Yesu yavuze ko umugi nk’uwo wari kuzacirwaho iteka rikomeye. Yaravuze ati “ndababwira ukuri ko ku Munsi w’Urubanza, igihugu cy’i Sodomu na Gomora kizahabwa igihano cyakwihanganirwa kurusha icy’uwo mugi.”​—Matayo 10:15.