Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 55

Amagambo ya Yesu yarakaje benshi

Amagambo ya Yesu yarakaje benshi

YOHANA 6:48-71

  • KURYA UMUBIRI WA YESU NO KUNYWA AMARASO YE

  • ABANTU BENSHI BARASITAYE BAREKA KUMUKURIKIRA

Yesu yarimo yigishiriza mu isinagogi y’i Kaperinawumu, avuga ko ari we mugati w’ukuri waturutse mu ijuru. Uko bigaragara, ayo magambo yiyongeraga ku byo yari yarabwiye abantu bari bavuye mu burasirazuba bw’inyanja ya Galilaya, aho bari baririye imigati n’amafi yabahaye.

Yesu yakomeje ikiganiro agira ati “ba sokuruza baririye manu mu butayu, nyamara barapfuye.” Hanyuma yarababwiye ati “ni jye mugati muzima wavuye mu ijuru. Nihagira urya kuri uwo mugati azabaho iteka ryose; kandi koko, umugati nzatanga ni umubiri wanjye kugira ngo isi ibone ubuzima.”​—Yohana 6:48-51.

Mu rugaryi rwo mu mwaka wa 30, Yesu yabwiye Nikodemu ko Imana yakunze abari mu isi cyane bigatuma itanga Umwana wayo ngo ababere Umukiza. Bityo rero, Yesu yagaragaje ko ari ngombwa kurya umubiri we, binyuze mu kwizera igitambo yari kuzatanga. Iyo ni yo nzira ihesha ubuzima bw’iteka.

Icyakora abantu ntibemeye ayo magambo ya Yesu. Barabajije bati “uyu muntu yabasha ate kuduha umubiri we ngo tuwurye” (Yohana 6:52)? Yesu yashakaga ko basobanukirwa ko yakoresheje imvugo y’ikigereranyo, ko batagomba gufata ibyo yavuze uko byakabaye. Ibyo yavuze nyuma yaho byagaragaje icyo yashakaga kuvuga.

Yesu yaravuze ati “nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu kandi ngo munywe amaraso ye, nta buzima muzagira muri mwe. Urya umubiri wanjye akanywa n’amaraso yanjye afite ubuzima bw’iteka . . . Umubiri wanjye ni ibyokurya by’ukuri, n’amaraso yanjye akaba icyo kunywa cy’ukuri. Urya umubiri wanjye akanywa n’amaraso yanjye akomeza kunga ubumwe nanjye.”​—Yohana 6:53-56.

Tekereza ukuntu ibyo bigomba kuba byararakaje abo Bayahudi! Bashobora kuba baratekereje ko Yesu yababwiraga kurya abantu cyangwa kwica itegeko ry’Imana ryo kwirinda kurya amaraso (Intangiriro 9:4; Abalewi 17:10, 11). Ariko Yesu ntiyavugaga ko bagomba kurya umubiri nyamubiri cyangwa kunywa amaraso nyamaraso. Ahubwo yerekanaga ko abantu bose bifuza ubuzima bw’iteka bagomba kwizera igitambo yendaga gutanga, igihe yari gutanga umubiri we utunganye kandi akamena amaraso ye. N’abigishwa benshi ba Yesu ntibasobanukiwe ibyo bintu. Bamwe baravuze bati “iryo jambo riragoye kuryemera; ni nde ushobora kuritega amatwi?”​—Yohana 6:60.

Yesu yabonye ko bamwe mu bigishwa be bajujuraga, maze arababaza ati “mbese ibi bibabereye igisitaza? None se mwabyifatamo mute mubonye Umwana w’umuntu azamutse asubira aho yahoze mbere? . . . Amagambo nababwiye ni ay’umwuka kandi ni yo buzima. Ariko hari bamwe muri mwe batizera.” Abigishwa benshi babyumvise baragenda ntibongera kumukurikira.​—Yohana 6:61-64.

Yesu yabajije intumwa ze 12 ati “mbese namwe murashaka kwigendera?” Petero aramusubiza ati “Mwami, twagenda dusanga nde? Ni wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka, kandi twarizeye, tumenya ko uri Uwera w’Imana” (Yohana 6:67-69). Ayo magambo agaragaza ubudahemuka rwose; cyane cyane ko icyo gihe Petero n’izindi ntumwa na bo bashobora kuba batari basobanukiwe neza ibyo Yesu yari yigishije kuri iyo ngingo!

Nubwo Yesu yashimishijwe n’amagambo ya Petero, yaravuze ati “si jye wabitoranyirije uko muri cumi na babiri? Nyamara umwe muri mwe arasebanya” (Yohana 6:70). Yashakaga kuvuga Yuda Isikariyota. Yesu ashobora kuba yari yarabonye ko Yuda yatangiye kuyoba.

Icyakora nta gushidikanya ko Yesu yari ashimishijwe no kumenya ko Petero n’izindi ntumwa batayobejwe ngo bareke kumukurikira cyangwa ngo bareke umurimo urokora ubuzima yakoraga.