Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 57

Yesu akiza umukobwa n’umuntu utumva

Yesu akiza umukobwa n’umuntu utumva

MATAYO 15:21-31 MARIKO 7:24-37

  • YESU AKIZA UMUKOBWA W’UMUNYAFOYINIKEKAZI

  • AKIZA UMUGABO UTUMVA KANDI UDEDEMANGA

Igihe Yesu yari amaze kwamagana Abafarisayo bitewe n’imigenzo yabo ishingiye ku bwikunde, yahise agenda, ajyana n’abigishwa be. Yakoze urugendo rw’ibirometero byinshi yerekeza mu majyaruguru y’uburengerazuba, mu turere twa Tiro na Sidoni ho muri Foyinike.

Yesu yabonye inzu acumbikamo ariko ntiyashakaga ko abantu bamenya ko yari ahari. Ariko ni ha handi abantu barabimenye. Umugore w’Umugirikikazi wavukiye muri ako karere yabonye Yesu aramutakambira ati “mbabarira Mwami, Mwene Dawidi. Umukobwa wanjye yatewe n’abadayimoni none amerewe nabi cyane.”​—Matayo 15:22; Mariko 7:26.

Amaherezo abigishwa ba Yesu baramubwiye bati “mubwire agende, kuko akomeza gusakuriza inyuma yacu.” Hanyuma Yesu yabasobanuriye impamvu yatumye amwima amatwi arababwira ati “nta bandi natumweho, keretse intama zazimiye zo mu nzu ya Isirayeli.” Ariko uwo mugore ntiyacitse intege, ahubwo yegereye Yesu amwikubita imbere, aramwinginga ati “Mwami mfasha!”​—Matayo 15:23-25.

Uko bigaragara Yesu yashatse kugerageza ukwizera kwe, maze yerekeza ku kuntu Abayahudi babonaga abanyamahanga mu buryo budakwiriye agira ati “ntibikwiriye ko umuntu afata ibyokurya by’abana ngo abijugunyire ibibwana by’imbwa” (Matayo 15:26). Igihe Yesu yakoreshaga imvugo ngo “ibibwana by’imbwa,” yagaragaje ko yari afitiye ubwuzu abantu batari Abayahudi. Nanone isura yo mu maso he ndetse n’ijwi rye ryumvikanagamo impuhwe, na byo byagaragaje ko yari abafitiye ubwuzu.

Aho kurakara, uwo mugore yahereye ku magambo Yesu yari amaze kuvuga yerekeza ku rwikekwe Abayahudi bari bafite, maze avuga yicishije bugufi ati “ibyo ni ko biri Mwami. Ariko rwose n’ibibwana by’imbwa birya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba shebuja.” Yesu yabonye ukuntu uwo mugore yari afite umutima mwiza maze aramubwira ati “mugore, ufite ukwizera gukomeye; bikubere nk’uko ubyifuza” (Matayo 15:27, 28). Nubwo umukobwa we atari aho ngaho, yahise akira! Igihe uwo mugore yasubiraga mu rugo yasanze umukobwa we aryamye ku buriri yakize neza, “umudayimoni yamuvuyemo”!​—Mariko 7:30.

Yesu n’abigishwa be bavuye mu karere ka Foyinike, bambukiranyije icyo gihugu berekeza ku isoko y’uruzi rwa Yorodani. Uko bigaragara baje kwambuka Yorodani bambukira mu majyaruguru y’inyanja ya Galilaya maze binjira mu karere ka Dekapoli. Bahageze bazamutse umusozi maze imbaga y’abantu benshi irababona, nuko bazanira Yesu abantu babo bacumbagiraga, abamugaye, abatabona n’abatavuga. Babashyiraga ku birenge bya Yesu maze akabakiza bose. Abantu baratangaye cyane maze basingiza Imana ya Isirayeli.

Yesu yitaye mu buryo bwihariye ku mugabo umwe utarumvaga kandi wadedemangaga. Ushobora kwiyumvisha ukuntu yumvaga ameze muri abo bantu benshi. Birashoboka ko Yesu yabonye ukuntu yari abangamiwe maze amukura mu bantu amushyira ahiherereye. Igihe bari bonyine Yesu yagaragaje ibyo yari agiye kumukorera. Yashyize intoki ze mu matwi y’uwo mugabo, nuko amaze gucira amacandwe, amukora ku rurimi. Hanyuma yubura amaso areba mu ijuru maze aravuga ngo “zibuka.” Nuko uwo muntu yongera gusubirana ubushobozi bwe bwo kumva, ururimi rwe ruragobodoka, atangira kuvuga neza. Yesu ntiyifuzaga ko ibyo bintu bimenyekana, kuko yashakaga ko abantu bamwizera babitewe n’ibyo bo ubwabo biyumviye avuga hamwe n’ibyo biboneye.​—Mariko 7:32-36.

Ubushobozi Yesu yari afite bwo gukora ibitangaza bwakoze abantu ku mutima ku buryo “batangaye bidasanzwe.” Baravuze bati “ibintu byose yabikoze neza. Ndetse atuma ibipfamatwi byumva n’ibiragi bikavuga.”​—Mariko 7:37.