Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 58

Atubura imigati akabasaba no kwirinda umusemburo

Atubura imigati akabasaba no kwirinda umusemburo

MATAYO 15:32–16:12 MARIKO 8:1-21

  • YESU AGABURIRA ABAGABO 4.000

  • ABASABA KWIRINDA UMUSEMBURO W’ABAFARISAYO

Imbaga y’abantu benshi yari yasanze Yesu mu karere ka Dekapoli mu burasirazuba bw’inyanja ya Galilaya. Bari bazanywe no kumutega amatwi no kugira ngo abakize. Bari baje bitwaje ibitebo binini birimo impamba.

Ariko nyuma yaho Yesu yabwiye abigishwa be ati “ndumva mfitiye aba bantu impuhwe, kuko ubu hashize iminsi itatu bari kumwe nanjye kandi nta cyo bafite cyo kurya. Ndamutse mbasezereye bagasubira iwabo nta cyo bariye, bagwa mu nzira kandi bamwe muri bo baturutse kure.” Ariko abigishwa be baramubaza bati “aha hantu hitaruye se, umuntu yakura he imigati yahaza aba bantu bose?”​—Mariko 8:2-4.

Yesu na we arababaza ati “mufite imigati ingahe?” Abigishwa be baramusubiza bati “ni irindwi, n’udufi duke” (Matayo 15:34). Nuko Yesu asaba abantu kwicara hasi. Afata ya migati na twa dufi, asenga Imana hanyuma abihereza abigishwa be ngo babihe abantu. Igitangaje ni uko bose bariye bagahaga. Bateranyije ibisigaye, byuzura ibitebo birindwi, nubwo abari bamaze kurya bari abagabo bagera ku 4.000, utabariyemo abagore n’abana!

Yesu amaze gusezerera abo bantu, we n’abigishwa be bafashe ubwato barambuka bajya i Magadani ku nkombe y’uburengerazuba bw’inyanja ya Galilaya. Bagezeyo, Abafarisayo bari baje baherekejwe na bamwe mu bayoboke b’agatsiko k’idini ry’Abasadukayo, bagerageje Yesu bamusaba kubereka ikimenyetso kivuye mu ijuru.

Yesu amenye ko bashaka kumugerageza, arababwira ati “iyo bugorobye mukunda kuvuga muti ‘hazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura’; naho mu gitondo mukavuga muti ‘hari bwirirwe imbeho n’umuvumbi kuko ijuru ritukura ariko rikaba ryijimye.’ Muzi kureba uko ijuru risa mugasobanukirwa ibyaryo, ariko ibimenyetso by’ibihe ntimushobora kubisobanukirwa” (Matayo 16:2, 3). Hanyuma Yesu yabwiye Abafarisayo n’Abasadukayo ko nta kimenyetso bari guhabwa uretse ikimenyetso cya Yona.

Yesu n’abigishwa be burira ubwato berekeza i Betsayida, ku nkombe yo mu majyaruguru y’uburasirazuba. Bamaze gutsuka, abigishwa babona ko bari bibagiwe kwitwaza imigati ihagije. Bari bafite umugati umwe gusa. Yesu yari akibuka ukuntu yari yahuye n’Abafarisayo n’Abasadukayo bari bashyigikiye Herode, maze arabihanangiriza ati “mukomeze kuba maso, mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’umusemburo wa Herode.” Abigishwa batekereje ko Yesu yari ababwiye iby’umusemburo bitewe n’uko bari bibagiwe imigati. Yesu abonye ko bumvise nabi ibyo avuze, yarababwiye ati “kuki mujya impaka z’uko nta migati mufite?”​—Mariko 8:15-17.

Yesu yari aherutse kugaburira abantu babarirwa mu bihumbi imigati. Bityo rero, abigishwa bagombye kuba bariyumvishije ko atari ahangayikishijwe n’uko batari bafite imigati. Yarababajije ati “mbese ntimwibuka? Igihe namanyaguraga imigati itanu igahaza abagabo ibihumbi bitanu, ibice byasagutse mwarabitoraguye byuzura ibitebo bingahe?” Baramusubiza bati “ni cumi na bibiri.” Yesu Yarongeye arababaza ati “igihe namanyaguraga imigati irindwi igahaza abagabo ibihumbi bine, ibice byasagutse mwarabitoraguye byuzura ibitebo bingahe?” Baramusubiza bati “ni birindwi.”​—Mariko 8:18-20.

Yesu ni ko kubabaza ati “ni iki gitumye mudasobanukirwa ko ntababwiraga iby’imigati?” Yongeraho ati “nababwiraga ko mwirinda umusemburo w’Abafarisayo n’Abasadukayo.”​—Matayo 16:11.

Abigishwa basobanukiwe icyo yababwiraga. Umusemburo ni wo utuma umutobe ushya n’umugati ukabyimba. Yesu yakoresheje ijambo umusemburo yerekeza ku kononekara. Yarimo aburira abigishwa ngo birinde “inyigisho z’Abafarisayo n’Abasadukayo,” zashoboraga kubangiza.​—Matayo 16:12.