Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 63

Yesu atanga inama ku bihereranye n’icyaha no kubera abandi igisitaza

Yesu atanga inama ku bihereranye n’icyaha no kubera abandi igisitaza

MATAYO 18:6-20 MARIKO 9:38-50 LUKA 9:49, 50

  • INAMA KU BIHERERANYE NO KUBERA ABANDI IGISITAZA

  • MU GIHE UMUVANDIMWE AKOZE ICYAHA

Yesu yari amaze guha abigishwa be urugero rwaberekaga uko bagombaga kwitwara. Bagombaga kumera nk’abana bato biyoroshya kandi batagira inzego z’imyanya yo hejuru. Abigishwa bagombaga kwakira abana bato ‘mu izina rye’ bityo bakaba bamwakiriye na we.​—Matayo 18:5.

Intumwa zari ziherutse kujya impaka zishaka kumenya uwari ukomeye kuruta abandi, bikaba bishoboka ko zumvise ko Yesu arimo azicyaha. Ariko noneho intumwa Yohana yagize icyo avuga ku kintu cyari kimaze kuba, abwira Yesu ati “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana abadayimoni akoresheje izina ryawe, tugerageza kumubuza kuko atajyana natwe.”​—Luka 9:49.

Ese Yohana yaba yarabonaga ko intumwa zonyine ari zo zari zifite uburenganzira bwo gukiza abantu cyangwa kwirukana abadayimoni? Niba ari uko byari bimeze se, byari gushoboka bite ko uwo mugabo w’Umuyahudi yirukana imyuka mibi? Yohana we yumvaga ko uwo mugabo atagombaga gukora ibitangaza kuko atagendanaga na Yesu n’intumwa ze.

Icyakora Yohana yatangajwe no kumva Yesu amubwiye ati “ntimugerageze kumubuza, kuko nta muntu ukora ibitangaza mu izina ryanjye ushobora guhindukira ngo antuke. Kandi utaturwanya aba ari ku ruhande rwacu. Umuntu wese ubaha igikombe cy’amazi kubera ko muri aba Kristo, ndababwira ukuri ko atazabura ingororano ye rwose.”​—Mariko 9:39-41.

Icyo gihe ntibyari ngombwa ko uwo mugabo agendana na Kristo kugira ngo agaragaze ko ari ku ruhande rwa Yesu. Itorero rya gikristo ryendaga gushingwa. Bityo rero kuba uwo mugabo ataragendanaga na Yesu ntibyasobanuraga ko yamurwanyaga cyangwa ngo ateze imbere ugusenga kw’ikinyoma. Nta gushidikanya rwose ko uwo mugabo yizeraga izina rya Yesu kandi nk’uko Yesu yabigaragaje ntazabura guhabwa ingororano ye.

Ku rundi ruhande byari kuba ari ikibazo gikomeye iyo uwo mugabo aza gusitazwa n’amagambo n’ibikorwa by’intumwa, kuko Yesu yagize ati “umuntu wese usitaza umwe muri aba bato bizera, icyamubera cyiza ni uko yahambirwa urusyo runini ku ijosi maze akarohwa mu nyanja” (Mariko 9:42). Yesu yavuze ko abigishwa be bagombaga no guhara ikintu cy’agaciro kenshi, urugero nk’ikiganza, ukuguru, cyangwa ijisho niba cyarashoboraga kubabera igisitaza. Icyiza ni ukujya mu Bwami bw’Imana umuntu adafite icyo kintu yakundaga cyane kuruta kukigira ariko iherezo rye rikaba muri Gehinomu (Igikombe cya Hinomu). Nta gushidikanya ko izo ntumwa zari zarabonye icyo gikombe hafi ya Yerusalemu aho imyanda yatwikirwaga, bityo zikaba zarashoboraga kwiyumvisha neza ko kigereranya irimbuka ry’iteka.

Nanone Yesu yarababuriye ati “mwirinde mutagira uwo muri aba bato musuzugura, kuko ndababwira ko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data uri mu ijuru.” Abo “bato” ni ab’agaciro kangana iki mu maso ya Se? Yesu yavuze iby’umuntu wari ufite intama 100 ariko akaza kubura imwe. Uwo muntu yasize 99 ajya gushaka iyo yari yazimiye maze ayibonye arayishimira cyane kuruta za zindi 99. Yesu yongeyeho ati “uko ni ko na Data wo mu ijuru atifuza ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka.”​—Matayo 18:10, 14.

Birashoboka ko nanone Yesu yatekerezaga kuri za mpaka intumwa ze zari zaragize ku bihereranye n’uwari ukomeye kuruta abandi maze abaha umuburo agira ati “nimugire umunyu muri mwe kandi mukomeze kubana amahoro” (Mariko 9:50). Umunyu utuma ibiryo birushaho kuryoha. Umunyu w’ikigereranyo utuma ibyo umuntu avuze byemerwa bitagoranye, bityo bikaba byakwimakaza amahoro mu gihe kujya impaka byo ntacyo byamara.​—Abakolosayi 4:6.

Hari igihe hari kuzavuka ibibazo bikomeye, kandi Yesu yaberetse uko bari kubikemura. Yaravuze ati “umuvandimwe wawe nakora icyaha, ugende umwereke ikosa rye muri mwembi gusa. Nakumva, uzaba wungutse umuvandimwe wawe.” Byari kugenda bite iyo atamwumvira? Yesu yatanze inama agira ati “ujyane n’undi umwe cyangwa babiri kugira ngo ikintu cyose cyemezwe n’akanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu. Iyo ibyo bidakemura ikibazo, bagombaga kubibwira itorero,” ni ukuvuga abasaza b’itorero bashobora gufata umwanzuro. Byagenda bite se uwo munyabyaha ataryumviye? ‘Azakubere nk’umunyamahanga cyangwa nk’umukoresha w’ikoro,’ abo akaba ari abantu Abayahudi batifatanyaga na bo.​—Matayo 18:15-17.

Abagenzuzi b’itorero baba bagomba gukurikiza Ijambo ry’Imana. Iyo basanze uwo munyabyaha ahamwa n’icyaha kandi agomba guhanwa, umwanzuro wabo uba n’ubundi ‘wari wamaze guhambirwa mu ijuru.’ Ariko nibasanga ari umwere, uwo mwanzuro uzaba n’ubundi wari wamaze ‘guhamburwa mu ijuru.’ Ayo mabwiriza yari kugira akamaro igihe itorero rya gikristo ryari kuba rimaze gushingwa. Mu gihe cyo gufata bene iyo myanzuro ikomeye, Yesu yaravuze ati “aho babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi hagati muri bo.”​—Matayo 18:18-20.