Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 68

Umwana w’Imana ni “umucyo w’isi”

Umwana w’Imana ni “umucyo w’isi”

YOHANA 8:12-36

  • YESU ASOBANURA UMWANA UWO ARI WE

  • NI MU BUHE BURYO ABAYAHUDI BARI IMBATA?

Ku munsi wa nyuma w’Iminsi Mikuru y’Ingando, ari wo munsi wa karindwi, Yesu yari arimo yigishiriza mu gace k’urusengero kashyirwagamo ‘amasanduku y’amaturo’ (Yohana 8:20; Luka 21:1). Aho hashobora kuba hari mu Rugo rw’Abagore, aho abantu bashyiraga amaturo yabo.

Mu gihe cy’iminsi mikuru, icyo gice cy’urusengero cyabaga kimurikiwe n’amatara adasanzwe. Habaga hari ibitereko by’amatara bine binini, buri gitereko gifite amabesani ane manini yuzuye amavuta. Urumuri rw’ayo matara rwabaga ruhagije kugira ngo ruboneshe mu mpande zose, ndetse rugere kure. Ibyo Yesu yavuze icyo gihe bishobora kuba byaribukije abari bamuteze amatwi iby’urwo rumuri. Yaravuze ati “ndi umucyo w’isi. Unkurikira ntazigera na rimwe agendera mu mwijima, ahubwo azagira umucyo w’ubuzima.”​—⁠Yohana 8:12.

Abafarisayo barwanyije ibyo Yesu yari avuze, baramubwira bati “ni wowe ubwawe wihamya; ibyo uhamya si iby’ukuri.” Yesu arabasubiza ati “niyo nakwihamya ubwanjye, ibyo mpamya ni iby’ukuri, kuko nzi aho naturutse n’aho njya. Ariko mwebwe ntimuzi aho naturutse n’aho njya.” Yongeraho ati “nanone mu Mategeko yanyu haranditswe ngo ‘ubuhamya bw’abantu babiri ni ubw’ukuri.’ Ni jye uhamya ibyanjye kandi na Data wantumye ahamya ibyanjye.”​—⁠Yohana 8:13-​18.

Abafarisayo banze kwemera icyo gitekerezo, maze baramubaza bati “So ari he?” Yesu yabashubije adaciye ku ruhande ati “ntimunzi kandi na Data ntimumuzi. Iyo mumenya na Data mwari kumumenya” (Yohana 8:19). Nubwo Abafarisayo bari bagishaka gufata Yesu, nta n’umwe wigeze amukoraho.

Yesu yarongeye arababwira ati “ndagiye kandi muzanshaka, nyamara muzapfira mu byaha byanyu. Aho njya ntimubasha kuhaza.” Abayahudi ntibasobanukiwe icyo Yesu yashaka kuvuga, maze batangira kwibaza bati “ese agiye kwiyahura, ko avuze ngo ‘aho njya ntimubasha kuhaza?’ ” Ntibasobanukiwe icyo Yesu yashakaga kuvuga bitewe n’uko batari bazi aho yakomotse. Yesu yarababwiye ati “mwe mukomoka hasi, jye nkomoka hejuru; muri ab’iyi si, jye si ndi uw’iyi si.”​—⁠Yohana 8:21-​23.

Yesu yavugaga ko yari yarabaye mu ijuru mbere y’uko aba umuntu, kandi ko ari we Mesiya wari warasezeranyijwe, cyangwa Kristo, uwo abo bayobozi b’idini bagombye kuba bari bategereje. Ariko bamubajije n’agasuzuguro kenshi, bati “uri nde?”​—⁠Yohana 8:25.

Kubera ko bangaga kumva ibyo Yesu ababwira kandi bagakomeza kumurwanya, yarabashubije ati “harya ubundi ndacyavugana iki namwe?” Icyakora yakomeje kuvuga ibya Se, kandi asobanura impamvu Abayahudi bagombye gutega amatwi Umwana, agira ati “uwantumye ni umunyakuri, kandi ibyo namwumvanye ni byo mvugira mu isi.”​—⁠Yohana 8:25, 26.

Hanyuma Yesu yagaragaje ko yari afitiye Se icyizere abo Bayahudi bo batari bafite, agira ati “nimumara kumanika Umwana w’umuntu, ni bwo muzamenya ko ndi uwo mbabwira ko ndi we, kandi ko nta cyo nkora nibwirije, ahubwo ibyo bintu mbivuga nk’uko Data yabinyigishije. Uwantumye ari kumwe nanjye; ntiyantaye kuko buri gihe nkora ibimushimisha.”​—⁠Yohana 8:28, 29.

Icyakora bamwe mu Bayahudi bizeye Yesu, maze arababwira ati “niba muguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri; muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura.”​—⁠Yohana 8:31, 32.

Hari abatunguwe no kumva avuga ko bazabaturwa. Baravuze bati “turi urubyaro rwa Aburahamu, kandi ntitwigeze tuba imbata z’umuntu uwo ari we wese. Bishoboka bite ko wavuga uti ‘muzabaturwa’?” Abo Bayahudi bari bazi ko hari igihe bigeze gutegekwa n’abanyamahanga, ariko ntibemeraga ko hagira ubita imbata. Ariko Yesu yaberetse ko bari bakiri imbata igihe yababwiraga ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko ukora ibyaha wese aba ari imbata y’ibyaha.”​—⁠Yohana 8:33, 34.

Abayahudi bishyiraga mu mimerere iteye akaga kubera ko bangaga kwemera ko bari mu bubata bw’icyaha. Yesu yarababwiye ati “imbata ntiguma mu rugo iteka, ariko umwana arugumamo iteka” (Yohana 8:35). Imbata ntiba ifite uburenganzira bwo guhabwa umurage, kandi iba ishobora kuba yakwirukanwa igihe icyo ari cyo cyose. Umwana wavukiye mu rugo cyangwa uwo ba nyir’urugo bagize umwana wabo ni we wenyine urugumamo “iteka,” ni ukuvuga igihe cyose aba akiriho.

Bityo rero, ukuri guhereranye n’Umwana ni ko kuri kubatura abantu iteka ryose ku cyaha gitera urupfu. Yesu yaravuze ati “Umwana nababatura, ni bwo muzaba mubatuwe by’ukuri.”​—⁠Yohana 8:36.