Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 72

Yesu yohereza abigishwa 70 kubwiriza

Yesu yohereza abigishwa 70 kubwiriza

LUKA 10:1-24

  • YESU ATORANYA ABIGISHWA 70 AKABOHEREZA KUBWIRIZA

Hari mu mpera z’umwaka wa 32, hakaba hari hashize imyaka itatu Yesu abatijwe. We n’abigishwa be bari baherutse mu Munsi Mukuru w’Ingando i Yerusalemu. Birashoboka ko bari bakiri hafi aho (Luka 10:38; Yohana 11:1). Koko rero, amezi atandatu Yesu yari ashigaje gukoramo umurimo we, hafi ya yose yayamaze muri Yudaya cyangwa mu karere ka Pereya hakurya y’uruzi rwa Yorodani. Utwo turere na two twari dukeneye kubwirizwa.

Mbere yaho, nyuma ya Pasika yo mu mwaka wa 30, Yesu yamaze amezi runaka abwiriza muri Yudaya kandi akora ingendo muri Samariya. Hanyuma mu gihe cya Pasika yo mu mwaka wa 31, Abayahudi bagerageje kumwicira i Yerusalemu. Mu mwaka n’igice wakurikiyeho, Yesu yigishirije cyane mu majyaruguru mu ntara ya Galilaya. Icyo gihe benshi bahindutse abigishwa be. Igihe Yesu yari muri Galilaya, yatoje intumwa ze, hanyuma azituma kubwiriza azihaye amabwiriza agira ati “mugende mubwiriza muvuga muti ‘ubwami bwo mu ijuru buregereje’ ” (Matayo 10:5-7). Ariko ubu bwo yateguye gahunda yo kubwiriza muri Yudaya.

Mu gutangiza iyo gahunda Yesu yatoranyije abigishwa 70, abohereza kubwiriza babiri babiri. Ubwo rero, hari amatsinda 35 y’ababwiriza b’Ubwami babwirizaga muri iyo fasi, aho ‘ibisarurwa byari byinshi, ariko abakozi ari bake’ (Luka 10:2). Bagombaga kubanza kujya mu turere Yesu yashoboraga kuzanyuramo nyuma yaho. Abo bigishwa 70 bagombaga kugenda bakiza abarwayi kandi bagatangaza ubutumwa Yesu na we yabwirizaga.

Abo bigishwa ntibagombaga kwibanda ku kwigishiriza mu masinagogi. Yesu yababwiye ko bagombaga gusanga abantu mu ngo zabo. Yarababwiye ati “ahantu hose muzajya mwinjira mu nzu, mujye mubanza muvuge muti ‘iyi nzu nigire amahoro.’ Kandi niba irimo umuntu ukunda amahoro, amahoro yanyu azaba kuri we.” None se bari gutangaza ubuhe butumwa? Yesu yarababwiye ati “mubabwire muti ‘ubwami bw’Imana burabegereye.’ ”​—⁠Luka 10:5-9.

Amabwiriza Yesu yahaye abigishwa 70 ni nk’ayo yari yarahaye intumwa 12 igihe yazoherezaga kubwiriza, hakaba hari hashize umwaka. Yababuriye ko atari ko abantu bose bari kubakira neza. Icyakora, imihati bari gushyiraho yari gufasha abakiriye neza ubutumwa bwabo kwitegura kugira ngo Yesu nahagera nyuma yaho azasange benshi bategerezanyije amatsiko guhura na Shebuja no kumva inyigisho ze.

Bidatinze, ayo matsinda 35 y’ababwiriza b’Ubwami yagarutse aho Yesu yari ari. Bamubwiye bishimye cyane bati “Mwami, abadayimoni na bo baratwumvira iyo dukoresheje izina ryawe.” Nta gushidikanya ko iyo raporo yashimishije Yesu, kuko yababwiye ati “nabonye Satani yamaze kugwa ava mu ijuru nk’umurabyo. Dore nabahaye ubutware bwo gukandagira inzoka na sikorupiyo.”​—⁠Luka 10:17-19.

Muri ubwo buryo Yesu yijeje abigishwa be ko bari gutsinda ibintu byose byabagirira nabi, mu buryo bw’ikigereranyo bakaba bakandagiye inzoka na sikorupiyo. Bashoboraga kwiringira badashidikanya ko mu gihe kizaza Satani yari kuzagwa avuye mu ijuru. Nanone Yesu yafashije abo bigishwa 70 kubona ikintu gifite agaciro by’ukuri. Yarababwiye ati “ntimwishimire ko imyuka ibumvira, ahubwo mwishimire ko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.”​—Luka 10:20.

Yesu yasazwe n’ibyishimo maze asingiriza Se mu ruhame ko yakoresheje mu buryo bukomeye nk’ubwo abo bagaragu boroheje. Yarahindukiye abwira abigishwa be ati “amaso yanyu arahirwa kuko areba ibintu mureba. Ndababwira ko abahanuzi benshi n’abami bifuje kureba ibintu mureba ariko ntibabibona, no kumva ibintu mwumva ariko ntibabyumva.”​—⁠Luka 10:23, 24.