Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 76

Yesu asangira n’Umufarisayo

Yesu asangira n’Umufarisayo

LUKA 11:37-54

  • Yesu Yaciriyeho Iteka Abafarisayo B’indyarya

Igihe Yesu yari i Yudaya, yagiye gusangira n’Umufarisayo wari wamutumiye. Birashoboka ko iryo funguro ryari iryo ku manywa ritari irya nimugoroba. (Luka 11:37, 38; gereranya na Luka 14:12.) Mbere yo kurya, Abafarisayo bagiraga umuhango wo gukaraba intoki bakageza mu nkokora. Ariko Yesu we ntiyabikoraga (Matayo 15:1, 2). Gukaraba muri ubwo buryo ntibyari ukurengera Itegeko ry’Imana, ariko nta nubwo ari byo Imana yasabaga.

Uwo Mufarisayo yatangajwe no kubona Yesu we adakora uwo mugenzo. Yesu yarabibonye maze aramubwira ati “mwebwe Bafarisayo, musukura inyuma y’igikombe n’isahani, ariko imbere mwuzuye ubwambuzi n’ubugome. Bantu mudashyira mu gaciro! Uwaremye inyuma si na we waremye imbere?”​—Luka 11:39, 40.

Ikibazo si ugukaraba intoki mbere yo kurya, ahubwo ikibazo ni uburyarya bushingiye ku idini. Abafarisayo n’abandi bakurikizaga umuhango wo gukaraba intoki, ariko ntibezaga imitima yabo ngo bayivanemo ubugome. Ni yo mpamvu Yesu yabagiriye inama ati “ibiri imbere abe ari byo mutangana ubuntu, maze mwirebere ukuntu n’ibyanyu byose bizaba bisukuye” (Luka 11:41). Ibyo ni ukuri rwose! Umuntu yagombye gutanga abivanye ku mutima wuje urukundo, atagamije kwibonekeza ngo abandi babone ko ari umukiranutsi.

Ikibazo si uko abo Bafarisayo batatangaga. Yesu yaravuze ati “mutanga kimwe mu icumi cya menta na peganoni n’izindi mboga zose, ariko mukirengagiza ubutabera bw’Imana n’urukundo rwayo! Ibyo mwari mukwiriye kubikora, ariko n’ibyo bindi ntimubireke” (Luka 11:42). Amategeko y’Imana yasabaga ko batanga kimwe mu icumi cy’ibyo babaga bejeje (Gutegeka kwa Kabiri 14:22). Byabaga bikubiyemo ibirungo byitwa menta na peganoni byakoreshwaga mu kuryoshya ibiryo. Abafarisayo baritwararikaga bagatanga kimwe mu icumi cy’ibyo birungo. Ariko se bitwaraga bate ku bindi bintu by’ingenzi basabwaga mu Mategeko, urugero nko kugaragaza ubutabera no kwiyoroshya imbere y’Imana?​—Mika 6:8.

Yesu yakomeje agira ati “muzabona ishyano mwa Bafarisayo mwe, kuko mukunda imyanya y’imbere mu masinagogi no kuramukirizwa mu masoko! Muzabona ishyano kuko mumeze nk’imva zitagaragara, ku buryo abantu bazigenda hejuru batabizi” (Luka 11:43, 44)! Koko rero, abantu bashoboraga gusitara kuri izo mva maze bagahumana. Yesu yakoresheje urwo rugero kugira ngo agaragaze ukuntu umwanda w’abo Bafarisayo utagaragaraga inyuma.​—Matayo 23:27.

Hari umuntu wari umuhanga mu by’Amategeko y’Imana witotombye ati “Mwigisha, ibyo bintu uvuze natwe uradututse.” Icyakora abo bantu na bo bagombaga kumenya ko nta cyo bari bamariye rubanda. Yesu yarababwiye ati “namwe bahanga mu by’Amategeko, muzabona ishyano kuko mwikoreza abantu imitwaro iremereye cyane, ariko mwe ubwanyu ntimuyikozeho n’urutoki! Muzabona ishyano kuko mwubaka imva z’abahanuzi kandi ba sokuruza ari bo babishe!”​—Luka 11:45-47.

Imitwaro Yesu yavugaga aha ngaha ni imigenzo y’Abafarisayo n’uburyo basobanuragamo Amategeko. Abo bantu ntibatumaga ubuzima bworohera abandi. Ahubwo bahatiraga abantu bose gukurikiza iyo migenzo yababeraga imitwaro iremereye. Ba sekuruza bishe abahanuzi b’Imana, uhereye kuri Abeli. None abo bantu bubakaga imva z’abahanuzi kugira ngo bagaragaze ko babubaha, barimo bigana imyifatire n’ibikorwa bya ba sekuruza. Ndetse bashakaga no kwica Umuhanuzi w’Imana uruta abandi bose. Yesu yavuze ko Imana yari gucira urubanza ab’icyo gihe. Kandi koko yabaciriye urubanza nyuma y’imyaka 38, ni ukuvuga mu mwaka wa 70.

Yesu yakomeje agira ati “muzabona ishyano mwebwe bahanga mu by’Amategeko, kuko mwatwaye urufunguzo rw’ubumenyi. Mwe ubwanyu ntimwinjiye, n’abinjira mwarababujije” (Luka 11:52)! Abo bantu bagombaga gusobanurira abandi Ijambo ry’Imana, ariko batumaga abantu batarimenya ngo barisobanukirwe.

Abafarisayo n’abanditsi babyitwayemo bate? Igihe Yesu yari agiye kugenda, batangiye kumurwanya barakaye, bamuhata ibibazo. Ntibabazaga bitewe n’uko bifuzaga kumenya. Ahubwo bashakaga kumugusha mu mutego kugira ngo avuge ikintu cyari gutuma bamufata.