Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 78

Muhore mwiteguye, igisonga cyizerwa

Muhore mwiteguye, igisonga cyizerwa

LUKA 12:35-59

  • IGISONGA CYIZERWA KIGOMBA GUHORA CYITEGUYE

  • YESU YAZANYE AMACAKUBIRI

Yesu yavuze ko abagize ‘umukumbi muto’ ari bo bonyine bazaba mu Bwami bwo mu ijuru (Luka 12:32). Icyakora kubona iyo ngororano ihebuje si ibintu byo gufatanwa uburemere buke. Koko rero, yakomeje atsindagiriza ko ari iby’ingenzi ko umuntu uzaba umuragwa w’Ubwami agira imyifatire ikwiriye.

Ni yo mpamvu Yesu yagiriye abigishwa be inama yo guhora biteguye ukugaruka kwe. Yaravuze ati “nimukenyere n’amatara yanyu yake, kandi mumere nk’abantu bategereje igihe shebuja ari bugarukire avuye mu bukwe, kugira ngo naza agakomanga bahite bamukingurira. Abo bagaragu barahirwa shebuja naza agasanga bari maso!”​—⁠Luka 12:35-​37.

Abigishwa bashoboraga guhita bumva imyifatire Yesu yababwiraga. Abo bagaragu yavugaga bari bategereje kandi bahoraga biteguye ko shebuja agaruka. Yesu yaravuze ati “kandi barahirwa [shebuja] naramuka aje mu gicuku [kuva saa tatu z’ijoro kugera saa sita z’ijoro] cyangwa mu nkoko [kuva saa sita z’ijoro kugeza saa cyenda z’ijoro], agasanga bari maso!”​—⁠Luka 12:38.

Iyo nama yari ikubiyemo byinshi birenze kuba abagaragu cyangwa abakozi b’abanyamwete. Ibyo bigaragazwa cyane n’uburyo Yesu, Umwana w’umuntu, yiyerekejeho urwo rugero. Yabwiye abigishwa be ati “namwe rero muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudatekereza ko ashobora kuza” (Luka 12:40). Kubera ko yari kuzaza mu gihe kiri imbere, yifuzaga ko abigishwa be, cyane cyane abo mu “mukumbi muto,” bahora biteguye.

Petero yifuzaga ko Yesu abasobanurira neza, maze aramubaza ati “Mwami, ni twe uciriye uwo mugani cyangwa uwuciriye n’abandi bose?” Aho kugira ngo Yesu ahite asubiza Petero, yamuciriye umugani, aravuga ati “mu by’ukuri se, ni nde gisonga cyizerwa kandi kizi ubwenge, shebuja azashinga abagaragu be kugira ngo kijye gikomeza kubagerera ibyokurya mu gihe gikwiriye? Uwo mugaragu arahirwa shebuja naza agasanga abigenza atyo! Ndababwira ukuri ko azamushinga ibyo atunze byose.”​—⁠Luka 12:41-​44.

Mu mugani wa mbere, uko bigaragara “shebuja” yerekezaga kuri Yesu, Umwana w’umuntu. Birumvikana ko ‘igisonga cyizerwa’ kigizwe n’abantu bari bagize ‘umukumbi muto’ kandi bazahabwa Ubwami (Luka 12:32). Aha Yesu yavugaga ko bamwe mu bagize iri tsinda bari kujya baha “abagaragu be ibyokurya mu gihe gikwiriye.” Bityo Petero n’abandi bigishwa Yesu yigishaga kandi akabagaburira mu buryo bw’umwuka bashoboraga kumva ko Umwana w’umuntu yari kuzaza mu gihe kiri imbere. Kandi ko muri icyo gihe hari kubaho gahunda yo guha amafunguro yo mu buryo bw’umwuka abigishwa ba Yesu ari bo ‘bagaragu’ ba Shebuja.

Yesu yatsindagirije mu bundi buryo impamvu abigishwa be bagombaga kuba maso kandi bakagenzura imyifatire yabo. Ibyo ni ngombwa kubera ko umuntu ashobora kurambirwa akagera nubwo arwanya bagenzi be. Yaravuze ati “ariko uwo mugaragu niyibwira mu mutima we ati ‘databuja atinze kuza,’ agatangira gukubita abandi bagaragu n’abaja, kandi akarya, akanywa, agasinda, shebuja w’uwo mugaragu azaza ku munsi atari amwiteze no ku isaha atazi, maze amuhane yihanukiriye, kandi azamushyira hamwe n’abahemu.”​—⁠Luka 12:45, 46.

Yesu yavuze ko yaje “gukongeza umuriro mu isi.” Kandi koko yarawukongeje, kuko yatumye habaho kutavuga rumwe gukomeye, bituma inyigisho n’imigenzo by’ibinyoma bikongoka. Ndetse byatumye n’abantu ubusanzwe bagomba kuba bunze ubumwe batavuga rumwe, ‘umugabo ahagurukira umuhungu we, n’umuhungu ahagurukira se, umugore ahagurukira umukobwa we, n’umukobwa ahagurukira nyina, umugore ahagurukira umukazana we, n’umukazana ahagurukira nyirabukwe.’​—⁠Luka 12:49, 53.

Ayo magambo Yesu yayavuze abwira mbere na mbere abigishwa be. Hanyuma yabwiye imbaga y’abantu bari aho. Abenshi muri bo bari barinangiye banga kwemera ibimenyetso byagaragazaga ko ari we Mesiya, akaba ari yo mpamvu yababwiye ati “iyo mubonye igicu giturutse iburengerazuba, muhita muvuga muti ‘hagiye kugwa imvura y’umugaru,’ kandi koko biraba. Iyo mubonye umuyaga uhushye uturuka mu majyepfo, nabwo muravuga muti ‘haraba ubushyuhe,’ kandi koko biraba. Mwa ndyarya mwe, ko muzi gusuzuma uko isi n’ikirere bimeze, bishoboka bite ko mutamenya gusuzuma iki gihe turimo” (Luka 12:54-​56)? Ntibari biteguye rwose.