Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 80

Umwungeri mwiza n’ingo z’intama

Umwungeri mwiza n’ingo z’intama

YOHANA 10:1-21

  • YESU AVUGA IBY’UMWUNGERI MWIZA N’INGO Z’INTAMA

Igihe Yesu yari agikomeje kwigishiriza i Yudaya, yavuze ibintu abari bamuteze amatwi bashoboraga kwiyumvisha bitabagoye, ni ukuvuga intama n’ingo z’intama. Ariko ibyo yavuze byari mu buryo bw’ikigereranyo. Abayahudi bashobora kuba baributse amagambo ya Dawidi agira ati “Yehova ni Umwungeri wanjye. Nta cyo nzabura. Andyamisha mu nzuri zirimo ubwatsi butoshye” (Zaburi 23:1, 2). Mu yindi zaburi Dawidi yabwiye bagenzi be ati “nimucyo dupfukame imbere ya Yehova Umuremyi wacu. Kuko ari we Mana yacu, natwe turi ubwoko bwo mu rwuri rwe” (Zaburi 95:6, 7). Koko rero, igihe Abisirayeli bayoborwaga n’Amategeko bamaze igihe kinini bagereranywa n’umukumbi w’intama.

Izo “ntama” zabaga mu “rugo rw’intama” kubera ko zari zaravukiye mu isezerano ry’Amategeko ya Mose. Amategeko yababeraga nk’urukuta rwabatandukanyaga n’ibikorwa by’abantu batari muri iryo sezerano byashoboraga kubahumanya. Icyakora hari Abisirayeli bagiriraga nabi umukumbi w’Imana. Yesu yaravuze ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko utinjira mu rugo rw’intama anyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ari umujura n’umunyazi. Ariko uwinjira anyuze mu irembo ni we mwungeri w’intama.”​—⁠Yohana 10:1, 2.

Abo bantu bashobora kuba baratekerezaga abantu bari baradutse biyitaga Mesiya cyangwa Kristo. Abo bari bameze nk’abajura cyangwa abanyazi. Abantu ntibagombaga gukurikira abo bantu biyitaga uko batari. Ahubwo bagombaga gukurikira ‘umwungeri w’intama,’ uwo Yesu yababwiraga.

Yaravuze ati “umurinzi w’irembo aramukingurira kandi intama zumva ijwi rye, agahamagara intama ze mu mazina maze akazahura. Iyo amaze gusohora intama ze zose, azijya imbere zikamukurikira, kuko zizi ijwi rye. Uwo zitazi ntizamukurikira rwose, ahubwo zamuhunga, kuko zitamenya amajwi y’abo zitazi.”​—⁠Yohana 10:3-5.

Mbere yaho, Yohana Umubatiza wagereranyaga umurinzi w’irembo, yabwiye abantu ko Yesu ari we izo ntama z’ikigereranyo zayoborwaga n’Amategeko zagombaga gukurikira. Kandi zimwe mu ntama zo muri Galilaya n’aho i Yudaya zari zaramenye ijwi rya Yesu. Yari ‘kuzahura’ azijyana he? Kandi se izari kumukurikira byari kuzimarira iki? Hari abashobora kuba baribazaga ibyo bibazo kubera ko ‘batamenye icyo ibyo bintu yababwiye byashakaga kuvuga.’​—⁠Yohana 10:⁠6.

Yesu yarabasobanuriye ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko ari jye rembo ry’intama. Abaje banyiyitirira bose ni abajura n’abanyazi; ariko intama ntizabateze amatwi. Ni jye rembo. Uwinjira wese anyuzeho azakizwa, kandi azajya yinjira asohoke, abone urwuri.”​—⁠Yohana 10:7-9.

Uko bigaragara Yesu yarimo abigisha ikintu gishya. Abari bamuteze amatwi bari bazi ko Yesu atagereranyaga irembo riganisha ku isezerano ry’Amategeko ryari rimaze ibinyejana byinshi ririho. Bityo rero, agomba kuba yarashakaga kuvuga ko intama ‘yahuraga’ zagombaga kwinjira mu rundi rugo. Bikazimarira iki?

Yesu yongeye gusobanura uruhare rwe agira ati “jye nazanywe no kugira ngo zibone ubuzima, kandi ngo zibone bwinshi. Ni jye mwungeri mwiza; umwungeri mwiza ahara ubugingo bwe ku bw’intama” (Yohana 10:10, 11). Mbere yaho Yesu yari yarahumurije abigishwa be ababwira ati “ntimutinye, mwa mukumbi muto mwe, kuko So yemeye kubaha ubwami” (Luka 12:32). Koko rero, abagize uwo “mukumbi muto” ni bo Yesu azajyana mu rugo rw’intama rushya, kugira ngo ‘babone ubuzima, kandi ngo babone bwinshi.’ Mbega ukuntu kuba muri uwo mukumbi ari umugisha!

Icyakora Yesu ntiyagarukiye aho. Yakomeje avuga ati “mfite n’izindi ntama zitari izo muri uru rugo; izo na zo ngomba kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe, zigire n’umwungeri umwe” (Yohana 10:16). Abo bagize “izindi ntama” si abo “muri uru rugo.” Bityo rero, bagomba kuba ari abo mu rundi rugo rutandukanye n’urw’abagize ‘umukumbi muto’ bazaragwa Ubwami. Izo ngo ebyiri z’intama zitanga ibyiringiro bitandukanye. Ariko intama zo muri izo ngo zombi zizungukirwa n’uruhare rwa Yesu. Yaravuze ati “iki ni cyo gituma Data ankunda, ni uko mpara ubugingo bwanjye.”​—⁠Yohana 10:⁠17.

Benshi mu bari bamuteze amatwi baravuze bati “afite umudayimoni kandi ni umusazi.” Ariko abandi bo bagaragaje ko bari bateze amatwi Umwungeri Mwiza bashishikaye kandi ko bari biteguye kumukurikira. Baravuze bati “aya si amagambo y’umuntu ufite umudayimoni. Ese hari umudayimoni wigeze ahumura impumyi” (Yohana 10:20, 21)? Uko bigaragara bavugaga ibya wa muntu wari waravutse atabona Yesu yari aherutse guhumura.