Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 83

Ni ba nde Imana itumira ku mafunguro?

Ni ba nde Imana itumira ku mafunguro?

LUKA 14:7-24

  • ISOMO RYO KWICISHA BUGUFI

  • ABATUMIWE BATANGA IMPAMVU Z’URWITWAZO

Yesu yari amaze gukiza umuntu wari urwaye urushwima kandi yari akiri mu rugo rw’Umufarisayo wari wamutumiye. Yesu yabonye ukuntu abandi bantu bari batumiwe bitoranyirizaga imyanya y’ibyubahiro, maze aheraho yigisha isomo ryo kwicisha bugufi.

Yaravuze ati “nihagira ugutumira mu bukwe, ntukicare mu mwanya w’icyubahiro. Wenda uwagutumiye ashobora kuba yaratumiye undi muntu ukurusha icyubahiro, uwabatumiye mwembi akaza akakubwira ati ‘imukira uyu muntu.’ Maze ukagenda ufite ikimwaro ukajya mu mwanya w’inyuma.”​—Luka 14:8, 9.

Yesu yakomeje agira ati “ahubwo nutumirwa, ujye ugenda wicare mu mwanya w’inyuma, kugira ngo uwagutumiye naza azakubwire ati ‘ncuti yanjye, jya mu mwanya w’imbere.’ Ni bwo uzagira icyubahiro imbere y’abandi batumirwa bose.” Ibyo byari bikubiyemo ibirenze kugaragaza ikinyabupfura. Kuko Yesu yasobanuye ati “uwishyira hejuru wese azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru” (Luka 14:10, 11). Koko rero, yashishikarizaga abari bamuteze amatwi kwitoza umuco wo kwicisha bugufi.

Hanyuma Yesu yigishije Umufarisayo wari wamutumiye irindi somo rirebana no gutanga ifunguro rifite agaciro nyakuri mu maso y’Imana. Yaramubwiye ati “nutegura amafunguro yo ku manywa cyangwa aya nimugoroba, ntugatumire incuti zawe cyangwa abavandimwe bawe cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi bawe b’abakire. Wenda igihe kimwe na bo bashobora kuzagutumira, bityo bakaba bakwituye. Ahubwo nutegura ibirori, uzatumire abakene, ibimuga n’ibirema n’impumyi. Ubwo ni bwo uzagira ibyishimo kuko nta cyo bafite cyo kukwitura.”​—⁠Luka 14:12-​14.

Ni ibisanzwe gutumira incuti, bene wacu cyangwa abaturanyi kugira ngo dusangire kandi Yesu ntiyavuze ko ibyo ari bibi. Ahubwo yatsindagirije ko kugaburira abatishoboye, urugero nk’abakene, abamugaye cyangwa abafite ubumuga bwo kutabona, bishobora guhesha imigisha myinshi. Yesu yabwiye uwari wamutumiye ati “ahubwo uziturwa mu gihe cy’umuzuko w’abakiranutsi.” Umuntu wari watumiwe yunze mu rye agira ati “hahirwa uzarira umugati mu bwami bw’Imana” (Luka 14:15). Yabonaga ko ibyo byaba ari ubuntu butagereranywa rwose! Icyakora nk’uko Yesu yakomeje abigaragaza, abantu bose bari aho ntibabibonaga batyo.

Yaravuze ati “hari umuntu wari wateguye ibyokurya byinshi bya nimugoroba, atumira abantu benshi. Yohereza umugaragu we . . . ngo ajye guhamagara abatumiwe ati ‘nimuze kuko ubu ibintu byose byatunganye.’ Ariko bose batangira kuvuga impamvu z’urwitwazo zitumye bataboneka. Uwa mbere ati ‘naguze umurima, none ndashaka kujya kuwureba; umbabarire sinshoboye kuza.’ Undi ati ‘naguze ibimasa icumi bihinga, none ngiye kubigerageza; umbabarire sinshoboye kuza.’ Naho undi ati ‘ni bwo nkizana umugore none sinshoboye kuza.’ ”​—Luka 14:16-​20.

Izo rwose zari impamvu zidafite ishingiro! Ubusanzwe umuntu agenzura umurima cyangwa amatungo mbere y’uko abigura, bityo rero kujya kubireba nyuma yaho ntibiba byihutirwa. Umuntu wa gatatu ntiyiteguraga ubukwe. Yari yamaze kuzana umugore ku buryo bitagombaga kumubuza kwitabira ubutumire bw’ingenzi yari yahawe. Nyir’urugo amaze kumva izo mpamvu z’urwitwazo yararakaye.

Yabwiye umugaragu we ati “ihute ujye mu mihanda no mu tuyira two mu mugi, uzane abakene n’ibimuga n’impumyi n’ibirema.” Uwo mugaragu yabigenje atyo, ariko hari hakiri umwanya. Nuko shebuja aramubwira ati “genda ujye mu mihanda no mu mihora, uhate abantu baze binjire kugira ngo inzu yanjye yuzure. Ndababwira ko nta n’umwe muri abo bari batumiwe uzarya ku ifunguro ryanjye rya nimugoroba.”​—Luka 14:21-24.

Ibyo Yesu yavuze muri iyo migani bigaragaza neza ukuntu Yehova Imana yatumye Yesu Kristo gutumira abantu bazaba mu Bwami bwo mu ijuru. Yabanje gutumira Abayahudi, cyane cyane abayobozi b’idini. Muri rusange, mu gihe cyose Yesu yamaze akora umurimo we banze ubwo butumire. Icyakora si bo bonyine batumiwe. Yesu yagaragaje neza ko mu gihe cyari kuza ubundi butumire bwari kugezwa ku bantu boroheje bo mu ishyanga ry’Abayahudi n’abahindukiriye idini ry’Abayahudi. Hanyuma, ubutumire bwa gatatu ari na bwo bwa nyuma bwari kugezwa ku bantu Abayahudi babonaga ko bahumanye imbere y’Imana.​—Ibyakozwe 10:28-48.

Koko rero, ibyo Yesu yavuze byashimangiye amagambo yavuzwe na wa muntu wari watumiwe, wavuze ati “hahirwa uzarira umugati mu bwami bw’Imana.”