Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 85

Kwishimira umunyabyaha wihannye

Kwishimira umunyabyaha wihannye

LUKA 15:1-10

  • UMUGANI W’INTAMA YAZIMIYE N’UW’IGICERI CYAZIMIYE

  • ABAMARAYIKA MU IJURU BARISHIMA

Mu gihe Yesu yakoraga umurimo we, yatsindagirije kenshi akamaro ko kwicisha bugufi (Luka 14:8-11). Yifuzaga kubona abagabo n’abagore bifuza gukorera Imana bicishije bugufi. Icyakora bamwe muri bo bashobora kuba bari bakiri abanyabyaha ruharwa.

Abafarisayo n’abanditsi babonye ko abo bantu, babonaga ko badakwiriye, ari bo bakurikiraga Yesu kandi bagashishikazwa n’ubutumwa bwe. Baritotombye bati “uyu muntu yakira abanyabyaha agasangira na bo” (Luka 15:2). Abafarisayo n’abanditsi bumvaga ko bari mu rwego rwo hejuru, bagafata abo bantu nk’umukungugu wo munsi y’ibirenge byabo. Ikigaragaza ukuntu abo bayobozi babasuzuguraga, ni uko babitaga ‛am ha·’aʹrets, iyo ikaba ari imvugo y’igiheburayo isobanura “abaturage [ab’isi].”

Ku rundi ruhande, Yesu we yubahaga abantu b’ingeri zose akabagaragariza ubugwaneza n’impuhwe. Bityo rero, benshi mu bantu bari boroheje hakubiyemo n’abari bazwiho ko ari abanyabyaha, bishimiraga gutega amatwi Yesu. None se igihe banengaga Yesu ko yakiraga abantu nk’abo boroheje kandi akabafasha, yumvise ameze ate kandi se yabyitwayemo ate?

Igisubizo cyarushijeho kumvikana igihe yabaciraga umugani ukora ku mutima umeze nk’uwo yari yaraciye mbere yaho ari i Kaperinawumu (Matayo 18:12-​14). Yesu yavuze ko Abafarisayo bari bameze nk’abakiranutsi batekanye mu mukumbi w’Imana. Ariko abo bantu boroheje bari bameze nk’abantu bayobye bakazimira.

Yesu yaravuze ati “ni nde muri mwe waba afite intama ijana, maze yatakaza imwe muri zo ntasige mirongo icyenda n’icyenda mu butayu, ngo ajye gushaka iyazimiye kugeza aho ayiboneye? Iyo ayibonye, ayishyira ku bitugu bye maze akishima. Iyo ageze imuhira atumira incuti ze n’abaturanyi be, akababwira ati ‘mwishimane nanjye kuko nabonye intama yanjye yari yazimiye.’ ”​—⁠Luka 15:4-6.

Yesu yasobanuye ate uwo mugani? Yaravuze ati “ndababwira ko mu buryo nk’ubwo mu ijuru hazaba ibyishimo byinshi kurushaho, bishimira umunyabyaha umwe wihannye, kuruta abakiranutsi mirongo icyenda n’icyenda badakeneye kwihana.”​—⁠Luka 15:7.

Igihe Yesu yavugaga ibyo kwihana, bishobora kuba byarababaje Abafarisayo. Babonaga ko ari abakiranutsi kandi bumvaga badakeneye kwihana. Igihe bamwe muri bo bakobaga Yesu kubera ko yasangiraga n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha, hakaba hari hashize imyaka ibiri, yarabashubije ati “sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha” (Mariko 2:15-​17). Abo Bafarisayo biyitaga abakiranutsi bananiwe kubona ko bari bakeneye kwihana bityo bagatuma abari mu ijuru batishima. Ibyo binyuranye n’uko bigenda iyo abanyabyaha bihannye by’ukuri.

Kugira ngo Yesu atsindagirize iyo ngingo y’ukuntu mu ijuru habayo ibyishimo iyo abanyabyaha bari barazimiye bihannye, yaciye undi mugani w’ibishobora kuba mu rugo agira ati “ni nde mugore waba afite ibiceri icumi by’idarakama, maze yatakaza igiceri kimwe ntacane itara ngo akubure inzu ye, agishake abyitondeye kugeza aho akiboneye? Iyo akibonye, ahamagara abagore b’incuti ze n’abaturanyi be, akababwira ati ‘mwishimane nanjye, kuko nabonye igiceri cy’idarakama nari nabuze.’ ”​—Luka 15:8, 9.

Yesu yagaragaje ko isomo ryari rikubiye muri uwo mugani rimeze nk’iryo yari yavuze mu mugani w’intama yazimiye. Yaravuze ati “ndababwira ko uko ari ko abamarayika b’Imana bishimira umunyabyaha umwe wihannye.”​—Luka 15:10.

Tekereza nawe! Abamarayika b’Imana barishima cyane iyo abanyabyaha bari barazimiye bihannye! Ibyo bintu birashishikaje cyane kuko abanyabyaha bihannye maze bagahabwa umwanya mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru, bazagira umwanya wo hejuru cyane kuruta uw’abamarayika (1 Abakorinto 6:2, 3)! Nyamara abamarayika ntibabagirira ishyari. None se ubwo twagombye kwiyumva dute igihe umuntu wari umunyabyaha ahindukiriye Imana akihana mu buryo bwuzuye?