Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 90

“Kuzuka n’ubuzima”

“Kuzuka n’ubuzima”

YOHANA 11:17-37

  • YESU AHAGERA NYUMA Y’URUPFU RWA LAZARO

  • “KUZUKA N’UBUZIMA”

Yesu avuye i Pereya, yageze ku nkengero z’umudugudu wa Betaniya, uri nko ku birometero bitatu mu burasirazuba bwa Yerusalemu. Mariya na Marita bari bakiririra musaza wabo Lazaro wari uherutse gupfa. Abantu benshi bari baje kubahumuriza.

Hanyuma hari umuntu wabwiye Marita ko Yesu yari mu nzira. Yahise yirukanka ajya kumusanganira. Marita yabwiye Yesu ibyo we na murumuna we bashobora kuba baratekerezaga mu minsi ine yari ishize. Yaramubwiye ati “Mwami, iyo uza kuhaba musaza wanjye ntaba yarapfuye.” Icyakora ibyo ntiyabivuze abitewe no kubura ibyiringiro, kuko yongeyeho ati “nzi ko ibintu byose usaba Imana izabiguha” (Yohana 11:21, 22). Yumvaga ko n’ubundi Yesu yashoboraga gufasha musaza we.

Yesu yaramushubije ati “musaza wawe arazuka.” Marita yibwiye ko Yesu yavugaga umuzuko wo mu gihe kizaza uzaba ku isi, uwo Aburahamu n’abandi benshi biringiraga. Hanyuma yagaragaje ko yari yiringiye ko uwo muzuko uzaba nta kabuza agira ati “nzi ko azazuka ku muzuko wo ku munsi wa nyuma.”​—Yohana 11:23, 24.

Ariko se Yesu yashoboraga kugira icyo abikoraho akabahumuriza? Yibukije Marita ko Imana yari yaramuhaye imbaraga zo gutegeka urupfu, agira ati “unyizera wese naho yapfa, azongera abe muzima, kandi umuntu wese uriho akaba anyizera ntazigera apfa.”​—Yohana 11:25, 26.

Yesu ntiyashakaga kuvuga ko abigishwa be bari bakiriho batazigera bapfa. Na we yagombaga gupfa nk’uko yari yabibwiye intumwa ze (Matayo 16:21; 17:22, 23). Yesu yatsindagirizaga ko kumwizera bishobora kuyobora ku buzima bw’iteka. Benshi bazabona ubwo buzima binyuze ku muzuko. Icyakora abantu b’indahemuka bazaba bakiriho ku iherezo ry’iyi si bo bashobora kutazigera bapfa rwose. Uko byagenda kose, umuntu wese wizera Yesu ashobora kwiringira ko urupfu rutazamuherana ubuziraherezo.

Ariko se ko Yesu yari amaze kuvuga ati “ni jye kuzuka n’ubuzima,” yashoboraga kugira icyo amarira Lazaro wari umaze iminsi ine apfuye? Yesu yabajije Marita ati “ese ibyo urabyizeye?” Marita yaramushubije ati “yego Mwami; nizeye ko uri Kristo Umwana w’Imana wagombaga kuza mu isi.” Marita yari yizeye ko Yesu yashoboraga kugira icyo akora kuri uwo munsi, maze ahita yiruka ajya mu rugo abwira murumuna we mu ibanga ati “Umwigisha ari hano kandi araguhamagaye” (Yohana 11:25-​28). Nuko Mariya arabaduka asohoka mu nzu, abandi bantu bahita bamukurikira kuko bibwiraga ko agiye ku mva ya Lazaro.

Icyakora Mariya yasanze Yesu amwikubita ku birenge arira, maze asubiramo amagambo mukuru we yari yavuze ati “Mwami, iyo uza kuhaba musaza wanjye ntaba yarapfuye.” Nuko Yesu amubonye arira, n’Abayahudi bari bazanye na we barira, asuhuza umutima, arababara cyane, ndetse aranarira. Ibyo byakoze ku mutima cyane abari aho. Ariko bamwe baravuze bati “ese uyu muntu wahumuye impumyi ntiyashoboraga kubuza uyu gupfa?”​—Yohana 11:32, 37.