Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 99

Yesu akiza abagabo batabonaga kandi agafasha Zakayo

Yesu akiza abagabo batabonaga kandi agafasha Zakayo

MATAYO 20:29-34 MARIKO 10:46-52 LUKA 18:35-19:10

  • YESU AKIRIZA I YERIKO ABAGABO BATABONAGA

  • UMUKORESHA W’IKORO WITWAGA ZAKAYO YIHANA

Yesu n’abo bari bafatanyije urugendo bari bageze mu mugi wa Yeriko, uri ku rugendo rw’umunsi umwe uturutse i Yerusalemu. Umugi wa Yeriko wari ugabanyijemo imigi ibiri, umugi wa kera ukaba wari muri kirometero imwe n’igice uturutse mu mugi mushya w’Abaroma. Igihe Yesu n’abo bari kumwe bavaga muri umwe muri iyo migi berekeza mu wundi, abantu babiri batabonaga basabirizaga bumvise ikiriri cy’abantu. Umwe muri bo yitwaga Barutimayo.

Barutimayo na mugenzi we bumvise ko Yesu agiye kuhanyura, batangira gutaka bati “Mwami mwene Dawidi, tugirire imbabazi” (Matayo 20:30)! Bamwe mu bari bakurikiye Yesu barabakangaye ngo baceceke, ariko barushaho kurangurura. Yesu yumvise uwo muvurungano maze arahagarara, abwira abari kumwe na we ngo bahamagare abo bantu basakuzaga. Nuko baragenda babwira umwe muri abo bagabo batabonaga basabirizaga, bati “humura, haguruka araguhamagaye” (Mariko 10:49). Uwo mugabo arabaduka, ajugunya umwitero we, agenda asimbagurika asanga Yesu.

Yesu arababaza ati “murifuza ko mbakorera iki?” Abo bagabo baramusubiza bati “Mwami, amaso yacu nahumuke” (Matayo 20:32, 33). Nuko Yesu abagirira impuhwe akora ku maso yabo, maze abwira umwe muri bo ati “igendere, ukwizera kwawe kuragukijije” (Mariko 10:52). Abo bagabo babiri batabonaga basabirizaga barahumutse, kandi nta gushidikanya ko bombi batangiye gusingiza Imana. Abantu bamaze kubona ibibaye, na bo bashingije Imana. Abo bantu bari barahoze batabona batangiye gukurikira Yesu.

Igihe Yesu yanyuraga mu mugi wa Yeriko, yari agaragiwe n’abantu benshi. Abantu bose bifuzaga kureba umuntu wari umaze gukiza abagabo babiri batabonaga. Abantu babyigaga Yesu impande zose, kandi ibyo byatumaga bamwe badashobora ndetse no kumurabukwa. Icyo ni cyo kibazo Zakayo yari afite. Yari umutware w’abakoresha b’ikoro b’i Yeriko no mu turere tuhakikije. Ntiyashoboye kubona ibyarimo biba kuko yari mugufi cyane. Zakayo yarirutse abatanga imbere maze yurira igiti cy’umutini cyari ku nzira Yesu yari agiye kunyuramo. Icyo gihe Zakayo yashoboraga kubona neza ibintu byose ari mu giti. Yesu yageze hafi aho abona Zakayo yicaye hejuru mu giti, maze aramubwira ati “Zakayo we, ururuka vuba kuko uyu munsi ngomba gucumbika mu nzu yawe” (Luka 19:5). Zakayo yarururutse maze arihuta ajya iwe kwitegura uwo mushyitsi w’imena.

Igihe abantu babibonaga, batangiye kwitotomba. Bumvaga ko Yesu atari akwiriye kwakirwa n’umuntu babonaga ko ari umunyabyaha. Zakayo yari yarakijijwe n’amafaranga yariganyaga abantu iyo yabaga asoresha.

Igihe Yesu yinjiraga kwa Zakayo, abantu baritotombye bati “agiye gucumbika ku muntu w’umunyabyaha.” Icyakora Yesu yabonaga ko Zakayo ashobora kwihana. Kandi Yesu ntiyibeshyaga. Zakayo yarahagurutse aramubwira ati “Nyagasani, icya kabiri cy’ibyo ntunze ngiye kugiha abakene, kandi umuntu wese nareze ibinyoma kugira ngo mutware ibye, ndabimusubiza incuro enye.”​—Luka 19:7, 8.

Ubwo bwari uburyo bwiza cyane Zakayo yari kugaragazamo ko yicujije by’ukuri. Yashoboraga kubara ahereye ku nyandiko z’imisoro akamenya uko ibyo yahawe n’Abayahudi batandukanye byanganaga, kandi yiyemeje kubibasubiza abikubye kane. Ibyo byari birenze n’ibyo amategeko y’Imana yasabaga (Kuva 22:1; Abalewi 6:2-5). Nanone Zakayo yasezeranyije ko kimwe cya kabiri cy’ibyo yari atunze yari kugiha abakene.

Yesu yashimishijwe n’ukuntu Zakayo yagaragaje ko yihannye abikuye ku mutima maze aramubwira ati “uyu munsi, agakiza kaje muri iyi nzu, kuko uyu na we ari umwana wa Aburahamu. Umwana w’umuntu yaje gushaka abazimiye no kubakiza.”​—Luka 19:9, 10.

Yesu yari aherutse kwibanda ku mimerere y’abantu ‘bazimiye’ igihe yacaga umugani w’umwana w’ikirara (Luka 15:11-24). Ubu noneho yari atanze urugero rufatika rw’umuntu wari umeze nk’uwazimiye ariko akaboneka. Abayobozi b’idini n’abayoboke babo bashobora kuba baritotomberaga Yesu kandi bakamunenga bitewe n’uko yitaga ku bantu bameze nka Zakayo. Ariko Yesu yakomeje gushaka abo bana ba Aburahamu bazimiye no kubagarura.