Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 107

Umwami atumira abantu mu bukwe

Umwami atumira abantu mu bukwe

MATAYO 22:1-14

  • UMUGANI W’UBUKWE

Igihe umurimo wa Yesu wendaga kurangira, yakomeje gukoresha imigani kugira ngo ashyire ahagaragara abanditsi n’abakuru b’abatambyi. Ku bw’ibyo, bashatse kumwica (Luka 20:19). Ariko Yesu yari atararangiza kubashyira ahabona. Yabaciriye undi mugani.

Yarababwiye ati “ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami wacyuje ubukwe bw’umwana we. Atuma abagaragu be ngo bajye guhamagara abatumiwe mu bukwe, ariko banga kuza” (Matayo 22:2, 3). Yesu yatangiye umugani we avuga “ubwami bwo mu ijuru.” Ubwo rero, bihuje n’ubwenge kumva ko “umwami” agomba kuba ari Yehova Imana. None se umwana w’umwami n’abari batumiwe mu birori by’ubukwe ni ba nde? Nanone ntibigoye kumenya ko umwana w’umwami ari Umwana wa Yehova, ari na we wacaga uwo mugani, kandi ko abatumiwe ari abazabana n’Umwana mu Bwami bwo mu ijuru.

Ni ba nde batumiwe bwa mbere? None se ubundi, ni ba nde Yesu n’intumwa ze babwirizaga ibyerekeye Ubwami? Babwirizaga Abayahudi (Matayo 10:6, 7; 15:24). Iryo shyanga ryari ryaremeye isezerano ry’Amategeko mu mwaka wa 1513, bityo baba babaye aba mbere mu bari kuba “ubwami bw’abatambyi” (Kuva 19:5-8). Ariko se ni ryari bari ‘gutumirwa mu bukwe’? Bihuje n’ubwenge gutekereza ko batumiwe mu mwaka wa 29, igihe Yesu yatangiraga kubwiriza ibyerekeye Ubwami bwo mu ijuru.

Ariko se Abisirayeli benshi bakiriye bate ubwo butumire? Nk’uko Yesu yabivuze, ‘banze kuza.’ Abenshi mu bayobozi b’idini na rubanda ntibemeye ko Yesu ari Mesiya kandi ko ari we Imana yashyizeho ngo abe Umwami.

Yesu yagaragaje ko Abayahudi bari guhabwa ubundi buryo bwo kuza mu bukwe. Yaravuze ati “[umwami] yongera gutuma abandi bagaragu, arababwira ati ‘mubwire abatumirwa muti “dore nabateguriye ibyokurya, nabaze ibimasa n’amatungo yanjye abyibushye kandi byose birateguye. Muze mu bukwe.” ’ Ariko barabisuzugura barigendera, umwe yigira mu murima we, undi ajya mu bucuruzi bwe, abasigaye bafata abagaragu be barabashinyagurira maze barabica” (Matayo 22:4-6). Ibyo bifitanye isano n’ibyari kuba itorero rya gikristo rimaze gushingwa. Icyo gihe, Abayahudi bari bagifite uburyo bwo kuba mu Bwami, ariko abenshi banze ubwo butumire, ndetse banatoteza abagaragu b’ “umwami.”​—Ibyakozwe 4:13-​18; 7:54, 58.

Byari kugendekera bite iryo shyanga? Yesu yaravuze ati “nuko umwami ararakara, yohereza ingabo ze zirimbura abo bicanyi, kandi zitwika umugi wabo” (Matayo 22:7). Ibyo byari kugera ku Bayahudi mu mwaka wa 70, igihe Abaroma bari kurimbura “umugi wabo” wa Yerusalemu.

Ese kuba baranze ubwo butumire bw’umwami bivuze ko nta wundi washoboraga gutumirwa? Umugani wa Yesu ugaragaza ko hari abandi bari gutumirwa. Yakomeje agira ati “hanyuma [umwami] abwira abagaragu be ati ‘iby’ubukwe byateguwe koko, ariko abatumiwe ntibari babikwiriye. None rero, nimujye mu mayira asohoka mu mugi, uwo mubona wese mumutumire aze mu bukwe.’ Nuko abo bagaragu bajya mu mayira maze bakorakoranya abo bahuye na bo bose, ababi n’abeza, baraza bajya ku meza, buzura icyumba cyari cyabereyemo imihango y’ubukwe.”​—Matayo 22:8-​10.

Intumwa Petero ni we wari kuzafasha Abanyamahanga, ni ukuvuga abantu batari Abayahudi kavukire cyangwa abahindukiriye idini ry’Abayahudi, maze bakaba Abakristo b’ukuri. Mu mwaka wa 36, umutware utwara umutwe w’abasirikare witwaga Koruneliyo n’umuryango we bahawe umwuka wera, bajya ku rutonde rw’abakwiriye Ubwami bwo mu ijuru Yesu yari yaravuze.​—Ibyakozwe 10:1, 34-​48.

Yesu yavuze ko abaje mu birori atari ko bose bishimiwe n’ “umwami.” Yaravuze ati “nuko umwami aje kugenzura abatumiwe, abona umuntu utari wambaye umwambaro w’ubukwe. Aramubwira ati ‘mugenzi wanjye, winjiye hano ute utambaye umwambaro w’ubukwe?’ Abura icyo asubiza. Hanyuma umwami abwira abagaragu be ati ‘nimumubohe amaguru n’amaboko mumujugunye hanze mu mwijima. Aho ni ho azaririra kandi akahahekenyera amenyo.’ Abatumirwa ni benshi, ariko abatoranywa ni bake.”​—Matayo 22:11-​14.

Abayobozi b’amadini bari bateze amatwi Yesu bashobora kuba batarasobanukiwe ibyo yavugaga byose. Icyakora bararakaye, barushaho kwiyemeza gushaka uko bamwikiza kuko yababuzaga amahwemo.