Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 121

“Nimukomere! Nanesheje isi”

“Nimukomere! Nanesheje isi”

YOHANA 16:1-33

  • NYUMA Y’IGIHE GITO INTUMWA NTIZARI KONGERA KUBONA YESU

  • UMUBABARO W’INTUMWA WARI GUHINDUKA IBYISHIMO

Yesu n’intumwa ze bari biteguye kuva mu cyumba cyo hejuru bari basangiriyemo ibya Pasika. Kubera ko Yesu yari yagiriye intumwa ze inama nyinshi, yongeyeho ati “ibyo nabibabwiriye kugira ngo hatagira ikibasitaza.” Kuki byari bikwiriye ko aziha uwo muburo? Yarazibwiye ati “abantu bazabaca mu isinagogi. Ndetse igihe kiraje, ubwo uzabica wese azatekereza ko akoreye Imana umurimo wera.”​—Yohana 16:1, 2.

Ibyo bishobora kuba byaratumye intumwa zigira impungenge. Nubwo Yesu yari yaravuze mbere yaho ko isi yari kubanga, ntiyari yarababwiye mu buryo bweruye ko bari kwicwa. Kubera iki? Yesu yaravuze ati “sinabibabwiye mbere kubera ko nari nkiri kumwe namwe” (Yohana 16:4). Icyo gihe yari arimo ababurira mbere y’uko agenda. Ibyo byari kubafasha, bigatuma nyuma yaho batagira igisitaza.

Yesu yakomeje agira ati “ngiye gusanga uwantumye, nyamara nta n’umwe muri mwe umbaza ati ‘urajya he?’ ” Mbere yaho kuri uwo mugoroba bari bamubajije aho yari agiye kujya (Yohana 13:36; 14:5; 16:5). Ariko noneho bari bahungabanyijwe n’uko yari ababwiye ko bari kuzatotezwa, bituma baheranwa n’agahinda. Ibyo byatumye batamubaza byinshi ku bihereranye n’ikuzo yari guhabwa cyangwa icyo ibyo byari kuba bisobanura ku basenga by’ukuri. Yesu yarababwiye ati “kubera ko nababwiye ibyo, agahinda kuzuye mu mitima yanyu.”​—Yohana 16:6.

Hanyuma Yesu yatanze ibisobanuro agira ati “kuba ngiye ni mwe bifitiye akamaro, kuko nintagenda umufasha atazigera aza aho muri. Ariko ningenda nzamuboherereza” (Yohana 16:7). Abigishwa ba Yesu bari kubona umwuka wera ari uko gusa Yesu apfuye hanyuma akajya mu ijuru, kuko ari bwo yari kuwohereza ukajya ufasha abigishwa be aho bari ku isi hose.

Umwuka wera wari ‘guha isi ibimenyetso byemeza ku byerekeye icyaha, gukiranuka n’urubanza’ (Yohana 16:8). Koko rero, byari bigiye kugaragazwa ko isi yananiwe kwizera Umwana w’Imana. Igihe Yesu yari kuba azamutse mu ijuru, byari kuba ari gihamya idakuka igaragaza ko ari indahemuka kandi byari kugaragaza impamvu “umutware w’iyi si,” ari we Satani agomba gucirwa urubanza.​—Yohana 16:11.

Yesu yakomeje agira ati “nari ngifite byinshi byo kubabwira, ariko ntimushobora kubisobanukirwa nonaha.” Igihe yari kubasukaho umwuka wera, wari kubayobora “mu kuri kose,” kandi ugatuma babaho mu buryo buhuje n’uko kuri.​—Yohana 16:12, 13.

Intumwa ntizasobanukiwe amagambo Yesu yongeyeho agira ati “hasigaye igihe gito ntimwongere kumbona, kandi nyuma y’igihe gito muzongera mumbone.” Zibajije icyo yashakaga kuvuga. Yesu yamenye ko zashakaga kumusaba ibisobanuro, maze arazibwira ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko muzarira kandi mukaboroga, ariko isi izishima. Muzagira agahinda, ariko agahinda kanyu kazahinduka ibyishimo” (Yohana 16:16, 20). Bukeye bwaho ku gicamunsi igihe Yesu yicwaga, abayobozi b’idini barishimye, ariko abigishwa be bagira agahinda. Hanyuma agahinda kabo kahindutse ibyishimo igihe Yesu yazurwaga. Kandi ibyo byishimo byarakomeje igihe yabasukagaho umwuka wera w’Imana.

Yesu yagereranyije imimerere intumwa zarimo n’imimerere umugore ufashwe n’ibise aba arimo, aravuga ati “iyo umugore arimo abyara, arababara kubera ko igihe cye kiba kigeze. Ariko iyo amaze kubyara umwana, ntiyongera kwibuka wa mubabaro kubera ko aba afite ibyishimo by’uko hari umuntu wavutse mu isi.” Yesu yahumurije intumwa ze agira ati “ubu namwe mufite agahinda. Ariko nzongera kubabona kandi imitima yanyu izishima; ibyishimo byanyu nta wuzabibaka.”​—Yohana 16:21, 22.

Kugeza icyo gihe, intumwa zari zitaragira icyo zisaba mu izina rya Yesu. Ariko noneho yaravuze ati “icyo gihe muzasaba mu izina ryanjye.” Kuki zari kubigenza zityo? Ntibyari guterwa n’uko Se yari gutinda kuzumva. Koko rero Yesu yaravuze ati ‘Data ubwe abakunda bitewe n’uko mwankunze [kuko] ndi intumwa ya Data.’​—Yohana 16:26, 27.

Amagambo atera inkunga Yesu yabwiye intumwa ze, agomba kuba ari yo yatumye zigira ubutwari bwo kuvuga ziti “ibyo ni byo bitumye twizera ko waturutse ku Mana.” Nyuma y’igihe gito zari kugeragezwa kugira ngo bigaragare niba koko zarabyizeraga. Koko rero, Yesu yazisobanuriye ibyari bigiye kuzibaho, agira ati “dore igihe kigiye kuza, ndetse kirageze, ubwo muzatatana buri wese akajya iwe, mukansiga jyenyine. Icyakora sinzaba ndi jyenyine.” Ariko Yesu yarazijeje ati “nababwiye ibyo kugira ngo mugire amahoro binyuze kuri jye. Mu isi mugira imibabaro, ariko nimukomere! Nanesheje isi” (Yohana 16:30-33). Yesu ntiyazitereranye. Yari yiringiye ko kugira ngo na zo zineshe isi nk’uko na we yayinesheje, zagombaga gukora ibyo Imana ishaka mu budahemuka, nubwo Satani n’isi ye bari kugerageza gutuma zinamuka, ntizikomeze gushikama.