Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 131

Umwami utagira icyaha ababarira ku giti cy’umubabaro

Umwami utagira icyaha ababarira ku giti cy’umubabaro

MATAYO 27:33-44 MARIKO 15:22-32 LUKA 23:32-43 YOHANA 19:17-24

  • YESU AMANIKWA KU GITI CY’UMUBABARO

  • ICYAPA CYASHYIZWE HEJURU Y’UMUTWE WA YESU CYATUMAGA BAMUKOBA

  • YESU ATANGA IBYIRINGIRO BY’UBUZIMA MURI PARADIZO KU ISI

Yesu yajyanywe ahantu hatari kure y’umugi, aho we n’ibindi bisambo bibiri bagombaga kwicirwa. Aho hantu hitwaga Gologota, cyangwa Igihanga, kandi aho hantu washoboraga kuhabona uri “ahitaruye.”​—Mariko 15:40.

Abo bagabo batatu bari bakatiwe urwo gupfa bavanywemo imyenda. Hanyuma babaha divayi ivanze n’ishangi n’ibintu birura. Uko bigaragara, urwo ruvange rwari rwateguwe n’abagore b’i Yerusalemu, kandi Abaroma ntibangiraga ababaga bagiye kwicwa kunywa kuri urwo ruvange rwatumaga batumva ububabare. Icyakora Yesu amaze gusogongeraho, yanze kuyinywa. Kubera iki? Yashakaga kugumana ubushobozi bwo gutekereza muri icyo gihe cy’ikigeragezo gikomeye cyane cy’ukwizera kwe. Yifuzaga gukomeza kuba maso kandi agapfa ari uwizerwa.

Abasirikare bashyize Yesu ku giti (Mariko 15:25). Hanyuma bateye imisumari mu biganza no mu birenge bye kandi uko yahinguranyaga inyama z’umubiri we n’imitsi ye, yumvaga ububabare bukomeye. Igihe beguraga icyo giti, ububabare bwarushijeho kwiyongera, kubera ko uburemere bw’umubiri wa Yesu bwashwanyuraga ibikomere. Nyamara kandi, Yesu ntiyigeze arakarira abo basirikare. Ahubwo yarabasabiye ati “Data bababarire, kuko batazi icyo bakora.”​—Luka 23:34.

Abaroma bari bafite umugenzo wo gushyira icyapa ku giti kivuga icyaha cyatumye umuntu akatirwa urwo gupfa. Icyo gihe, Pilato yamanitse icyapa kivuga ngo “Yesu w’i Nazareti, Umwami w’Abayahudi.” Cyari cyanditse mu giheburayo, mu kilatini no mu kigiriki kugira ngo buri wese ashobore kugisoma. Icyo kintu Pilato yakoze cyagaragaje ko yari yagaye Abayahudi bari basheze bifuza ko Yesu apfa. Abakuru b’abatambyi baguye mu kantu maze baravuga bati “ntiwandike ngo ‘Umwami w’Abayahudi,’ ahubwo wandike ko yavuze ati ‘ndi Umwami w’Abayahudi.’ ” Icyakora Pilato ntiyifuzaga ko bongera kumugira igikoresho. Ni yo mpamvu yabashubije ati “ibyo nanditse nabyanditse.”​—Yohana 19:19-22.

Abatambyi bari barakaye basubiyemo ibirego by’ibinyoma bari bahimbye igihe bari imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. Ntibitangaje rero kuba abagenzi baramuzungurizaga umutwe bamukwena, kandi bakamutuka bati “umva ko wari gusenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu da! Ngaho se ikize, umanuke kuri icyo giti cy’umubabaro.” Abakuru b’abatambyi n’abanditsi na bo baravugaga bati “yakijije abandi, ariko we ntashobora kwikiza! Ngaho Kristo, Umwami w’Abisirayeli, namanuke ku giti cy’umubabaro kugira ngo tubibone tumwizere” (Mariko 15:29-32). Ndetse n’ibisambo byari byakatiwe urwo gupfa, kimwe kiri ibumoso bwa Yesu ikindi kiri iburyo bwe, na byo byatangiye kumutuka nubwo ari we wenyine mu by’ukuri warenganaga.

Abasirikare bane b’Abaroma na bo batangiye kunnyega Yesu. Bashobora kuba barimo banywa divayi isharira, nuko bayishyira imbere ya Yesu bamukwena kandi atarashoboraga kuyigeraho. Abaroma baheraga ku byari byanditse ku cyapa cyari kimanitse ku mutwe wa Yesu bakamushinyagurira bavuga bati “niba uri umwami w’Abayahudi ikize” (Luka 23:36, 37). Tekereza nawe! Barimo batuka kandi bagasuzugura umuntu wari waragaragaje ko yari inzira, ukuri n’ubuzima. Ariko kandi yihanganiye ibyo byose, ntiyarakarira Abayahudi bari bashungereye, abasirikare b’Abaroma bamunnyegaga, cyangwa se ibisambo bibiri byari bimanikanywe na we ku giti cy’umubabaro.

Abasirikare bane bafashe umwitero wa Yesu maze bawucamo ibice bine. Hanyuma, bagabanye ibyo bice bakoresheje ubufindo. Ariko ikanzu ye yari iy’agaciro kenshi, “ntiyari ifite uruteranyirizo, kuko yari iboshye kuva hejuru kugeza hasi.” Abo basirikare baratekereje bati “ntituyitanyure, ahubwo dukoreshe ubufindo kugira ngo tumenye uri bube nyirayo.” Ibyo byatumye basohoza ibyanditswe bivuga ngo “bagabanye imyitero yanjye, kandi umwambaro wanjye bawukorera ubufindo.”​—Yohana 19:23, 24; Zaburi 22:18.

Amaherezo, umwe muri bya bisambo yaje kubona ko Yesu agomba kuba mu by’ukuri yari umwami. Yacyashye mugenzi we aramubwira ati “wowe nta n’ubwo utinya Imana rwose; ubu se muri mu rubanza rumwe? Twebwe ntabwo turengana rwose, kuko turimo duhabwa ibikwiriye ibyo twakoze byose. Ariko uyu muntu we nta kintu kidakwiriye yakoze.” Hanyuma yinginze Yesu ati “uzanyibuke nugera mu bwami bwawe.”​—Luka 23:40-42.

Yesu yaramushubije ati “uyu munsi ndakubwiza ukuri: uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo” (Luka 23:43). Iryo sezerano ritandukanye n’iryo Yesu yari yarasezeranyije intumwa ze, ko zari kuzicarana na we ku ntebe z’Ubwami mu Bwami bwe (Matayo 19:28; Luka 22:29, 30). Icyakora, uyu Muyahudi w’igisambo ashobora kuba yari yarumvise ibya Paradizo yo ku isi Yehova yari yarateganyije gutuzamo Adamu na Eva n’abari kuzabakomokaho. Ubwo rero icyo gisambo cyashoboraga gupfa gifite ibyo byiringiro.