Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 134

Imva yarimo ubusa, kuko Yesu yari muzima!

Imva yarimo ubusa, kuko Yesu yari muzima!

MATAYO 28:3-15 MARIKO 16:5-8 LUKA 24:4-12 YOHANA 20:2-18

  • YESU YAZUTSE

  • IBYABAYE KU MVA YA YESU

  • ABONEKERA ABAGORE BANYURANYE

Abagore bagiye ku mva ya Yesu barababaye cyane bagezeyo bagasanga isa n’irimo ubusa! Mariya Magadalena yarirutse “asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yesu yakundaga,” ari we intumwa Yohana (Yohana 20:2). Icyakora abandi bagore bagiye ku mva babonye umumarayika. Imbere mu mva harimo undi mumarayika ‘wambaye ikanzu y’umweru.’​—Mariko 16:5.

Umwe muri abo bamarayika yarababwiye ati “mwitinya, kuko nzi ko mushaka Yesu wamanitswe. Ntari hano kuko yazutse, nk’uko yabivuze. Nimuze murebe aho yari aryamye. Noneho nimwihute mujye kubwira abigishwa be ko yazuwe mu bapfuye, kandi ko agiye kubabanziriza kujya i Galilaya” (Matayo 28:5-7). Nuko abo bagore bagenda biruka “bahinda umushyitsi kandi bafite igihunga,” bajya kubibwira abigishwa.​—Mariko 16:8.

Hagati aho ariko, Mariya yabonye Petero na Yohana. Yabagezeho yahagira, arababwira ati “bakuye Umwami mu mva, kandi ntituzi aho bamushyize” (Yohana 20:2). Petero na Yohana na bo bahise biruka bajya ku mva. Yohana yagezeyo mbere kuko yari azi kwiruka. Yarungurutsemo abona ibitambaro ariko ntiyinjiramo.

Petero we ahageze, yahise yinjiramo. Yabonye umwenda mwiza hamwe n’ibitambaro bari barazingiye ku mutwe wa Yesu. Yohana na we yinjiyemo abona kwemera ibyo Mariya yari yababwiye. Nubwo Yesu yari yarabibabwiye mbere yaho, nta n’umwe muri bo wasobanukiwe ko yari yazutse (Matayo 16:21). Basubiye iwabo bari mu rujijo. Ariko Mariya yari yagarutse ku mva, arahasigara.

Hagati aho, ba bagore bandi bari mu nzira bajya kubwira abigishwa ko Yesu yari yazutse. Mu gihe bari mu nzira biruka, Yesu yahuye na bo arababwira ati “nimugire amahoro!” Nuko bikubita ku birenge bye “baramuramya.” Hanyuma Yesu arababwira ati “mwitinya! Mugende mubwire abavandimwe banjye bajye i Galilaya, kandi aho ni ho bazambonera.”​—Matayo 28:9, 10.

Mbere yaho, igihe habaga umutingito hakaboneka n’abamarayika, abasirikare bari barinze imva ya Yesu bahiye ubwoba “bahinda umushyitsi, bamera nk’abapfuye.” Bamaze kuzanzamuka bagiye mu mugi “maze babwira abakuru b’abatambyi uko ibintu byose byari byagenze.” Abatambyi bagiye inama n’abakuru b’Abayahudi, bafata umwanzuro wo guha ruswa abasirikare bagahisha ibyabaye. Nanone barababwiye ngo bazajye bavuga bati “abigishwa be baje nijoro dusinziriye baramwiba.”​—Matayo 28:4, 11, 13.

Iyo abasirikare b’Abaroma basinziraga bari ku kazi bashoboraga kwicwa, akaba ari yo mpamvu abatambyi babasezeranyije bati “na guverineri nabyumva [ni ukuvuga icyo kinyoma cy’uko basinziriye] tuzamwemeza, namwe tubarinde imihangayiko” (Matayo 28:14). Abo basirikare bakiriye ruswa bakora ibyo abatambyi bababwiye. Nguko uko ikinyoma cy’uko umurambo wa Yesu wibwe cyakwirakwiye hose mu Bayahudi.

Mariya Magadalena yari akiri ku mva yishwe n’agahinda. Yarunamye areba mu mva maze abona abamarayika babiri bambaye imyenda yera! Umwe yari yicaye aho umutwe w’umurambo wa Yesu wari uri undi yicaye ku birenge. Baramubajije bati “mugore, urarizwa n’iki?” Mariya arabasubiza ati “bajyanye Umwami wanjye kandi sinzi aho bamushyize.” Mariya yarahindukiye abona undi muntu. Na we yamubajije ikibazo nk’icyo uwo mumarayika yari amaze kumubaza, ariko yongeraho ati “urashaka nde?” Ariko Mariya yatekereje ko ari umukozi wo mu busitani, maze aramubwira ati “Nyagasani, niba ari wowe wamujyanye, mbwira aho wamushyize, mpamukure.”​—Yohana 20:13-15.

Mu by’ukuri Mariya yarimo avugana na Yesu wazutse, ariko icyo gihe ntiyahise amumenya. Icyakora igihe yamubwiraga ati “Mariya!” yahise amenya ko ari Yesu, abibwiwe n’uko ari ko yari asanzwe amuvugisha. Mariya yamubwiye mu giheburayo yishimye cyane ati “Rabuni!” (bisobanurwa ngo “Mwigisha!”) Ariko Mariya yafashe Yesu aramugundira kubera ko yatinyaga ko agiye kuzamuka akigira mu ijuru. Ni yo mpamvu Yesu yamubwiye ati “reka kungundira, kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data. Ahubwo sanga abavandimwe banjye ubabwire uti ‘ndazamutse ngiye kwa Data, ari we So, no ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.’ ”​—Yohana 20:16, 17.

Mariya yahise yiruka ajya aho intumwa n’abandi bigishwa bari bateraniye. Yarababwiye ati “nabonye Umwami!” Iyo nkuru ikaba yariyongeraga ku byo abandi bagore bari bababwiye (Yohana 20:18). Icyakora izo nkuru ‘bazifashe nk’amanjwe.’​—Luka 24:11.