Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 138

Kristo ari iburyo bw’Imana

Kristo ari iburyo bw’Imana

IBYAKOZWE 7:56

  • YESU YICAYE IBURYO BW’IMANA

  • SAWULI AHINDUKA UMWIGISHWA

  • DUFITE IMPAMVU ZO KWISHIMA

Nyuma y’iminsi icumi Yesu azamutse mu ijuru, umwuka wera wasutswe ku ntumwa ku munsi wa Pentekote, uba gihamya idakuka ko Yesu yari mu ijuru. Hari n’ikindi kimenyetso cyendaga kugaragaza ko ibyo byari ukuri. Mbere gato yuko umwigishwa Sitefano aterwa amabuye azira ko yari umuhamya w’indahemuka, yaravuze ati “dore mbonye ijuru rikingutse n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana.”​—Ibyakozwe 7:56.

Yesu yari kumwe na Se mu ijuru ategereje guhabwa itegeko ryari ryarahanuwe mu Ijambo ry’Imana. Dawidi yari yarahumekewe maze arandika ati “Yehova yabwiye Umwami wanjye [Yesu] ati ‘icara iburyo bwanjye ugeze aho nzagirira abanzi bawe nk’agatebe ukandagizaho ibirenge.’ ” Ubwo igihe cyo gutegereza cyari kuba kirangiye, Yesu yari gutangira “gutegekera hagati y’abanzi [be]” (Zaburi 110:1, 2). Ariko se Yesu yari kuba akora iki mu ijuru, mu gihe yari kuba ategereje ko igihe kigera ngo arwanye abanzi be?

Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, havutse itorero rya gikristo. Yesu yatangiye gutegekera mu ijuru abigishwa be basutsweho umwuka (Abakolosayi 1:13). Yabayoboye mu murimo wo kubwiriza kandi abategurira kuzasohoza inshingano zabo zo mu gihe kizaza. Izo nshingano ni izihe? Abari gukomeza kuba abizerwa kugeza ku rupfu bari kuzazurirwa kuba abami bagategekana na Yesu mu Bwami.

Urugero ruhebuje rw’umwe muri abo bantu bazaba abami ni Sawuli uzwi cyane ku izina ry’Iriroma rya Pawulo. Yari Umuyahudi wari waramaze igihe kirekire arwanira ishyaka Amategeko y’Imana, ariko yari yarayobejwe cyane n’abayobozi b’idini ry’Abayahudi ku buryo yageze naho yemera ko Sitefano aterwa amabuye. Hanyuma, Sawuli wari ukomeje “gutera ubwoba abigishwa b’Umwami kandi ashaka cyane kubica,” yerekeje i Damasiko. Yari ahawe ububasha n’Umutambyi Mukuru Kayafa bwo gufata abigishwa ba Yesu akabajyana i Yerusalemu (Ibyakozwe 7:58; 9:1). Icyakora igihe yari akiri mu nzira umucyo mwinshi waramugose yikubita hasi.

Hanyuma yumvise ijwi ry’umuntu utagaragara, rimuhamagara riti “Sawuli, Sawuli, kuki untoteza?” Sawuli aramubaza ati “uri nde Mwami?” Iryo jwi ryaramubwiye riti “ndi Yesu, uwo utoteza.”​—Ibyakozwe 9:4, 5.

Yesu yategetse Sawuli kujya i Damasiko agategereza andi mabwiriza azahabwa, ariko byabaye ngombwa ko bamurandata kuko uwo mucyo wari wamugose mu buryo bw’igitangaza wari watumye ahuma. Hanyuma Yesu yabonekeye umwe mu bigishwa be witwaga Ananiya wari utuye i Damasiko. Yesu yasabye Ananiya kujya ahantu yari gusanga Sawuli. Ananiya yagize ubwoba bwo kujyayo ariko Yesu yaramubwiye ati “haguruka ugende, kuko uwo muntu ari urwabya natoranyije kugira ngo ageze izina ryanjye ku banyamahanga no ku bami no ku Bisirayeli.” Sawuli yongeye kubona, maze akiri i Damasiko “atangira kubwiriza ibya Yesu, ko Uwo ari we Mwana w’Imana.”​—Ibyakozwe 9:15, 20.

Yesu yakomeje gushyigikira Pawulo n’abandi babwirizabutumwa kugira ngo basohoze umurimo wo kubwiriza yari yaratangije. Nanone Imana yabahaye umugisha bagera ku bintu bitangaje. Hashize imyaka 25 Yesu abonekeye Pawulo ari mu nzira agana i Damasiko, Pawulo yanditse ko ubutumwa bwiza bwari ‘bwarabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.’​—Abakolosayi 1:23.

Hashize imyaka myinshi nyuma yaho, Yesu yakoresheje iyerekwa maze yereka intumwa ye yakundaga cyane, ari yo Yohana, ibintu biri mu gitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe. Ni nk’aho Yohana yagumyeho kugeza aho Yesu yagarukiye afite ububasha bwa cyami, bitewe n’ibyo bintu yabonye mu iyerekwa (Yohana 21:22). ‘Binyuze ku mbaraga z’umwuka wera, [Yohana] yagiye kubona abona ari ku munsi w’Umwami’ (Ibyahishuwe 1:10). Ibyo byari kuzaba ryari?

Gusuzumana ubwitonzi ubuhanuzi bwa Bibiliya bituma tubona ko “umunsi w’umwami” watangiye muri ibi bihe turimo. Mu mwaka wa 1914, hatangiye Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho habayeho izindi ntambara, ibyorezo by’indwara, inzara, imitingito, n’ibindi bimenyetso byinshi bisohoza mu rugero rwagutse “ikimenyetso” Yesu yari yarahaye intumwa ze kizagaragaza ‘ukuhaba kwe’ n’ “imperuka” (Matayo 24:3, 7, 8, 14). Ubu umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ntukorerwa mu bwami bw’Abaroma gusa ahubwo ukorerwa ku isi hose.

Yohana yarahumekewe yandika icyo ibyo bisobanura agira ati “ubu noneho habonetse agakiza n’imbaraga n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo” (Ibyahishuwe 12:10). Koko rero, Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru Yesu yamamaje mu rugero rwagutse, ubu burategeka!

Iyo ni inkuru nziza ku bigishwa ba Yesu bose b’indahemuka. Bashobora gushyira ku mutima amagambo Yohana yavuze agira ati “ku bw’ibyo rero, wa juru we namwe abaririmo, nimwishime! Naho wowe wa si we nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite uburakari bwinshi, kuko azi ko ashigaje igihe gito.”​—Ibyahishuwe 12:12.

Bityo rero, Yesu ntagitegereje gusa yicaye iburyo bwa Se. Ubu ni Umwami, kandi vuba aha azarimbura abanzi be bose (Abaheburayo 10:12, 13). Ni ibihe bintu bishishikaje bidutegereje?