Soma ibirimo

Ubwami bw’Imana ni iki?

Ubwami bw’Imana ni iki?

Ese wasubiza uti . . .

  • buri mu mutima wawe?

  • ni imvugo y’ikigereranyo?

  • ni ubutegetsi bwo mu ijuru?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa.”​—Daniyeli 2:44, Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya.

“Twahawe umwana w’umuhungu, kandi ubutware buzaba ku bitugu bye.”​—Yesaya 9:6.

ICYO BISHOBORA KUKUMARIRA

  • Ubutegetsi bukiranuka bushobora kukugirira akamaro ku giti cyawe.​—Yesaya 48:17, 18.

  • Mu isi nshya yegereje, uzagira ubuzima butunganye n’ibyishimo.​—Ibyahishuwe 21:3, 4.

ESE KOKO DUSHOBORA KWEMERA IBYO BIBILIYA IVUGA?

Yego rwose! Hari nibura impamvu ebyiri:

  • Yesu yagaragaje ibyo Ubwami bw’Imana buzakora. Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza, ibyo Imana ishaka bigakorwa ku isi (Matayo 6:9, 10). Yesu yagaragaje uko iryo sengesho rizasubizwa.

    Igihe Yesu yari ku isi yagaburiye abashonje, akiza abarwayi kandi azura abapfuye (Matayo 15:29-38; Yohana 11:38-44). Kubera ko Yesu ari Umwami w’Ubwami bw’Imana, yatanze umusogongero w’icyo ubwo Bwami buzakorera abayoboke babwo.​—Ibyahishuwe 11:15.

  • Ibibera ku isi bigaragaza ko Ubwami bw’Imana buri hafi kuza. Yesu yahanuye ko iyi si yari kuyogozwa n’intambara, inzara n’imitingito, mbere y’uko Ubwami buzana amahoro ku isi.​—Matayo 24:3, 7.

    Ibyo byose turabibona muri iki gihe. Ubwo rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Ubwami bw’Imana buri hafi kuvanaho ibyo bibazo byose.

BITEKEREZEHO

Ubuzima buzaba bumeze bute igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka?

Bibiliya isubiza icyo kibazo muri ZABURI YA 37:29 no muri YESAYA 65:21-23.