Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni uwuhe mugambi Imana idufitiye?

Ni uwuhe mugambi Imana idufitiye?

IYO usomye ikinyamakuru, ukareba televiziyo cyangwa ukumva amakuru kuri radiyo, byose biba bivuga amakuru y’ubugizi bwa nabi, intambara n’iterabwoba. Wenda nawe ushobora kuba ubabaye bitewe n’uburwayi cyangwa gupfusha umuntu wakundaga.

Ibaze uti

  • Ese ibi ni byo Imana inyifuriza jye n’umuryango wanjye?

  • Ni hehe nabona ubufasha bwo guhangana n’ibibazo byanjye?

  • Ese hari igihe tuzagira amahoro nyakuri?

Bibiliya isubiza ibyo bibazo.

BIBILIYA YIGISHA KO IMANA IZAKORA IBI BINTU BIHEBUJE KU ISI.

  • Abantu ntibazongera kubabara, gusaza cyangwa gupfa.—Ibyahishuwe 21:4

  • “Ikirema kizasimbuka nk’impala.”​—Yesaya 35:6

  • “Amaso y’impumyi azahumuka.”​—Yesaya 35:5

  • Abapfuye bazazuka.​—Yohana 5:28, 29

  • Nta muntu uzongera kurwara.​—Yesaya 33:24

  • Buri muturage azabona ibyokurya bihagije.​—Zaburi 72:16

REKA IBYO BIBILIYA YIGISHA BIKUGIRIRE AKAMARO

Ushobora gutekereza ko ibyo wasomye ku mapaji abanza y’iki gitabo ari inzozi gusa. Nyamara Imana yasezeranyije ko vuba aha izatuma ibyo bintu biba ku isi kandi Bibiliya isobanura uko izabikora.

Ariko si ibyo gusa. Nanone Bibiliya itubwira icyo twakora kugira ngo twishimire ubuzima uhereye ubu. Tekereza ibintu biguhangayikisha. Bishobora kuba bikubiyemo ibibazo by’amafaranga cyangwa ibibazo by’umuryango, uburwayi cyangwa gupfusha umuntu wakundaga. Bibiliya ishobora kugufasha guhangana n’ibyo bibazo kandi ikaguhumuriza, kuko isubiza ibi bibazo bikurikira:

Kuba urimo usoma iki gitabo bigaragaza ko wifuza kumenya ibyo Bibiliya yigisha. Iki gitabo kizagufasha rwose. Paragarafu zifite ibibazo bizagufasha gusobanukirwa neza Bibiliya. Abantu benshi bishimira kuganira n’Abahamya ba Yehova kuri Bibiliya. Twiringiye ko nawe uzabyishimira. Twifuza ko Imana yaguha umugisha mu gihe wihatira kumenya icyo Bibiliya ikwigisha.