Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 5

Incungu ni impano ihebuje twahawe n’Imana

Incungu ni impano ihebuje twahawe n’Imana

1, 2. (a) Ni iki gituma ubona ko impano ari iy’agaciro? (b) Kuki tuvuga ko incungu ari yo mpano ikomeye kurusha izindi zose Imana yaduhaye?

NI IYIHE mpano nziza kurusha izindi zose wahawe? Si ngombwa ko impano iba ihenze kugira ngo ubone ko ari iy’agaciro. Iyo impano uhawe ari ikintu wari ukeneye koko, urayishimira cyane.

2 Mu mpano zose Imana yaduhaye, hari imwe dukeneye cyane kurusha izindi zose. Ni yo mpano ikomeye cyane kurusha izindi zose yahaye abantu. Muri iki gice, turi burebe ukuntu Yehova yohereje Umwana we Yesu Kristo, kugira ngo tuzabeho iteka. (Soma muri Matayo 20:28.) Yehova yagaragaje ko adukunda cyane, igihe yoherezaga Yesu ku isi kugira ngo atubere incungu.

INCUNGU NI IKI?

3. Kuki abantu bapfa?

3 Incungu ni impano Yehova yahaye abantu kugira ngo bave mu bubata bw’icyaha n’urupfu (Abefeso 1:7). Kugira ngo dusobanukirwe impamvu incungu yari ikenewe, byaba byiza tubanje kumenya ibyabereye mu busitani bwa Edeni. Ababyeyi bacu ba mbere ari bo Adamu na Eva bakoze icyaha. Ibyo byatumye bapfa, kandi natwe turapfa kuko baturaze icyaha.—Reba Ibisobanuro bya 9.

4. Umuntu wa mbere Imana yaremye ni nde, kandi se yamuhaye iki?

4 Igihe Yehova yaremaga umuntu wa mbere ari we Adamu, yamuhaye ikintu cy’agaciro kenshi cyane. Yamuhaye ubuzima butunganye. Yari afite ubwenge butunganye n’umubiri utunganye. Ntiyari kuzigera arwara, ntiyari kuzigera asaza cyangwa ngo apfe. Ni nk’aho Yehova yari se wa Adamu, kuko ari we wamuremye (Luka 3:38). Yehova yamuvugishaga buri gihe. Yamusobanuriye neza ibyo yari amwitezeho kandi amuha umurimo ushimishije yagombaga gukora.—Intangiriro 1:28-30; 2:16, 17.

5. Iyo Bibiliya ivuze ko Adamu yaremwe mu “ishusho y’Imana” iba ishaka kuvuga iki?

5 Adamu yaremwe mu “ishusho y’Imana” (Intangiriro 1:27). Yehova yamuremanye imico nk’iye, urugero nk’urukundo, ubwenge, ubutabera n’imbaraga. Yahaye Adamu uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo ashaka. Adamu ntiyari ameze nk’imashini. Imana yamuremye ku buryo ashobora kwihitiramo gukora icyiza cyangwa ikibi. Iyo Adamu ahitamo kumvira Imana, yari kubaho iteka muri Paradizo.

6. Igihe Adamu yasuzuguraga Imana byamugizeho izihe ngaruka? Ibyo yakoze bitugiraho izihe ngaruka?

6 Igihe Adamu yasuzuguraga Imana, byamugizeho ingaruka zikomeye. Yakatiwe igihano cy’urupfu, ntiyakomeza kugirana ubucuti na Yehova kandi ntiyakomeza kuba umuntu utunganye. Nanone yirukanywe muri Paradizo (Intangiriro 3:17-19). Adamu na Eva bahisemo gusuzugura Imana, batakaza ibyiringiro byose bari bafite. Ibyo Adamu yakoze byatumye ‘icyaha cyinjira mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rwinjira mu isi binyuze ku cyaha, rugera ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha’ (Abaroma 5:12). Igihe Adamu yakoraga icyaha, ‘yigurishirije’ gutwarwa n’icyaha n’urupfu natwe aratugurisha (Abaroma 7:14). Ese hari ibyiringiro dushobora kugira? Birahari rwose.

7, 8. Incungu ni iki?

7 Incungu ni iki? Ubusanzwe ijambo incungu ryerekeza ku bintu bibiri. Icya mbere, incungu ni amafaranga atangwa kugira ngo abe ingurane y’umuntu cyangwa ikintu. Icya kabiri, incungu ni ikiguzi gitangwa ku kintu runaka.

8 Nta muntu washoboraga gutanga ingurane y’ibyo Adamu yangije byose igihe yakoraga icyaha akatuzanira urupfu. Ariko Yehova yagize icyo akora kugira ngo tuve mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Reka dusuzume uko incungu yatanzwe n’uko itugirira akamaro.

UKO YEHOVA YATANZE INCUNGU

9. Ni iyihe ncungu yagombaga gutangwa?

9 Nta n’umwe muri twe wari gutanga incungu y’ubuzima butunganye Adamu yatakaje. Kubera iki? Ni ukubera ko twese tudatunganye (Zaburi 49:7, 8). Incungu yari gutangwa yagombaga kuba ari ubuzima bw’undi muntu utunganye. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko Yesu Kristo ‘yabaye incungu ya bose’ (1 Timoteyo 2:6). Ubuzima butunganye Yesu yatanze bwanganyaga agaciro n’ubuzima Adamu yatakaje.

10. Yehova yatanze incungu ate?

10 Yehova yatanze incungu ate? Yehova yohereje Umwana we yakundaga cyane ku isi. Uwo Mwana we Yesu, ni we yari yarabanje kurema (1 Yohana 4:9, 10). Yemeye gusiga Se, ava mu ijuru aho yabaga (Abafilipi 2:7). Yehova yimuriye ubuzima bwa Yesu ku isi, avuka ari umuntu utunganye, utagira icyaha.—Luka 1:35.

Yehova yatanze Umwana we w’agaciro kenshi kugira ngo aducungure

11. Umuntu umwe yashoboraga ate kuba incungu y’abantu bose?

11 Igihe umuntu wa mbere ari we Adamu yasuzuguraga Yehova, yavukije abantu bose ubuzima butunganye. Ese hari umuntu umwe washoboraga gukiza urupfu abakomokaga kuri Adamu bose? Yego rwose. (Soma mu Baroma 5:19.) Yesu utarigeze akora icyaha, yatanze ubuzima butunganye kugira ngo bube incungu (1 Abakorinto 15:45). Ubuzima bwe bwakijije urupfu abakomotse kuri Adamu bose.—1 Abakorinto 15:21, 22.

12. Kuki byari ngombwa ko Yesu ababara cyane?

12 Bibiliya isobanura ukuntu Yesu yababajwe cyane mbere y’uko apfa. Yarakubiswe, amanikwa ku giti, apfa ababaye cyane (Yohana 19:1, 16-18, 30). Kuki byari ngombwa ko Yesu ababara cyane? Ni ukubera ko Satani yari yaravuze ko nta muntu wakomeza kubera Imana indahemuka aramutse ahuye n’ibigeragezo bikaze. Yesu yagaragaje ko umuntu utunganye ashobora kubera Imana indahemuka kabone niyo yahura n’imibabaro ikabije. Tekereza ukuntu Yehova yumvise atewe ishema na Yesu!—Imigani 27:11; reba Ibisobanuro bya 15.

13. Incungu yatanzwe ite?

13 Incungu yatanzwe ite? Yesu yamurikiye Se agaciro k’ubuzima bwe. Ku itariki ya 14 Nisani, mu mwaka wa 33 ukurikije kalendari y’Abayahudi, Yehova yemeye ko Yesu yicwa n’abanzi be (Abaheburayo 10:10). Nyuma y’iminsi itatu, Yehova yazuye Yesu atari umuntu ahubwo ari ikiremwa cy’umwuka. Nyuma yaho Yesu yasubiye mu ijuru, amurikira Se agaciro k’ubuzima yari afite ari umuntu utunganye, buba incungu (Abaheburayo 9:24). Ubwo incungu yamaze gutangwa, dushobora kubaturwa mu bubata bw’icyaha n’urupfu.—Soma mu Baroma 3:23, 24.

UKO INCUNGU ISHOBORA KUKUGIRIRA AKAMARO

14, 15. Twakora iki kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu?

14 No muri iki gihe, iyo mpano y’agaciro kenshi Imana yaduhaye itugirira akamaro. Nimucyo dusuzume icyo itumariye n’icyo izatumarira mu gihe kiri imbere.

15 Tubabarirwa ibyaha byacu. Gukora ibikwiriye si ko buri gihe biba byoroshye. Dukora amakosa, kandi rimwe na rimwe tuvuga ibintu bibi cyangwa tukabikora (Abakolosayi 1:13, 14). Twakora iki kugira ngo tubabarirwe? Tugomba kubabazwa n’ibibi twakoze maze tugasaba imbabazi Yehova twicishije bugufi. Icyo gihe dushobora kwizera ko ibyaha byacu twabibabariwe.—1 Yohana 1:8, 9.

16. Dusabwa iki kugira ngo tugire umutimanama ukeye?

16 Tugira umutimanama ukeye. Iyo umutimanama wacu utubwiye ko twakoze ikintu kibi, twicira urubanza, tukiheba ndetse tukumva nta gaciro dufite. Ariko ntitugomba gucika intege. Iyo twinginze Yehova tukamusaba imbabazi, dushobora kwiringira tudashidikanya ko azatwumva kandi akatubabarira (Abaheburayo 9:13, 14). Yehova aba ashaka ko tumubwira ibibazo byose dufite n’intege nke zacu (Abaheburayo 4:14-16). Ibyo bishobora gutuma tubana amahoro n’Imana.

17. Ni iyihe migisha twiringiye kuzabona bitewe n’uko Yesu yadupfiriye?

17 Tugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Bibiliya igira iti “ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu” (Abaroma 6:23). Kubera ko Yesu yadupfiriye, dushobora kuzabaho iteka ku isi dufite ubuzima buzira umuze (Ibyahishuwe 21:3, 4). Ariko se twakora iki kugira ngo tuzabone iyo migisha?

ESE WIZERA INCUNGU?

18. Tubwirwa n’iki ko Yehova adukunda?

18 Tekereza ukuntu wishima cyane iyo hagize uguha impano nziza cyane. Incungu ni yo mpano nziza kuruta izindi ushobora guhabwa, kandi twagombye gushimira Yehova ku bw’iyo mpano. Muri Yohana 3:16 havuga ko “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege.” Koko rero, Yehova yaradukunze cyane ku buryo yaduhaye Umwana we w’igiciro cyinshi ari we Yesu. Nanone, tuzi ko Yesu adukunda kubera ko yemeye kudupfira (Yohana 15:13). Impano y’incungu yagombye kukwemeza rwose ko Yehova na Yesu bagukunda by’ukuri.—Abagalatiya 2:20.

Uko turushaho kumenya Yehova ni ko tuzarushaho kumukunda, kandi tukaba incuti ze

19, 20. (a) Wakora iki ngo ube incuti ya Yehova? (b) Wagaragaza ute ko wizera igitambo cy’incungu cya Yesu?

19 Ubu se ko umenye ko Imana igukunda cyane, wakora iki ngo ube incuti yayo? Gukunda umuntu utazi ntibyoroshye. Muri Yohana 17:3 havuga ko dushobora kumenya Yehova. Uko uzagenda urushaho kumumenya ni ko uzarushaho kumukunda, ukifuza kumushimisha bityo ukaba incuti ye. Ku bw’ibyo rero, komeza kwiga Bibiliya kugira ngo urusheho kumenya Yehova.—1 Yohana 5:3.

20 Izere igitambo cy’incungu cya Yesu. Bibiliya igira iti “uwizera Umwana afite ubuzima bw’iteka” (Yohana 3:36). Kwizera bisobanura iki? Ni ugukora ibyo Yesu yatwigishije (Yohana 13:15). Ntidushobora gupfa kuvuga gusa ko twemera Yesu. Tugomba kugira icyo dukora kigaragaza ko twizera incungu. Muri Yakobo 2:26 havuga ko “kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye.”

21, 22. (a) Kuki twagombye kujya mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo ruba buri mwaka? (b) Ni iki tuzasuzuma mu Gice cya 6 n’icya 7?

21 Jya ujya mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yatwigishije ko tugomba kwibuka urupfu rwe. Turwibuka buri mwaka, kandi rwitwa “ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba” (1 Abakorinto 11:20; Matayo 26:26-28). Yesu yifuza ko twibuka ko yatanze ubuzima bwe butunganye ku bwacu. Yaravuze ati “mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.” (Soma muri Luka 22:19.) Iyo ugiye mu Rwibutso, uba ugaragaje ko wibuka incungu n’urukundo rukomeye Yehova na Yesu batugaragarije.—Reba Ibisobanuro bya 16.

22 Incungu ni yo mpano ikomeye cyane dushobora guhabwa (2 Abakorinto 9:14, 15). Mu Gice cya 6 n’icya 7 tuzasuzuma uko iyo mpano y’agaciro izagirira akamaro abantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye.