Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 7

Abapfuye bazazuka

Abapfuye bazazuka

1-3. Twese twakatiwe iki, kandi se Yehova azadukiza ate?

TEKEREZA uramutse ukatiwe gufungwa burundu kandi urengana. Nta cyizere cy’uko uzigera ufungurwa. Nta byiringiro ufite, kandi nta cyo ushobora kubikoraho. Nyuma yo kwiheba cyane, umenye ko hari umuntu ushobora kugufungura kandi akwemereye ko azabigufashamo. Wakumva umeze ute?

2 Twese twakatiwe urwo gupfa, kandi nta cyo twabikoraho. Icyakora, Yehova afite ububasha bwo kudukiza urupfu. Yadusezeranyije ko ‘azahindura ubusa urupfu, ari rwo mwanzi wa nyuma.’—1 Abakorinto 15:26.

3 Tekereza ukuntu uziruhutsa igihe urupfu ruzaba rutakiriho! Ariko rero, urupfu si rwo rwonyine Yehova azakuraho. Azanazura abapfuye. Ibyo bisobanura iki? Adusezeranya ko “abapfuye batagira icyo bimarira” bazongera kuba bazima (Yesaya 26:19). Ibyo rero ni byo Bibiliya yita umuzuko.

MU GIHE WAPFUSHIJE

4. (a) Ni hehe twakura ihumure mu gihe twapfushije? (b) Ni ba nde bari incuti za Yesu?

4 Iyo dupfushije umuntu wo mu muryango cyangwa incuti, tugira intimba ikomeye. Twumva tubuze icyo dukora. Nta cyo twakora ngo tumugarure. Ariko Bibiliya iraduhumuriza. (Soma mu 2 Abakorinto 1:3, 4.) Reka dusuzume urugero rugaragaza ukuntu Yehova na Yesu bifuza cyane kuzura abacu bapfuye. Igihe Yesu yari ku isi, yakundaga gusura Lazaro na bashiki be, ari bo Marita na Mariya. Bose uko ari batatu bari incuti za Yesu. Bibiliya igira iti “Yesu yakundaga Marita na murumuna we na Lazaro.” Hanyuma, Lazaro yaje gupfa.—Yohana 11:3-5.

5, 6. (a) Yesu yumvise ameze ate igihe yabonaga abo mu muryango wa Lazaro n’incuti ze bamuririra? (b) Kuki duhumurizwa no kumenya ko Yesu aterwa intimba n’urupfu?

5 Yesu yagiye guhumuriza Marita na Mariya. Igihe Marita yamenyaga ko Yesu yari mu nzira, yahise ajya hanze y’umugi kumusanganira. Nubwo yari yishimiye kubona Yesu, yaramubwiye ati “iyo uza kuhaba musaza wanjye ntaba yarapfuye.” Marita yatekerezaga ko Yesu yatinze kuza. Hanyuma Yesu yabonye murumuna we Mariya arimo arira. Yesu yabonye ukuntu bari bishwe n’agahinda, arababara cyane maze ararira (Yohana 11:21, 33, 35). Yagize intimba ikomeye iterwa no gupfusha uwo wakundaga.

6 Kumenya ko Yesu aterwa intimba n’urupfu nk’uko natwe rutubabaza, biraduhumuriza. Kandi Yesu ameze nka Se (Yohana 14:9). Yehova afite ububasha bwo gukuraho urupfu burundu, kandi vuba aha azaruvanaho.

“LAZARO, SOHOKA!”

7, 8. Kuki Marita atashakaga ko bakuraho ibuye ryari ku mva ya Lazaro, kandi se Yesu yakoze iki?

7 Igihe Yesu yageraga ku mva ya Lazaro, yasanze ikingishijwe ibuye rinini. Yesu yaravuze ati “mukureho iryo buye.” Icyakora Marita ntiyashakaga ko barikuraho. Lazaro yari amaze iminsi ine ahambwe (Yohana 11:39). Marita ntiyari azi icyo Yesu yari agiye gukora kugira ngo afashe musaza we.

Gerageza kwiyumvisha ibyishimo umuryango wa Lazaro n’incuti ze bagize igihe yazukaga.​—Yohana 11:38-44

8 Yesu yabwiye Lazaro ati “sohoka!” Hanyuma Marita na Mariya babonye ibintu bitangaje cyane. Bibiliya igira iti “uwari warapfuye asohoka ibirenge n’amaboko bye bihambirijwe ibitambaro” (Yohana 11:43, 44). Lazaro yari azutse. Yongeye kubonana n’abagize umuryango we n’incuti ze. Bashoboraga kumuhobera, bakamukoraho kandi bakamuvugisha. Mbega igitangaza! Yesu yari amaze kuzura Lazaro.

“MUKOBWA, HAGURUKA!”

9, 10. (a) Ni nde wahaye Yesu imbaraga zo kuzura abantu? (b) Kuki inkuru z’abantu bazutse zidufitiye akamaro?

9 Ese Yesu yazuye abantu akoresheje imbaraga ze bwite? Oya. Mbere y’uko Yesu azura Lazaro, yasenze Yehova, maze amuha imbaraga zo kumuzura. (Soma muri Yohana 11:41, 42.) Lazaro si we wenyine wazutse. Bibiliya ivuga ko hari umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 12 wari urwaye cyane. Se witwaga Yayiro yasabye Yesu ko yamukiza. Yari ahangayitse cyane kubera ko nta wundi mwana yagiraga. Mu gihe yavuganaga na Yesu, hari abantu baje baramubwira bati “umukobwa wawe yapfuye! Uracyaruhiriza iki umwigisha?” Ariko Yesu yabwiye Yayiro ati “witinya; wowe wizere gusa, arakira.” Hanyuma Yesu yagiye kwa Yayiro. Bageze hafi y’urugo, Yesu yabonye abantu barira. Yarababwiye ati “mwikomeza kurira, kuko atapfuye; ahubwo arasinziriye.” Ababyeyi b’uwo mukobwa bashobora kuba baribazaga icyo Yesu yashakaga kuvuga. Yesu yasohoye abantu bose, maze ajyana na se w’uwo mwana na nyina binjira mu cyumba uwo mwana yari aryamyemo. Yesu yafashe ukuboko k’uwo mwana maze aramubwira ati “mukobwa, haguruka!” Tekereza ukuntu ababyeyi be bishimye cyane igihe yahitaga ahaguruka agatangira kugenda! Yesu yari azuye umukobwa wabo (Mariko 5:22-24, 35-42; Luka 8:49-56). Kuva icyo gihe, iyo babonaga uwo mwana wabo, bibukaga icyo Yehova yari yarabakoreye binyuze kuri Yesu. *

10 Abantu Yesu yazuye barongeye barapfa. Ariko inkuru zabo zidufitiye akamaro kuko zituma tugira ibyiringiro nyakuri. Yehova yifuza kuzura abantu kandi azabikora.

INKURU Z’ABANTU BAZUTSE ZITWIGISHA IKI?

Intumwa Petero yazuye Umukristokazi witwaga Dorukasi.​—Ibyakozwe 9:36-42

Eliya yazuye umwana w’umupfakazi.​—1 Abami 17:17-24

11. Mu Mubwiriza 9:5 hatwigisha ko Lazaro yari ameze ate igihe yari yapfuye?

11 Bibiliya ivuga neza ko “abapfuye nta cyo bakizi.” Uko ni ko byari bimeze kuri Lazaro (Umubwiriza 9:5). Nk’uko Yesu yabivuze, Lazaro yari ameze nk’umuntu uri mu bitotsi byinshi (Yohana 11:11). Igihe yari mu mva nta kintu ‘yari azi.’

12. Ni iki kitwemeza ko Lazaro yazutse?

12 Igihe Yesu yazuraga Lazaro, abantu benshi barabirebaga. Ndetse n’abanzi ba Yesu bamenye ko yari yarakoze icyo gitangaza. Lazaro yari muzima, kandi ibyo byagaragazaga ko yari yazutse koko (Yohana 11:47). Nanone abantu benshi bagiye gusura Lazaro, batangira kwizera ko Yesu yari yaroherejwe n’Imana. Abanzi ba Yesu ntibabyishimiye. Ni yo mpamvu batangiye gushaka uko bakwica Yesu na Lazaro.—Yohana 11:53; 12:9-11.

13. Ni iki kikwizeza ko Yehova azazura abapfuye?

13 Yesu yavuze ko “abari mu mva bose” bazazuka (Yohana 5:28). Ibyo bisobanura ko abantu bose Yehova yibuka bazazuka. Icyakora kugira ngo azabazure, agomba kuba yibuka ibintu byose byabarangaga. None se ibyo yabishobora? Zirikana ko mu isanzure ry’ikirere harimo inyenyeri zibarirwa muri za miriyari. Nyamara Bibiliya ivuga ko Yehova azi izina rya buri nyenyeri. (Soma muri Yesaya 40:26.) Niba rero ashobora kwibuka amazina yazo, nta gushidikanya ko ashobora no kwibuka ibintu byose byarangaga abo azazura. Ikindi kandi Yehova ni we waremye ibintu byose. Bityo rero afite ubushobozi bwo gusubiza abantu ubuzima.

14, 15. Amagambo Yobu yavuze atwigisha iki ku birebana n’umuzuko?

14 Umugabo w’indahemuka witwaga Yobu yizeraga ko umuzuko uzabaho. Yarabajije ati “ese umugabo w’umunyambaraga apfuye, yakongera kubaho?” Hanyuma yabwiye Yehova ati “uzahamagara nanjye nkwitabe. Uzifuza cyane kureba umurimo w’amaboko yawe.” Yobu yari azi ko Yehova ategerezanyije amatsiko igihe azazurira abapfuye.—Yobu 14:13-15.

15 Iyo utekereje ku muzuko wumva umeze ute? Ushobora kwibaza uti “ese abagize umuryango wanjye n’incuti zanjye bapfuye bazazuka koko?” Duhumurizwa no kumenya ko Yehova yifuza cyane kuzura abapfuye. Reka turebe abo Bibiliya ivuga ko bazazuka n’aho bazaba.

‘BAZUMVA IJWI RYE BAVEMO’

16. Abantu bazazukira ku isi bazaba mu buzima bumeze bute?

16 Abantu bazuwe kera bongeye kubana n’abagize imiryango yabo n’incuti zabo hano ku isi. Uko ni na ko bizagenda ku bazazuka mu gihe kizaza, ariko bwo bizaba ari byiza kurushaho. Kubera iki? Ni ukubera ko abazazuka bazahabwa uburyo bwo kuzabaho iteka ryose, kandi ntibongere gupfa. Nanone bazaba mu isi itandukanye n’iyi turimo muri iki gihe. Ntizaba irimo intambara, urugomo n’indwara.

17. Ni ba nde bazazuka?

17 Ni ba nde bazazuka? Yesu yavuze ko ‘abari mu mva bose bazumva ijwi rye bakavamo’ (Yohana 5:28, 29). Nanone mu Byahishuwe 20:13 haravuga ngo “inyanja igarura abapfuye bo muri yo, kandi urupfu n’imva na byo bigarura abapfuye bo muri byo.” Koko rero, abantu babarirwa muri za miriyari bazazuka. Intumwa Pawulo na we yavuze ko hazazuka “abakiranutsi n’abakiranirwa.” (Soma mu Byakozwe 24:15.) Ibyo bishatse kuvuga iki?

Muri Paradizo, abapfuye bazazuka bongere babonane n’ababo bakundaga

18. “Abakiranutsi” bazazuka ni ba nde?

18 Mu ‘bakiranutsi’ harimo abagaragu ba Yehova b’indahemuka babayeho mbere y’uko Yesu aza ku isi. Urugero, Nowa, Aburahamu, Sara, Mose, Rusi na Esiteri bazazuka bature hano ku isi. Ushobora gusoma iby’abo bagabo n’abagore mu gitabo cy’Abaheburayo igice cya 11. Bite se ku bagaragu ba Yehova bizerwa babayeho muri iki gihe? Bazazuka kubera ko na bo ari “abakiranutsi.”

19. “Abakiranirwa” ni ba nde? Yehova azabaha uburyo bwo gukora iki?

19 “Abakiranirwa” ni abantu babarirwa muri za miriyari batabonye uburyo bwo kumenya Yehova. Nubwo bapfuye, Yehova ntiyabibagiwe. Azabazura maze bahabwe uburyo bwo kumumenya no kumukorera.

20. Kuki atari buri muntu wese uzazuka?

20 Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko umuntu wese wapfuye azazuka? Oya. Yesu yavuze ko hari abantu batazazuka (Luka 12:5). None se ni nde uzagena niba umuntu azazuka cyangwa niba atazazuka? Yehova ni we mucamanza wa nyuma, icyakora yanahaye Yesu ububasha bwo kuba “umucamanza w’abazima n’abapfuye” (Ibyakozwe 10:42). Ntazazura umuntu azabona ko ari mubi kandi udashaka guhinduka.—Reba Ibisobanuro bya 19.

ABAZUKIRA KUJYA MU IJURU

21, 22. (a) Abazukira kujya mu ijuru bazukana umubiri umeze ute? (b) Ni nde wabaye uwa mbere mu bazukira kuba mu ijuru?

21 Nanone Bibiliya itubwira ko hari abantu bazaba mu ijuru. Iyo umuntu azukiye kujya mu ijuru ntabwo azuka ari umuntu ufite umubiri usanzwe. Azuka ari umuntu w’umwuka.

22 Yesu ni we wa mbere wazutse muri ubwo buryo (Yohana 3:13). Nyuma y’iminsi itatu Yesu apfuye, Yehova yaramuzuye (Zaburi 16:10; Ibyakozwe 13:34, 35). Yesu ntiyazutse afite umubiri w’umuntu. Intumwa Petero yavuze ko Yesu ‘yishwe ari mu mubiri, ariko agahindurwa muzima mu mwuka’ (1 Petero 3:18). Yesu yazuwe ari ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga (1 Abakorinto 15:3-6). Ariko Bibiliya ivuga ko atari we wenyine wari kuzuka muri ubwo buryo.

23, 24. Abo Yesu yise ‘umukumbi muto’ ni ba nde? Bazaba ari bangahe?

23 Mbere y’uko Yesu apfa, yabwiye abigishwa be b’indahemuka ati “ngiye kubategurira umwanya” (Yohana 14:2). Ibyo bisobanura ko hari bamwe mu bigishwa be bazazuka bakajya kubana na we mu ijuru. Abo bantu ni bangahe? Yesu yavuze ko bari kuba ari bake, ni ukuvuga ‘umukumbi muto’ (Luka 12:32). Intumwa Yohana yavuze umubare wabo igihe yabonaga Yesu “ahagaze ku musozi wa Siyoni [mu ijuru], ari kumwe n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine.”—Ibyahishuwe 14:1.

24 Abo Bakristo 144.000 bari kuzuka ryari? Bibiliya itubwira ko ibyo byari kuba Kristo amaze gutangira gutegeka mu ijuru (1 Abakorinto 15:23). Ubu turi muri icyo gihe kandi abenshi mu bagize 144.000 bamaze kuzuka bajya mu ijuru. Abakiri ku isi muri iki gihe, iyo bapfuye bahita bazurwa bakajya mu ijuru. Icyakora abantu benshi bazazukira kuba muri Paradizo hano ku isi.

25. Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

25 Vuba aha Yehova azakiza abantu urupfu kandi ntiruzongera kubaho iteka ryose. (Soma muri Yesaya 25:8.) Ariko se abazajya mu ijuru bazajya gukorayo iki? Bibiliya isobanura ko bazategeka hamwe na Yesu mu Bwami. Mu gice gikurikira, tuzamenya byinshi kuri ubwo Bwami.

^ par. 9 Hari izindi nkuru zo muri Bibiliya zivuga iby’abantu bazutse, abato n’abakuru, abagabo n’abagore, Abisirayeli n’abatari Abisirayeli. Ushobora kuzisoma mu 1 Abami 17:17-24; 2 Abami 4:32-37; 13:20, 21; Matayo 28:5-7; Luka 7:11-17; 8:40-56; Ibyakozwe 9:36-42; 20:7-12.