Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 9

Ese imperuka iregereje?

Ese imperuka iregereje?

1. Ni he twamenyera iby’igihe kizaza?

ESE wigeze kureba cyangwa kumva amakuru maze ukibaza uti “iyi si iragana he?” Hariho amakuba menshi n’ubugome bukabije ku buryo hari abatekereza ko imperuka igomba kuba yegereje cyane. Ese ibyo ni ukuri? Ese dushobora kumenya uko bizagenda mu gihe kiri imbere? Yego rwose. Nubwo abantu badafite ubushobozi bwo kumenya ibizaba, Yehova we arabufite. Ijambo rye Bibiliya, ritubwira uko bizatugendekera n’uko bizagendekera iyi si.—Yesaya 46:10; Yakobo 4:14.

2, 3. Ni ikihe kibazo abigishwa ba Yesu bamubajije? Yabashubije ate?

2 Iyo Bibiliya ivuze imperuka y’isi, ntiba ivuga imperuka y’ubutaka ahubwo iba yerekeza ku iherezo ry’ibibi. Yesu yigishije abantu ko Ubwami bw’Imana buzategeka isi (Luka 4:43). Abigishwa ba Yesu bashakaga kumenya igihe Ubwami bw’Imana bwari kuzira, maze baramubaza bati “ibyo bizaba ryari, kandi ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’iminsi y’imperuka?” (Matayo 24:3). Yesu ntiyababwiye itariki imperuka izazira, ahubwo yababwiye ibintu byari kuba mbere y’uko imperuka iza. Ibyo bintu yababwiye, birimo biraba muri iki gihe.

3 Muri iki gice, tugiye gusuzuma ibimenyetso bigaragaza ko turi muri icyo gihe kibanziriza imperuka. Tugomba kubanza kumenya iby’intambara yabereye mu ijuru kugira ngo dusobanukirwe impamvu ibintu birushaho kuzamba hano ku isi.

INTAMBARA YABEREYE MU IJURU

4, 5. (a) Byagenze bite mu ijuru Yesu amaze kuba Umwami? (b) Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 12:12, byari kugenda bite Satani amaze kujugunywa ku isi?

4 Mu Gice cya 8 twabonye ko Yesu yabaye Umwami mu mwaka wa 1914 (Daniyeli 7:13, 14). Igitabo cy’Ibyahishuwe kitubwira uko byagenze kigira kiti “mu ijuru habaho intambara: Mikayeli [ari we Yesu] n’abamarayika be barwana na cya kiyoka [ari cyo Satani], cya kiyoka na cyo kibarwanya kiri kumwe n’abamarayika bacyo.” * Satani n’abadayimoni be baratsinzwe maze bajugunywa ku isi. Tekereza ukuntu abamarayika b’indahemuka bishimye! Ariko se byagendekeye bite abantu bari ku isi? Bibiliya yavuze ko abantu bari bagushije ishyano. Kubera iki? Ni ukubera ko Satani afite uburakari bwinshi, kuko “azi ko ashigaje igihe gito.”—Ibyahishuwe 12:7, 9, 12.

5 Satani ateza amakuba menshi uko bishoboka kose. Afite uburakari bwinshi kubera ko azi ko ashigaje igihe gito Imana ikamukuraho. Reka turebe ibintu Yesu yavuze ko byagombaga kubaho mu minsi ya nyuma.—Reba Ibisobanuro bya 24.

IMINSI Y’IMPERUKA

6, 7. Twavuga iki ku bihereranye n’intambara n’inzara muri iki gihe?

6 Intambara. Yesu yaravuze ati “igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi” (Matayo 24:7). Abantu benshi bahitanywe n’intambara muri iki gihe kurusha ikindi gihe cyose mu mateka. Hari abashakashatsi bagaragaje ko guhera mu mwaka wa 1914, intambara zimaze guhitana abantu basaga miriyoni 100. Ni ukuvuga ko abantu baguye mu ntambara mu myaka 100, uhereye mu mwaka wa 1900 kugeza mu wa 2000, bakubye incuro eshatu abishwe mu myaka 1.900 yabanje. Tekereza intimba n’agahinda abantu babarirwa muri za miriyoni batewe n’intambara!

7 Inzara. Yesu yaravuze ati “hazabaho inzara” (Matayo 24:7). Nubwo umusaruro w’ibiribwa wiyongereye, abantu benshi ntibabona ibyokurya bihagije. Kubera iki? Ni ukubera ko badafite amasambu ahagije yo guhinga, bakaba badafite n’amafaranga ahagije yo guhaha ibyokurya. Abantu basaga miriyari batungwa n’udufaranga tw’intica ntikize. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima rivuga ko abana babarirwa muri za miriyoni bapfa buri mwaka, ahanini bitewe no kubura ibyokurya bihagije.

8, 9. Ni iki kigaragaza ko ubuhanuzi bwa Yesu buhereranye n’imitingito n’indwara bwasohoye?

8 Imitingito. Yesu yahanuye ko “hazabaho imitingito ikomeye” (Luka 21:11). Buri mwaka haba hitezwe imitingito myinshi ikomeye. Kuva mu mwaka wa 1900, abantu basaga miriyoni ebyiri bahitanywe n’imitingito. Nubwo ikoranabuhanga rituma imitingito imenyekana mbere y’uko iba, abantu benshi baracyahitanwa na yo.

9 Indwara. Yesu yahanuye ko hari kubaho “ibyorezo by’indwara.” Hari kwaduka indwara zikomeye zigahitana benshi (Luka 21:11). Nubwo abaganga bize uko bavura indwara nyinshi, haracyari indwara badashobora kuvura. Hari raporo yavuze ko buri mwaka abantu babarirwa muri za miriyoni bapfa bazize indwara, urugero nk’igituntu, malariya na kolera. Si ibyo gusa kuko abaganga babonye indwara 30 nshya zitari zisanzwe, kandi zimwe muri zo ntizigira umuti.

UKO ABANTU BARI KUBA BAMEZE MU MINSI Y’IMPERUKA

10. Ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:1-5 byasohoye bite muri iki gihe?

10 Muri 2 Timoteyo 3:1-5, hagira hati “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira.” Intumwa Pawulo yagaragaje uko abantu benshi bari kwitwara mu minsi y’imperuka. Yavuze ko abantu bari kuba

  • bikunda

  • bakunda amafaranga

  • batumvira ababyeyi

  • ari abahemu

  • badakunda ababo

  • batamenya kwifata

  • bafite ubugome

  • bakunda ibinezeza aho gukunda Imana

  • bigira nk’abakunda Imana ariko batayumvira

11. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 92:7, bizagendekera bite abantu babi?

11 Ese aho utuye uhabona abantu benshi bitwara batyo? Abantu benshi bo hirya no hino ku isi, ni uko bitwara. Ariko vuba aha Imana izagira icyo ibikoraho. Yaravuze iti “iyo ababi basagambye nk’ubwatsi, n’inkozi z’ibibi zikarabya uburabyo, aba ari ukugira ngo batsembweho [cyangwa barimburwe] iteka ryose.”—Zaburi 92:7.

UBUTUMWA BWIZA MU MINSI Y’IMPERUKA

12, 13. Yehova yatwigishije iki mu minsi y’imperuka?

12 Bibiliya yahanuye ko mu minsi y’imperuka, isi yari kuba yuzuyemo imibabaro myinshi. Ariko nanone Bibiliya yavuze ko hari ibintu byiza byari kubaho.

“Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe.”​—Matayo 24:14

13 Gusobanukirwa Bibiliya. Umuhanuzi Daniyeli yanditse ko mu minsi y’imperuka ‘ubumenyi nyakuri bwari kugwira’ (Daniyeli 12:4). Imana yari gutuma ubwoko bwayo burushaho gusobanukirwa Bibiliya. Ibyo Yehova yabikoze cyane cyane kuva mu mwaka wa 1914. Urugero, yatwigishije agaciro k’izina rye n’umugambi afitiye isi, atwigisha ukuri ku bihereranye n’incungu, uko bigenda iyo umuntu apfuye n’umuzuko. Twamenye ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzakemura ibibazo byacu byose. Nanone twamenye icyo twakora kugira ngo twishime kandi dushimishe Imana. Ariko se abagaragu b’Imana bakoresha bate ibyo bamenye? Hari ubundi buhanuzi buduha igisubizo cy’icyo kibazo.—Reba Ibisobanuro bya 21, n’ibya 25.

14. Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bubwirizwa he? Ni ba nde babubwiriza?

14 Umurimo wo kubwiriza ku isi yose. Yesu yavuze ibyari kuba mu minsi y’imperuka agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe” (Matayo 24:3, 14). Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bubwirizwa mu bihugu bisaga 230 no mu ndimi zisaga 700. Ku isi yose, Abahamya ba Yehova bo ‘mu mahanga yose n’amoko yose’ bafasha abantu gusobanukirwa icyo Ubwami bw’Imana ari cyo n’icyo buzakorera abantu (Ibyahishuwe 7:9). Ibyo babikora ku buntu. Nubwo abantu benshi babanga kandi bakabatoteza, nta gishobora guhagarika umurimo wo kubwiriza, nk’uko Yesu yabihanuye.—Luka 21:17.

UZAKORA IKI?

15. (a) Ese wemera ko turi mu minsi y’imperuka? Sobanura. (b) Bizagendekera bite abantu batumvira Yehova n’abamwumvira?

15 Ese wemera ko turi mu minsi y’imperuka? Ubuhanuzi bwinshi bwa Bibiliya bufitanye isano n’iminsi y’imperuka burimo gusohora. Vuba aha Yehova azahagarika umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza maze “imperuka” ize (Matayo 24:14). Imperuka ni iki? Ni intambara ya Harimagedoni, igihe Imana izavanaho ibibi byose. Yehova azakoresha Yesu n’abamarayika be b’abanyambaraga barimbure abantu bose banga kumwumvira, ntibumvire n’Umwana we (2 Abatesalonike 1:6-9). Nyuma yaho, Satani n’abadayimoni be ntibazongera kuyobya abantu. Abantu bose bifuza kumvira Imana kandi bakemera Ubwami bwayo, bazibonera ukuntu izasohoza amasezerano yayo yose.—Ibyahishuwe 20:1-3; 21:3-5.

16. Ko imperuka yegereje cyane, ni iki ugomba gukora?

16 Vuba aha iyi si itegekwa na Satani izavaho. Ubwo rero ni iby’ingenzi ko twibaza tuti “ni iki ngomba gukora?” Yehova yifuza ko wakwiga Bibiliya ubishyizeho umutima, ukamenya byinshi uko bishoboka kose (Yohana 17:3). Buri cyumweru Abahamya ba Yehova bagira amateraniro afasha abantu gusobanukirwa Bibiliya. Gerageza kujya muri ayo materaniro buri gihe. (Soma mu Baheburayo 10:24, 25.) Nubona ko hari ibyo ugomba guhindura, ntugatinye kubikora. Uko uzagenda ugira ibyo uhindura, ni ko uzarushaho kugirana na Yehova ubucuti bukomeye.—Yakobo 4:8.

17. Kuki imperuka izatungura abantu benshi?

17 Intumwa Pawulo yasobanuye ko ababi bazarimbuka batunguwe, “nk’uko umujura aza nijoro” (1 Abatesalonike 5:2). Yesu yahanuye ko abantu benshi bari kwirengagiza ibimenyetso bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka. Yaravuze ati “nk’uko iminsi ya Nowa yari iri, ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu [cyangwa iminsi y’imperuka] kuzaba. Nk’uko abantu bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, abagabo bararongoraga n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge; ntibabyitaho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose. Uko ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu kuzaba.”—Matayo 24:37-39.

18. Ni uwuhe muburo Yesu yaduhaye?

18 Yesu yaduhaye umuburo wo kwirinda kurangazwa no “kurya no kunywa birenze urugero hamwe n’imihangayiko y’ubuzima.” Yavuze ko imperuka izaza itunguranye, ‘imeze nk’umutego.’ Nanone yaravuze ati ‘izagera ku bantu bose batuye ku isi hose.’ Hanyuma yongeyeho ati “nuko rero, mukomeze kuba maso, kandi igihe cyose mujye musenga mwinginga [cyangwa mujye musenga mubivanye ku mutima] kugira ngo muzashobore kurokoka ibyo bintu byose bigomba kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu” (Luka 21:34-36). Kuki ari iby’ingenzi cyane ko twumvira uwo muburo wa Yesu? Ni ukubera ko vuba aha iyi si mbi ya Satani igiye kurimburwa. Abantu bemerwa na Yehova na Yesu bonyine ni bo bazarokoka maze bakabaho iteka mu isi nshya.—Yohana 3:16; 2 Petero 3:13.

^ par. 4 Mikayeli ni irindi zina rya Yesu Kristo. Niba wifuza kumenya byinshi kuri iryo zina, reba Ibisobanuro bya 23.