Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 11

Kuki hariho imibabaro myinshi?

Kuki hariho imibabaro myinshi?

1, 2. Abantu benshi bibaza iki?

BURI munsi twumva inkuru z’ibintu bibabaje bibera hirya no hino ku isi. Twumva inkuru z’imyuzure ihitana abantu, tukumva inkuru z’abantu binjiye mu rusengero bakarasa abantu, bamwe bagapfa abandi bagakomereka. Hari n’igihe twumva inkuru y’umubyeyi wahitanywe n’indwara agasiga imfubyi.

2 Iyo ibyago nk’ibyo bibaye, abantu benshi baribaza bati “kuki?” Abantu benshi bibaza impamvu isi yuzuyemo inzangano n’imibabaro. Ese nawe wigeze kubyibaza?

3, 4. (a) Ni ibihe bibazo Habakuki yabajije? (b) Yehova yamushubije iki?

3 Muri Bibiliya harimo inkuru z’abantu bizeraga Imana cyane bibazaga ibibazo nk’ibyo. Urugero, umuhanuzi Habakuki yabajije Yehova ati “kuki utuma mbona ibibi, ugakomeza kurebera ubugizi bwa nabi? Kuki ubusahuzi n’urugomo biri imbere yanjye, kandi se kuki hariho intonganya n’amakimbirane?”—Habakuki 1:3.

4 Muri Habakuki 2:2, 3 tuhasanga igisubizo Imana yahaye Habakuki n’ukuntu yamusezeranyije ko igiye gukemura ibyo bibazo. Yehova akunda abantu cyane. Bibiliya ivuga ko ‘atwitaho’ (1 Petero 5:7). Koko rero, iyo Imana ibona abantu bababara, irababara cyane kuturusha (Yesaya 55:8, 9). Bityo rero, nimucyo dusuzume iki kibazo: kuki ku isi hariho imibabaro myinshi?

KUKI HARIHO IMIBABARO MYINSHI?

5. Abayobozi b’amadini benshi bigisha iki ku birebana n’imibabaro? Bibiliya yo yigisha iki?

5 Akenshi abapasiteri, abapadiri n’abandi bigisha mu madini bavuga ko Imana ishaka ko abantu bababara. Hari abavuga ko ibintu byose biba ku muntu hakubiyemo n’ibyago, Imana iba yarabigennye mbere y’igihe, kandi ko twe tudashobora gusobanukirwa impamvu. Abandi bo bashobora no kuvuga ko abantu, hakubiyemo n’abana bato, bapfa kugira ngo bajye kubana n’Imana mu ijuru. Ariko ibyo si ukuri. Nta na rimwe Yehova ajya ateza abantu ibibi. Bibiliya igira iti “ntibikabeho ko Imana y’ukuri ikora ibibi, n’Ishoborabyose ngo igire uwo irenganya!”—Yobu 34:10.

6. Kuki abantu benshi bashinja Imana imibabaro yose yo muri iyi si?

6 Abantu benshi bashinja Imana imibabaro yose iri mu isi kubera ko batekereza ko ari yo itegeka isi. Ariko nk’uko twabyize mu Gice cya 3, Satani ni we utegeka isi.

7, 8. Kuki ku isi hariho imibabaro myinshi?

7 Bibiliya itubwira ko “isi yose iri mu maboko y’umubi” (1 Yohana 5:19). Umutegetsi w’iyi si, ari we Satani, ni umugome. ‘Ayobya isi yose ituwe’ (Ibyahishuwe 12:9). Abantu benshi baramwigana, iyo ikaba ari imwe mu mpamvu zituma isi yuzuye ibinyoma, inzangano n’ubugome.

8 Hari n’izindi mpamvu zituma isi iriho imibabaro myinshi. Adamu na Eva bamaze kwigomeka, baraze abana babo icyaha. Icyaha gituma abantu bababaza bagenzi babo. Akenshi usanga bishyira hejuru. Bararwana, bagashoza intambara kandi bagahohotera abandi (Umubwiriza 4:1; 8:9). Hari n’igihe abantu bagerwaho n’imibabaro bitewe n’“ibihe n’ibigwirira abantu” (Umubwiriza 9:11). Impanuka n’ibindi bintu bibi bishobora kubageraho mu gihe bari ahantu habi, mu gihe kibi.

9. Ni iki kitwemeza ko Yehova agomba kuba afite impamvu zituma areka imibabaro igakomeza kubaho?

9 Yehova si we uteza imibabaro. Si we uteza izi ntambara n’ubugizi bwa nabi tubona. Imana si yo iteza ibiza, urugero nk’imitingito y’isi, inkubi z’imiyaga n’imyuzure. Ariko ushobora kwibaza uti “niba Yehova ari we ufite imbaraga nyinshi mu isi no mu ijuru, kuki adahagarika ibyo bintu bibi byose?” Tuzi neza ko Imana itwitaho cyane. Bityo rero, igomba kuba ifite impamvu zumvikana zituma ireka imibabaro igakomeza kubaho.—1 Yohana 4:8.

KUKI IMANA IREKA IMIBABARO IKABAHO?

10. Satani yarwanyije Yehova ate?

10 Mu busitani bwa Edeni Satani yashutse Adamu na Eva, kandi ashinja Imana ko ari Umutegetsi mubi. Yavuze ko Imana yimye Adamu na Eva ibintu byiza. Satani yashakaga ko bumva ko ari we waba umutegetsi mwiza kurusha Yehova kandi ko badakeneye Imana.—Intangiriro 3:2-5; reba Ibisobanuro bya 27.

11. Ni ikihe kibazo tugomba kubonera igisubizo?

11 Adamu na Eva basuzuguye Yehova, bamwigomekaho. Batekerezaga ko bari bafite uburenganzira bwo kwihitiramo icyiza n’ikibi. None se Yehova yari kugaragaza ate ko abamwigometseho bibeshyaga, ahubwo ko ari we uzi icyatubera cyiza?

12, 13. (a) Kuki Yehova atahise arimbura abamwigometseho? (b) Kuki yemereye Satani kuba umutegetsi w’iyi si, kandi akemerera abantu kwiyobora?

12 Yehova ntiyahise arimbura Adamu na Eva. Ahubwo yararetse babyara abana, hanyuma aha abo bana uburyo bwo kwihitiramo uwo bifuzaga ko ababera umuyobozi. Yehova yari afite umugambi w’uko isi yuzura abantu batunganye, kandi ibyo Satani yagerageje gukora byose ntibizabuza Yehova kuwusohoza.—Intangiriro 1:28; Yesaya 55:10, 11.

13 Satani yavugiye imbere y’abamarayika babarirwa muri za miriyoni ko Yehova ari umutegetsi mubi (Yobu 38:7; Daniyeli 7:10). Bityo rero Yehova yahaye Satani igihe kugira ngo agaragaze niba ibyo yavuze ari ukuri. Nanone yahaye abantu igihe cyo kwishyiriraho ubutegetsi butandukanye bayobowe na Satani, kugira ngo bagaragaze niba bashobora kugira icyo bageraho batisunze Imana.

14. Igihe gishize cyagaragaje iki?

14 Mu myaka ibarirwa mu bihumbi ishize, abantu bagerageje kwiyobora, ariko nta cyo bagezeho. Byaragaragaye ko Satani ari umubeshyi. Abantu nta cyo bageraho batisunze Imana. Umuhanuzi Yeremiya yavuze ukuri igihe yavugaga ati “Yehova, nzi neza ko inzira y’umuntu wakuwe mu mukungugu itari muri we. Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze.”—Yeremiya 10:23.

KUKI YEHOVA YATEGEREJE IGIHE KIREKIRE?

15, 16. (a) Kuki Yehova yemeye ko imibabaro ikomeza kubaho igihe kirekire cyane? (b) Kuki atakemuye ibibazo byatewe na Satani?

15 Kuki Yehova yemeye ko imibabaro ikomeza kubaho igihe kirekire cyane? Kuki atabuza ibintu bibi kubaho? Igihe cyagaragaje ko ubutegetsi bwa Satani bwatsinzwe. Abantu bagerageje ubutegetsi bw’uburyo bwose, ariko nta cyo bwagezeho. Nubwo bakataje mu ikoranabuhanga, haracyariho akarengane kenshi, ubukene bukabije, urugomo n’intambara nyinshi kuruta ikindi gihe cyose. Ntidushobora kwiyobora tutisunze Imana ngo tugire icyo tugeraho.

16 Icyakora Yehova ntiyakemuye ibibazo byatewe na Satani. Iyo abikemura yari kuba ashyigikiye ubutegetsi bwa Satani, kandi ntazigera akora ibintu nk’ibyo. Nanone iyo abikora abantu bari kwibwira ko bashoboye kwiyobora. Ariko icyo ni ikinyoma Yehova adashobora gushyigikira. Ntashobora kubeshya.—Abaheburayo 6:18.

17, 18. Yehova azakemura ate ibibazo byose Satani yateje?

17 Ese Yehova ashobora kuvanaho ingaruka zose zatewe n’uko Satani n’abantu bamwigometseho? Yego rwose. Ibintu byose ku Mana birashoboka. Yehova azi igihe ibirego bya Satani bizaba bimaze gusubizwa mu buryo bwuzuye. Icyo gihe azahindura isi paradizo nk’uko umugambi we wari uri. Abantu bari mu “mva” bose bazazuka (Yohana 5:28, 29). Abantu ntibazongera kurwara cyangwa ngo bapfe. Yesu azakuraho ibibi byose byatejwe na Satani. Yehova azakoresha Yesu kugira ngo “amareho imirimo yose ya Satani” (1 Yohana 3:8). Dushimishwa n’uko Yehova yihanganye hagashira iki gihe cyose bigatuma tumumenya, kandi tukagaragaza ko twifuza ko ari we utuyobora. (Soma muri 2 Petero 3:9, 10.) Mu gihe tugezweho n’imibabaro, adufasha kuyihanganira.—Yohana 4:23; soma mu 1 Abakorinto 10:13.

18 Yehova ntaduhatira guhitamo ko atuyobora. Yahaye abantu umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye. Reka dusuzume ukuntu iyo ari impano ihebuje twahawe.

UZAKORESHA UTE UMUDENDEZO WO KWIHITIRAMO IBIKUNOGEYE?

19. Ni iyihe mpano ihebuje Yehova yaduhaye? Kuki twagombye kumushimira?

19 Yehova yaduhaye impano ihebuje yo kwihitiramo ibitunogeye. Iyo mpano ni yo ituma dutandukana n’inyamaswa kuko zo ziyoborwa n’ubugenge. Ariko twebwe dushobora guhitamo uko tubaho kandi tugahitamo gushimisha Yehova cyangwa kutamushimisha (Imigani 30:24). Nanone ntituri nk’imashini zikora gusa ibyo uwazikoze yazitegetse. Dufite umudendezo wo guhitamo abo dushaka kuba bo, abatubera incuti n’icyo twakoresha ubuzima bwacu. Yehova yifuza ko twishimira ubuzima.

20, 21. Ni ayahe mahitamo meza kurusha ayandi wagira uhereye ubu?

20 Yehova ashaka ko tumukunda (Matayo 22:37, 38). Ni nk’umubyeyi ushimishwa no kumva umwana we amubwira abikuye ku mutima kandi yibwirije, ati “papa, ndagukunda.” Yehova yaduhaye umudendezo wo guhitamo kumukorera cyangwa kutamukorera. Satani, Adamu na Eva bo bahisemo kwanga Yehova. None se wowe uzakoresha ute uwo mudendezo wahawe?

21 Koresha umudendezo wahawe uhitemo gukorera Yehova. Hari abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bahisemo gushimisha Imana batera Satani umugongo (Imigani 27:11). Ariko se ni iki wakora uhereye ubu kugira ngo uzabe mu isi nshya y’Imana, igihe izaba yakuyeho imibabaro yose? Igice gikurikira kizasubiza icyo kibazo.