Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 19

Komeza kwegera Yehova

Komeza kwegera Yehova

1, 2. Ni hehe twakura ubuhungiro muri iki gihe?

TEKEREZA urimo ugenda hanze haramutse nabi. Ikirere kigize gitya kirijima, imirabyo irarabya n’inkuba zirakubita, maze imvura itangira kugwa. Nuko ushaka aho ujya kugama, uhabonye wumva uraruhutse.

2 No muri iki gihe dukeneye aho twugama. Ibibera muri iyi si bigenda birushaho kuzamba. Ushobora kwibaza uti “nabihungira he?” Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “nzabwira Yehova nti ‘uri ubuhungiro bwanjye n’igihome cyanjye, Imana yanjye niringira’” (Zaburi 91:2). Yehova adufasha kwihanganira ibibazo byacu muri iki gihe kandi aduha ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza.

3. Twakora iki ngo Yehova atubere ubuhungiro?

3 Yehova aturinda ate? Adufasha guhangana n’ibibazo byose duhura na byo, kandi arusha imbaraga uwo ari we wese washaka kuduhungabanya. Niyo hagira ikibi kitugeraho, tuba twiringiye ko Yehova azagikuraho mu gihe kizaza. Bibiliya idutera inkunga yo ‘kuguma mu rukundo rw’Imana’ (Yuda 21). Tugomba kwegera Yehova kugira ngo adufashe mu gihe cy’amakuba. Ariko se twamwegera dute?

ITABIRE URUKUNDO RW’IMANA

4, 5. Yehova yatugaragarije urukundo ate?

4 Tugomba kwiyumvisha urukundo Yehova adukunda kugira ngo tumwegere. Tekereza ibyo Yehova yadukoreye byose. Yaduhaye isi nziza irimo ibimera n’inyamaswa bitangaje. Nanone yaduhaye ibyokurya biryoshye n’amazi meza yo kunywa. Yehova yakoresheje Bibiliya atumenyesha izina rye n’imico ye itangaje. Ikiruta byose, yatugaragarije ko adukunda igihe yoherezaga Umwana we Yesu ku isi kugira ngo atange ubuzima bwe ku bwacu (Yohana 3:16). Ubu dufite ibyiringiro by’igihe kizaza bitewe n’icyo gitambo.

5 Yehova yashyizeho Ubwami buyobowe na Mesiya, ni ukuvuga ubutegetsi bwo mu ijuru buri hafi kuvanaho imibabaro yose. Ubwo Bwami buzahindura isi paradizo, aho buri wese azagira amahoro n’ibyishimo iteka ryose (Zaburi 37:29). Ubundi buryo Yehova yatugaragarijemo urukundo, ni uko yatwigishije uburyo bwiza bwo kubaho. Nanone adutumirira kumusenga kandi ahora yiteguye kumva amasengesho yacu. Twese Yehova yatugaragarije urukundo.

6. Wagaragaza ute ko witabira urukundo rwa Yehova?

6 Wakwitabira urukundo rwa Yehova ute? Jya umushimira ibyo yagukoreye byose. Ikibabaje ni uko abantu benshi muri iki gihe ari indashima. Ni na ko byari bimeze mu gihe cya Yesu. Igihe Yesu yakizaga ababembe icumi, umwe gusa ni we wagarutse kumushimira (Luka 17:12-17). Twifuza kumera nk’uwo muntu washimiye Yesu, tukajya dushimira Yehova buri gihe.

7. Tugomba gukunda Yehova mu rugero rungana iki?

7 Tugomba kugaragaza ko dukunda Yehova. Yesu yabwiye abigishwa be ko bagomba gukundisha Yehova umutima wabo wose n’ubugingo bwabo bwose n’ubwenge bwabo bwose. (Soma muri Matayo 22:37.) Ibyo bisobanura iki?

8, 9. Twagaragariza Yehova dute ko tumukunda?

8 Ese kuvuga ko dukunda Yehova birahagije? Oya. Niba dukunda Yehova n’umutima wacu wose, n’ubugingo bwacu bwose n’ubwenge bwacu bwose, tuzabigaragariza mu bikorwa (Matayo 7:16-20). Bibiliya yigisha ko iyo dukunda Yehova by’ukuri, twubahiriza amategeko ye. Ese ibyo biraruhije? Ntibiruhije, kubera ko ‘amategeko ye atari umutwaro.’—Soma muri 1 Yohana 5:3.

9 Iyo twumviye Yehova, turishima kandi tukanyurwa (Yesaya 48:17, 18). Ariko se, ni iki kizadufasha kwegera Yehova? Reka tubisuzume.

KOMEZA KWEGERA YEHOVA

10. Kuki ugomba gukomeza kwiga ibyerekeye Yehova?

10 Byagenze bite kugira ngo ube incuti ya Yehova? Wize Bibiliya, urushaho kumumenya bituma uba incuti ye. Ubwo bucuti ni nk’umuriro utifuza ko uzima. Nk’uko umuriro ukenera kongerwamo inkwi, nawe ugomba gukomeza kwiga ibyerekeye Yehova kugira ngo ushimangire ubucuti mufitanye.—Imigani 2:1-5.

Kimwe n’umuriro, urukundo ukunda Yehova na rwo rukenera kwenyegezwa

11. Inyigisho zo muri Bibiliya zizatuma wiyumva ute?

11 Nukomeza kwiga Bibiliya, uzamenya ibintu byinshi bigukora ku mutima. Ibuka ukuntu abigishwa babiri ba Yesu biyumvise igihe yabasobanuriraga ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Baravuze bati “mbese imitima yacu ntiyagurumanaga igihe yatuvugishaga turi mu nzira, adusobanurira neza Ibyanditswe?”—Luka 24:32.

12, 13. (a) Bishobora kugendekera bite urukundo dukunda Imana? (b) Twakora iki ngo ubucuti dufitanye na Yehova burusheho gukomera?

12 Nk’uko abigishwa ba Yesu bishimye igihe basobanukirwaga Ibyanditswe, nawe ushobora kuba warishimye igihe watangiraga gusobanukirwa Bibiliya. Ibyo byatumye umenya Yehova, uramukunda kandi ntiwifuza ko urwo rukundo rukonja.—Matayo 24:12.

13 Iyo ubaye incuti y’Imana, uba ugomba gushyiraho umwete kugira ngo ubwo bucuti bukomere. Ugomba gukomeza kwiga ibyerekeye Imana na Yesu, ugatekereza ku byo wiga n’uko wabishyira mu bikorwa (Yohana 17:3). Mu gihe usoma Bibiliya cyangwa mu gihe uyiga, jya wibaza uti “ni iki ibi binyigisha ku byerekeye Yehova? Kuki nagombye kumukunda n’umutima wanjye wose n’ubugingo bwanjye bwose?” —1 Timoteyo 4:15.

14. Isengesho ridufasha rite gukomeza ubucuti dufitanye na Yehova?

14 Iyo ufite incuti, muganira buri gihe kandi ibyo bituma ubucuti bwanyu bukomera. Iyo natwe tuganira na Yehova buri gihe mu isengesho, bikomeza ubucuti dufitanye. (Soma mu 1 Abatesalonike 5:17.) Isengesho ni impano ihebuje twahawe na Data wo mu ijuru. Twagombye kumusenga buri gihe tukamubwira ibituri ku mutima (Zaburi 62:8). Ntitugomba gusubiramo amasengesho twafashe mu mutwe. Nidukomeza kwiga Bibiliya kandi tugasenga Yehova tubikuye ku mutima, ubucuti dufitanye na we buzarushaho gukomera.

BWIRA ABANDI IBYEREKEYE YEHOVA

15, 16. Ubona ute umurimo wo kubwiriza?

15 Niba dushaka gukomeza kwegera Yehova, tugomba kubwira abandi ibyo twizera. Kubwira abandi ibyerekeye Yehova ni umurimo ushimishije (Luka 1:74). Iyo ni na yo nshingano Yesu yahaye Abakristo b’ukuri bose. Buri wese muri twe agomba kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. None se watangiye kubikora?—Matayo 24:14; 28:19, 20.

16 Intumwa Pawulo yumvaga ko umurimo wo kubwiriza ari uw’agaciro kenshi. Yawitaga ‘ubutunzi’ (2 Abakorinto 4:7). Kubwira abandi ibyerekeye Yehova n’umugambi we, ni wo murimo w’ingenzi kuruta indi yose ushobora gukora. Ni bwo buryo ufite bwo gukorera Yehova kandi aha agaciro ibyo umukorera (Abaheburayo 6:10). Kubwiriza bikugirira akamaro bikakagirira n’abagutega amatwi, kubera ko ubafasha kwegera Yehova nawe utiretse, kandi mukazabona ubuzima bw’iteka. (Soma mu 1 Abakorinto 15:58.) Ese hari undi murimo ushobora kuguhesha ibyishimo birenze ibyo?

17. Kuki umurimo wo kubwiriza wihutirwa?

17 Umurimo wo kubwiriza urihutirwa cyane. Tugomba ‘kubwiriza ijambo, tuzirikana ko ibintu byihutirwa’ (2 Timoteyo 4:2). Abantu bakeneye kumva ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Bibiliya igira iti “umunsi ukomeye wa Yehova uregereje. Uregereje kandi urihuta cyane.” Imperuka ‘ntizatinda’ (Zefaniya 1:14; Habakuki 2:3). Vuba aha, Yehova azarimbura iyi si mbi ya Satani. Mbere y’uko ayirimbura, abantu bagomba kuburirwa maze bagahitamo gukorera Yehova.

18. Kuki tugomba gusenga Yehova dufatanyije n’abandi Bakristo b’ukuri?

18 Yehova ashaka ko tumusenga dufatanyije n’abandi Bakristo b’ukuri. Bibiliya igira iti ‘nimucyo tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe nk’uko hari bamwe babigize akamenyero, ahubwo duterane inkunga kandi turusheho kubigenza dutyo uko mubona urya munsi ugenda wegereza’ (Abaheburayo 10:24, 25). Tugomba gukora uko dushoboye kose tukajya mu materaniro yose. Amateraniro atuma duterana inkunga.

19. Ni iki cyadufasha gukunda abavandimwe na bashiki bacu?

19 Nujya mu materaniro, uzabona incuti zigufasha gusenga Yehova. Uzamenyana n’abavandimwe na bashiki bacu bakora uko bashoboye kugira ngo basenge Yehova nk’uko nawe ubigenza. Na bo ntibatunganye nk’uko nawe udatunganye kandi bakora amakosa. Nibagukosereza, ujye ubababarira. (Soma mu Bakolosayi 3:13.) Jya wita ku mico myiza yabo. Ibyo bizatuma ubakunda kandi urusheho kwegera Yehova.

UBUZIMA NYAKURI

20, 21. “Ubuzima nyakuri” ni iki?

20 Yehova yifuza ko incuti ze zose zigira ubuzima bwiza. Bibiliya itwigisha ko mu gihe kiri imbere tuzagira ubuzima bwiza butandukanye cyane n’ubwo dufite ubu.

Yehova ashaka ko wishimira “ubuzima nyakuri.” Ese uzabubona?

21 Mu gihe kiri imbere, tuzabaho iteka. Si imyaka 70 cyangwa 80. Tuzishimira “ubuzima bw’iteka” muri paradizo, dufite amagara mazima, amahoro n’ibyishimo. Icyo ni cyo Bibiliya yita “ubuzima nyakuri.” Yehova yadusezeranyije ko azabuduha, ariko tugomba gukora uko dushoboye kose ‘tukabugundira.’—1 Timoteyo 6:12, 19.

22. (a) Twakora iki ngo ‘tugundire ubuzima nyakuri?’ (b) Kuki nta cyo twakora ngo dutsindire ubuzima bw’iteka?

22 Twakora iki ngo ‘tugundire ubuzima nyakuri?’ Tugomba ‘gukora ibyiza,’ tukaba “abakire ku mirimo myiza” (1 Timoteyo 6:18). Ibyo bisobanura ko tugomba gushyira mu bikorwa ibyo twiga muri Bibiliya. Icyakora, ibikorwa byacu si byo byonyine bizatuma tubona ubuzima nyakuri. Nta cyo twakora ngo dutsindire ubuzima bw’iteka, kuko ari impano Yehova azaha abagaragu be b’indahemuka bitewe n’“ubuntu [bwe] butagereranywa” (Abaroma 5:15). Data wo mu ijuru yifuza rwose guha iyo mpano abagaragu be b’indahemuka.

23. Kuki ugomba guhitamo neza muri iki gihe?

23 Ibaze uti “ese nsenga Imana mu buryo yemera?” Niba ubona hari ibyo ukeneye guhindura, ugomba kubikora uhereye ubu. Iyo twishingikirije kuri Yehova kandi tukamwumvira, atubera ubuhungiro. Azarinda indahemuka ze muri iyi minsi ya nyuma y’iyi si mbi ya Satani. Yehova azaduha Paradizo tuyituremo iteka nk’uko yabidusezeranyije. Nuhitamo neza muri iki gihe, uzabona ubuzima nyakuri.