Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 4

Nakora iki mu gihe nakoze amakosa?

Nakora iki mu gihe nakoze amakosa?

IMPAMVU ARI NGOMBWA KUBYIBAZA

Kwemera amakosa bizatuma urushaho kuba umuntu wita ku bintu kandi wiringirwa.

ARI WOWE WAKORA IKI?

Tekereza kuri iyi nkuru: Tim ari gukina n’incuti ze. Ateye umupira amena idirishya ry’umuturanyi.

Iyo uza kuba Tim wari gukora iki?

FATA AKANYA UTEKEREZE

HARI IBINTU BITATU WAKORA:

  1. 1. Kwiruka.

  2. 2. Kubeshyera undi muntu.

  3. 3. Kubwira umuturanyi ibyo wakoze, ukiyemeza kuriha ibyo wangije.

Ushobora kumva ushaka gukora icya 1. Ariko buri gihe biba byiza iyo wemeye amakosa yawe, waba wamennye idirishya cyangwa ikindi kintu.

IMPAMVU ESHATU ZATUMA WEMERA AMAKOSA

  1. Ni byo byiza.

    Bibiliya igira iti “twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”—Abaheburayo 13:18.

  2. Abantu bakunze kubabarira umuntu wemera amakosa.

    Bibiliya igira iti “uhisha ibicumuro bye nta cyo azageraho, ariko ubyatura kandi akabireka azababarirwa.”—Imigani 28:13.

  3. Icy’ingenzi kurushaho ni uko bishimisha Imana.

    Bibiliya igira iti “Yehova yanga urunuka umuntu urimanganya, ariko abakiranutsi ni bo nkoramutima ze.”—Imigani 3:32.

Karina ufite imyaka 20 yahishe se ko abapolisi bamwandikiye kubera umuvuduko mwinshi. Ariko ntiyari gushobora kubihisha iteka ryose. Karina yagize ati “nyuma y’umwaka, papa yaguye ku rupapuro rugaragaza ko abapolisi banyandikiye. Byanteje ibibazo byinshi.”

Karina yakuyemo irihe somo? Yaravuze ati “guhisha amakosa bituma ibintu birushaho kuba bibi. Amaherezo birakugaruka.”

UKO WAVANA ISOMO KU MAKOSA WAKOZE

Bibiliya igira iti “twese ducumura kenshi” (Yakobo 3:2). Nk’uko twabibonye, guhita twemera amakosa bigaragaza ko twicisha bugufi kandi ko dukuze.

Nyuma yo kwemera amakosa uba ugomba kuyavana isomo. Umukobwa witwa Vera yagize ati “ngerageza kubona ko buri kosa nkoze ari uburyo bwo kwiga, nkarivanamo isomo rizamfasha kuba umuntu mwiza no kumenya uko ubutaha nzabyitwaramo.” Reka turebe uko wabikora.

Utiye papa wawe igare maze uraryica. Wakora iki?

  • Kwicecekera wibwira ko papa wawe atari bubimenye.

  • Guhita umubwira ibyabaye utamubeshye.

  • Kubwira papa ibyabaye, ariko ugashaka undi muntu ubigerekaho.

Watsinzwe ikizami kubera ko utize. Wakora iki?

  • Kuvuga ko ikizami cyari gikomeye.

  • Kwemera ko kuba watsinzwe ari ikosa ryawe.

  • Kuvuga ko mwarimu akugendaho.

Gukomeza kwibanda ku makosa ya kera ni nko gukomeza kureba muri retorovizeri mu gihe utwaye imodoka

Tekereza gato kuri izo nkuru maze wishyire mu mwanya wa papa wawe n’uwa mwarimu wawe. Ese bazatekereza iki nuramuka wemeye ko ari wowe ufite amakosa? Bazatekereza iki se nutayemera?

Noneho tekereza ku makosa wakoze mu mwaka ushize maze usubize ibibazo bikurikira.

Ni irihe kosa wakoze? Wabyitwayemo ute?

  • Nararihishe.

  • Narigeretse ku wundi muntu.

  • Nahise ndyemera.

Niba utararyemeye se, wumvise umeze ute nyuma yaho?

  • Numvise nishimye. Nararusimbutse!

  • Numvise mbabaye. Nagombye kuba naravugishije ukuri.

Wagombye kuba warabyitwayemo ute?

Ni irihe somo wavanye ku makosa yawe?

UBITEKEREZAHO IKI?

Kuki abantu bamwe batemera amakosa yabo?

Ni iki abantu bagutekerezaho, niba buri gihe ugerageza guhisha amakosa yawe, ariko se batekereza iki niba uyemera?—Luka 16:10.