Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 5

Nakora iki niba ku ishuri hari abannyuzura?

Nakora iki niba ku ishuri hari abannyuzura?

IMPAMVU ARI NGOMBWA KUBYIBAZA

Uko ubyitwaramo bishobora koroshya ibibazo cyangwa bikarushaho kuba bibi.

ARI WOWE WAKORA IKI?

Tekereza kuri iyi nkuru: Thomas yarahiye ko atazasubira ku ishuri. Byose byatangiye mu mezi atatu ashize, ubwo abanyeshuri bigana bamusererezaga, bagatangira no kumuhimba amazina. Hari ubwo abana bamuhutaza amakaye ye akagwa hasi, bakigira nk’aho batabishakaga, cyangwa bakamusunika bamuturutse inyuma yahindukira ntamenye ubikoze. Icyakora, ejo byarushijeho kuba bibi kuko yohererejwe ubutumwa kuri interineti bumutera ubwoba.

Iyo uza kuba Thomas, wari kubigenza ute?

FATA AKANYA UTEKEREZE

Ntabwo ubuze imbaraga. Ariko si ngombwa ko urwana n’abashaka kukunnyuzura.

  • BEREKE KO NTA CYO BIKUBWIYE. Bibiliya igira iti “umupfapfa aratomboka agasuka ibiri mu mutima we byose, ariko umunyabwenge akomeza gutuza” (Imigani 29:11). Nukomeza gutuza, nubwo waba washiriyemo, abakunnyuzura bashobora kugeraho bakakwihorera.

  • NTUKIHORERE. Bibiliya igira iti “ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye” (Abaroma 12:17). Kwihorera ntibikemura ikibazo ahubwo bituma kirushaho gukomera.

  • NTUKABITEZE. Bibiliya igira iti “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha” (Imigani 22:3). Jya ukora uko ushoboye kose wirinde imimerere cyangwa ahantu ushobora guhurira n’abakunnyuzura.

  • GERAGEZA KUBEREKA KO UTABARAKARIYE. Bibiliya igira iti “gusubizanya ineza bihosha uburakari” (Imigani 15:1). Ushobora no kubiteramo urwenya. Urugero, niba umuntu aguserereje avuga ko ubyibushye cyane, ushobora kwivugira uti “yewe, wa mugani ubanza ngomba kugabanya ibiro!”

  • JYA WIGENDERA. Nora ufite imyaka 19 yaravuze ati “guceceka bigaragaza ko ukuze kandi ko uri intwari kurusha umuntu ugutesha umutwe. Bigaragaza ko uzi kwifata, uwo muco ukaba udafitwe na wa muntu uguserereza cyangwa ukunnyuzura.”—2 Timoteyo 2:24.

  • JYA WIGIRIRA ICYIZERE. Abakunda kunnyuzura bashobora kumenya abantu batigirira icyizere kandi badashobora kwirwanaho. Icyakora iyo babonye ko ibyo bakora bitajya bikubabaza, barekeraho kuguserereza.

  • GIRA UWO UBIBWIRA. Uwahoze ari umwarimu yagize ati “inama nagira umwana wese unnyuzurwa, ni uko atagomba guceceka. Icyo ni cyo kintu akwiriye gukora, kandi bishobora gutuma ibyo bikorwa bihagarara.”

Kwigirira icyizere bizatuma ugira imbaraga ukunnyuzura adafite