Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 6

Nakwirinda nte amoshya y’urungano?

Nakwirinda nte amoshya y’urungano?

IMPAMVU ARI NGOMBWA KUBYIBAZA

Nuhagarara kigabo ku byo wemera, uzabasha kugenzura ubuzima bwawe aho kugira ngo bugenzurwe n’abandi.

ARI WOWE WAKORA IKI?

Tekereza kuri iyi nkuru: abanyeshuri babiri bigana na Brian baje bamusanga, maze yumva agize ubwoba. Muri iki cyumweru bagerageje kumuha itabi incuro ebyiri zose. Ubu araba ari incuro ya gatatu.

Umuhungu wa mbere aravuze ati

“Nanone uri wenyine? Reka nkwiyerekere incuti.”

Akoresheje ijambo “incuti” ari na ko amwicira akajisho, maze akura akantu mu mufuka ashaka kugaha Brian.

Brian abonye ko ari itabi. Noneho ubwoba burushijeho kumwica.

Brian aramubwiye ati “mbabarira rwose, nakubwiye neza ko ntashobora kurinywa . . . ”

Umuhungu wa kabiri amuciye mu ijambo aravuga ati “ariko ntukabe ikinyabwoba!”

Brian na we yihagararaho ati “si ndi umunyabwoba.”

Noneho wa muhungu wa kabiri amufashe ku rutugu, amubwira mu ijwi ryoroheje ati “basi se warifashe.”

Umuhungu wa mbere yegereje rya tabi ku munwa wa Brian, amubwira asa n’umwongorera ati “humura erega ntituzabivuga. Nta n’umwe uzarabukwa.”

Iyo uza kuba Brian wari kubigenza ute?

FATA AKANYA UTEKEREZE

Ese abo bahungu b’incuti za Brian baba barabanje gutekereza ku byo bakora? Ese ni bo bifatiye uwo mwanzuro? Birashoboka ko atari bo bawifatiye, ahubwo ko baba barabitewe na bagenzi babo. Bemera ko abandi babahitiramo ibyo bagomba gukora kuko baba bashaka kwemerwa.

Ese uramutse uhuye n’ikibazo nk’icyo, wananira ute amoshya y’urungano?

  1. GERAGEZA KUREBA KURE

    Bibiliya igira iti “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga.”—Imigani 22:3.

    Akenshi ushobora kubona hakiri kare akaga kakugarije. Urugero, ushobora kubona ko ugiye guhura n’abanyeshuri mwigana barimo banywa itabi. Kureba kure bizatuma udahura n’ibibazo.

  2. TEKEREZA

    Bibiliya igira iti “mugire umutimanama utabacira urubanza.”—1 Petero 3:16.

    Ibaze uti “bizangendekera bite ningendera mu kigare?” Yego uzamara igihe gito wemerwa n’urungano rwawe. Ariko se nyuma yaho uzumva umeze ute? Ese wakwemera gukora ibinyuranye n’intego zawe kugira ngo ukunde ushimishe abo mwigana?—Kuva 23:2.

  3. FATA UMWANZURO

    Bibiliya igira iti “umunyabwenge aratinya.”—Imigani 14:16.

    Tugomba guhitamo icyo tugomba gukora kandi tukaba twiteguye kwakira ingaruka zabyo. Bibiliya ivuga ingero z’abagabo nka Yozefu, Yobu na Yesu bahisemo neza. Inatubwira Kayini, Esawu na Yuda bahisemo nabi. Wowe se uzahitamo iki?

Bibiliya igira iti “ube indahemuka mu byo ukora” (Zaburi 37:3). Iyo watekereje ku ngaruka zishobora kubaho kandi ukiyemeza icyo ugomba gukora, kugaragaza aho uhagaze bishobora kukorohera kandi bikakugirira akamaro.

Humura, si ngombwa ko uha bagenzi bawe ibisobanuro byinshi. Kubahakanira ariko ukomeje bishobora kuba bihagije. Nanone ariko, ushobora kubereka uko ubona ibintu udaciye ku ruhande, ukavuga uti

  • “Jye ibyo simbirimo!”

  • “Jye ibyo sinjya mbikora!”

  • “Biragaragara ko wanyibeshyeho!”

Icy’ingenzi ni uguhita ubasubiza ukomeje. Nubigenza utyo ushobora kuzatangazwa n’uko bagenzi bawe bazahita bakureka.

GUHANGANA N’ABAGUSEREREZA

Iyo amoshya y’urungano atumye uva ku izima, uba umeze nka robo bakoresha uko bishakiye

None se uzakora iki bagenzi bawe nibaguserereza? Uzakora iki se nibakwita ikinyabwoba? Ujye uzirikana ko ibyo byose ari amoshya y’urungano gusa. None se uzabyitwaramo ute? Reka dusuzume ibintu bibiri wakora.

  • Ushobora kwemera ko ibyo bavuze ari ukuri. (Ukavuga uti “ni byo koko mfite ubwoba.” Hanyuma ukabasobanurira muri make impamvu.)

  • Ushobora kubabwira icyo bagombye gukora. Babwire impamvu wanze gukora ibyo bagusabye, hanyuma ubashishikarize gutekereza. (Ushobora kubabwira uti “sinari nzi ko abantu nkamwe b’abanyabwenge banywa itabi!”)

Niba bakomeje kukubwira ko nutabikora uri bube uri ikigwari, bahunge wigendere. Wibuke ko uko ukomeza kugumana na bo, ari ko na bo barushaho kubiguhatira. Iyo wigendeye, uba ugaragaje ko wanze ko bahindura ibitekerezo byawe.

Tuvugishije ukuri, ntaho wahungira amoshya y’urungano. Icyakora ushobora kwifatira umwanzuro w’icyo wifuza gukora, ukavuga uko ubona ibintu kandi ukirinda ko bakugusha mu mutego. Ahasigaye rero ni ahawe.—Yosuwa 24:15.