Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 3

Adamu na Eva basuzuguye Imana

Adamu na Eva basuzuguye Imana

Umunsi umwe, inzoka yaraje isanga Eva ari wenyine, iramubaza iti “ni ukuri koko Imana yababujije kurya ku biti byose?” Eva yarayibwiye ati “dushobora kurya ku biti byose uretse igiti kimwe gusa. Turamutse turiye imbuto zacyo twapfa.” Inzoka yaramubwiye iti “reka ntimuzapfa. Ahubwo nimukiryaho muzamera nk’Imana.” Ese ibyo byari ukuri? Oya, yaramubeshyaga. Ariko Eva yarabyemeye. Eva yakomeje kwitegereza icyo giti, yumva aracyifuje. Yariye imbuto zacyo, ahaho na Adamu. Adamu yari azi ko iyo basuzugura Imana bari gupfa. Nyamara yabirenzeho, arya kuri izo mbuto.

Nyuma yaho kuri uwo munsi, Yehova yavuganye na Adamu na Eva. Yababajije icyari cyatumye bamusuzugura. Eva yavuze ko inzoka ari yo yamushutse, Adamu na we avuga ko Eva ari we wamushutse. Yehova yirukanye Adamu na Eva mu busitani bwa Edeni kubera ko bari bamusuzuguye. Yashyizeho abamarayika n’inkota yaka umuriro kugira ngo batazasubira muri ubwo busitani.

Yehova yavuze ko uwari washutse Eva na we yagombaga guhanwa. Mu by’ukuri si inzoka iyi isanzwe yari yavugishije Eva. Yehova ntiyahaye inzoka ubushobozi bwo kuvuga. Ahubwo ni umumarayika mubi wakoreshaga iyo nzoka kugira ngo ashuke Eva. Uwo mumarayika yitwa Satani usebanya. Yehova azarimbura Satani kugira ngo atazongera gushuka abantu ngo bakore ibintu bibi.

“Satani . . . yabaye umwicanyi agitangira; ntiyashikamye mu kuri, kuko ukuri kutari muri we.”​—Yohana 8:44