Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 4

Yararakaye yica umuntu

Yararakaye yica umuntu

Adamu na Eva bamaze kuva mu busitani bwa Edeni, babyaye abana benshi. Umwana wabo w’imfura witwaga Kayini, yabaye umuhinzi. Uwa kabiri witwaga Abeli, yabaye umworozi.

Umunsi umwe, Kayini na Abeli batuye Yehova amaturo. Ese ituro uzi icyo ari cyo? Ituro ni impano iba yihariye. Yehova yashimishijwe n’ituro rya Abeli ariko ntiyashimishwa n’irya Kayini. Ibyo byatumye Kayini arakara cyane. Yehova yaburiye Kayini, amubwira ko ubwo burakari bwari gutuma akora ikintu kibi. Ariko Kayini yanze kumva.

Kayini yabwiye Abeli ati “ngwino tujyane mu murima.” Igihe bariyo bonyine, Kayini yakubise murumuna we aramwica. Yehova yakoze iki? Yahannye Kayini, aramwirukana, ajya kuba kure cyane y’umuryango we.

Ese hari icyo ibyo bitwigisha? Iyo ibintu bitagenze nk’uko twabishakaga, dushobora kumva dutangiye kurakara. Ariko iyo twumvise ubwo burakari burimo bwiyongera, cyangwa abandi bakabibona bakabitubwira, tugomba guhita twikuramo ubwo burakari, mbere y’uko butuma dukora ibintu bibi.

Yehova azakomeza kwibuka Abeli kubera ko yakoraga ibyiza kandi akamukunda. Imana nimara guhindura isi Paradizo, izazura Abeli.

‘Banza wikiranure n’umuvandimwe wawe hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe.’​—Matayo 5:24