Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 5

Inkuge ya Nowa

Inkuge ya Nowa

Nyuma y’igihe abantu babaye benshi ku isi. Abenshi muri bo bari babi. Hari n’abamarayika bo mu ijuru babaye babi, bava mu ijuru baza ku isi. Ese uzi icyabazanye ku isi? Bifuzaga kwiyambika imibiri nk’iy’abantu maze bagashaka abagore.

Abo bamarayika babyaranye n’abo bagore. Abana babo barakuze baba abanyambaraga cyane n’abagome. Bakubitaga abantu. Yehova ntiyari kureka ngo bakomeze kugirira nabi abantu. Ni yo mpamvu yiyemeje kurimbura abantu babi akoresheje umwuzure.

Icyakora, hari umugabo witwaga Nowa wari utandukanye n’abandi. Yakundaga Yehova. Yari afite umugore n’abahungu batatu ari bo Shemu, Hamu na Yafeti, kandi buri wese yari afite umugore. Yehova yabwiye Nowa ngo yubake inkuge nini, kugira ngo we n’umuryango we bazajyemo maze barokoke Umwuzure. Inkuge yari imeze nk’igisanduku kinini cyashoboraga kureremba hejuru y’amazi. Nanone Yehova yasabye Nowa kwinjiza mu nkuge inyamaswa nyinshi kugira ngo na zo zizarokoke.

Nowa yahise atangira kubaka inkuge. Nowa n’umuryango we bamaze imyaka hafi 50 bubaka iyo nkuge. Bayubatse neza neza nk’uko Yehova yari yarabibabwiye. Nanone muri icyo gihe, Nowa yaburiraga abantu ababwira ko hazabaho Umwuzure. Ariko nta n’umwe wamuteze amatwi.

Amaherezo igihe cyo kwinjira mu nkuge cyarageze. Reka turebe uko byagenze..

“Nk’uko iminsi ya Nowa yari iri, ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu kuzaba.”​—Matayo 24:37