Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 6

Abantu umunani bararokotse binjira mu isi nshya

Abantu umunani bararokotse binjira mu isi nshya

Nowa, umuryango we n’inyamaswa binjiye mu nkuge. Yehova yakinze urugi rw’inkuge, maze imvura itangira kugwa. Haguye imvura nyinshi cyane, ku buryo inkuge yatangiye kureremba. Amaherezo amazi yatwikiriye isi yose. Abantu babi batari mu nkuge bose barapfuye. Ariko Nowa n’umuryango we bari bibereye mu nkuge bameze neza. Ese ushobora kwiyumvisha ukuntu bari bishimye bitewe n’uko bumviye Yehova?

Imvura yamaze iminsi 40 n’amajoro 40 igwa. Hanyuma amazi yatangiye gukama buhoro buhoro. Inkuge yaje guhagarara ku misozi. Icyakora, Nowa n’umuryango we ntibahise basohoka mu nkuge, kuko amazi yari akiri menshi cyane.

Amaherezo amazi yarakamye. Nowa n’umuryango we bari bamaze umwaka urenga mu nkuge. Yehova yarababwiye ngo basohoke. Isi yari imeze nk’aho ari nshya. Batambiye Yehova igitambo, bamushimira ko yabarinze.

Yehova yishimiye icyo gitambo. Yabasezeranyije ko atazongera kurimbura ibiri mu isi byose akoresheje umwuzure. Yehova yashyize umukororombya mu kirere ku ncuro ya mbere kugira ngo ube ikimenyetso cy’iryo sezerano. Ese wigeze ubona umukororombya?

Hanyuma Yehova yarababwiye ngo babyare abana buzure isi.

‘Nowa yinjiye mu nkuge, abantu ntibabyitaho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose.’​—Matayo 24:38, 39